Imvura idasanzwe yabangamiye uruganda rw’amazi rwa Nzove biteza ikibazo i Kigali

20 11-10-2017 - saa 18:17, Cyprien Niyomwungeri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangaje ko imvura yaguye ejo mu bice by’Amajyaruguru y’igihugu, yatumye uruganda rw’amazi rwa Nzove ruhagarara gukora nk’uko bisanzwe biteza ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo ryatanzwe n’iki kig riosobanura ko kubera inkangu yabereye ku mugezi wa Nyabarongo, yahagaritse uruganda rw’amazi rwa Nzove ku buryo byagoranye kuyatunganya bigatuma atarimo gutangwa uko bisanzwe.

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi meza n’isukura mu mijyi muri Wasac, Rutagungira Méthode, yabwiye IGIHE ko ubu uruganda rwa Nzove rurimo gutanga metero kibe 23,000 mu gihe rwatangaga 43,000 ku munsi.

Yagize ati “Kubera imvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’igihugu, umugezi wa Nyabarongo wabaye nk’igikoma kuyungurura byatunaniye dutegereje ko byagabanuka kugira ngo tubashe kongera kuyungurura.”

Yakomeje avuga ko ibi byagize ingaruka ku bice hafi ya byose by’Umujyi wa Kigali kuko uru ruganda ari rwo ruwutunze. Yijeje ko hatongeye kugwa imvura nk’iyaguye, ejo uru ruganda rwaba rukora neza ariko bikaba bizatwara iminsi nk’itatu ngo rusubire ku rwego nk’urwo rwakoreragaho.

Uruganda rwa Nzove rwatashywe ku mugaragaro umwaka ushize rwakemuye ikibazo cy’amazi mu bice bya Kigali bitayagiraga nka; Nyamirambo, Gikondo, Kicukiro muri Kagarama, Kabeza, Samuduha na Busanza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
2017-10-12 23:04:54

PAC niturebere. Uwubatse uruganda ntiyamnye ko imvura izagwa?

2
cris 2017-10-12 05:43:09

ntimugakabye namwe i Gikondo dufite amazi,cyakora ejobundi nibwo yabuze ejo araza arimenshi bisanzwe.

3
Titi 2017-10-12 04:41:03

ariko birakabije rwose kuba abantu bababona amazi rimwe mu cyumweru hano inyamirambo byabaye ihame ko amazi agomba kuza rimwe mu cyumweru mwibaze namwe umuntu agura injerekani kuri 500 mubare ayo mafaranga ukodesha we urumva nibindi bindi shiraho uyu bukode ukubiteho nokugura ayo mazi nikibazo.leta nigire icyo ikora kuri cyo kibazo tureke nibyo indwara zizamara abantu kubera ama toilette yo munzu atabona amazi ahagije birakabije mutuvuganire nyakabanda rwose nta mazi igira murakoze

4
mahoro Eric 2017-10-12 04:22:22

Ariko murambabaza cyane ni ryari se Gikondo yigeze ibona amazi nkuko bikwiye ko twavuze twarushye, muri Kicukiro Kamabuye, Murambi, Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege Kamabuye muri Gatenga tubona amazi twinginze twarushye. Nta kindi twazize usibye abayobozi babi ba WASAC bafashe amafaranga ya Leta bakayakoresha mu nyungu zabo kuko ntibyumvikana uburyo waba utuye mu murwa mukuru ukabura amazi mu gihe no mu cyaro hari abayahorana. Rwose ikibazo cy’amazi abayobozi bakuru bagombye kugihagurukira kuko muri Kigali hari abo gihangayikishije kandi batari bake.

5
Samuel 2017-10-12 01:44:30

Sha mwibeshyera kicukiro kbsa Kuko turenda kumara hafi amezi abiri tutazi uko amazi ya wasac asa pe. Sinzi icyo mugenderaho muha bamwe amazi abandi mukayabima

6
citoyen 2017-10-12 01:26:57

Ngo Nyamirambo, Kabeza, Samuduha, Busanza,... ikibazo cy’amazi cyarakemutse? Uyu mugabo niba atari ukwigiza nkana ni umushinyaguzi. Ariko nk’aba bo mubabitse kubera bakora iki?

7
RFB 2017-10-12 00:51:33

Ariko abantu bo muri WASAC bazareka kubeshya gihe ki?? Amazi y’uru ruganda jye sinzi ahantu ajya kuko mbere na nyuma yarwa nta cyahindutse, kuko izi quartiers muvuze nta mazi still bagira... arko ndanenga n’itangazamakuru ryacu ritabavuguruza

8
Kanamugire 2017-10-12 00:37:49

Ariko se namwe mbabaze muri 2017 umuntu ashobora kwihandqgqza akavuga ko imvura zaguye zatumye abaturage badadahabwa amazi zari ku kigero cya ml zingahe? Ubu se tuvuge ko nta genamigambi n’ubwirinzi bibaho kuburyo akabaye kose hazajya haba impamvu?! Birakabije pe. Igihugu cyose service za WASAC ntizivugwaho rumwe. Kenshi amazi ntagera kuri bose nyamara se mu manama baba bavuga ngw’iki? Ngo muri 2018 abagera kuri 80% bazabq bafite amazi! Byahe byo kanyagwa

9
Kijana 2017-10-11 23:29:11

haaa ikibazo cyamazi muri rubirizi nakabeza ki maze ibyu mwerubitatu none nguruganda rwanzovu ngorwari rwagikemuye!
Methode rwose aza bigenzureneza! Ntabwo cyakemutse.

10
Kijana 2017-10-11 23:22:53

murasetsa rwose kabeZa tumaze ibyumweru hafi bitatu ntamazi none ngurwo ruganda rwari rwarake muye ikibazo cyamazi muri kabeza narubiriZi!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza