IGIHE

Imurikagurisha ry’ibikorerwa muri Oman ryagombaga kubera mu Rwanda ryasubitswe

0 14-01-2020 - saa 08:59, IGIHE

Imurikagurisha ridasanzwe ry’ibicuruzwa bigezweho bikorerwa muri Oman, ryagombaga kubera mu Rwanda guhera ku wa 14 Mutarama 2020 kugera ku wa 20 uko kwezi, kubera urupfu rw’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu Qaboos bin Said Al Said.

Iri murikagurisha ryari kuzabera muri Kigali Convention Centre, ryagombaga kwitabirwa n’abashoramari basaga 80 bamurika ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, amabuye y’agaciro, ibyuma, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

Ryateguwe n’ikigo cyo muri Oman gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Ithraa), urwego rushinzwe ubucuruzi n’ingenda n’ikigo cy’inganda cya Madayn.

Komite y’iri murikabikorwa rizwi nka OPEX, yatangaje ko ‘bitewe n’ibihe bikomeye Oman irimo ndetse na nyuma yo kuvugana n’inzego za guverinoma bireba, Komite ya OPEX, yizeye ko buri wese ari bwumve impamvu yo gusubika iri murikagurisha’.

Iyi komite kandi yakomeje ivuga ko harimo gukorwa indi myiteguro ku buryo bidatinze imurikagurisha rizaba.

Iri murikagurisha rizaba ari umwanya wo kuganira ku bucuruzi hagati y’abashoramari b’Abanyarwanda n’abo muri Oman.

Biteganyijwe ko abakora ishoramari bo mu Rwanda bagera kuri 250 bazasura ibikorwa bazaba bamurika, bakanagirana ibiganiro na bagenzi babo bo muri Oman.

Abaritegura bavuga ko intego nyamukuru ari ukwagura amarembo y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa Gatandatu nibwo hatangajwe ko Qaboos yitabye Imana ku mugoroba wa ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2019.

Itangazo ryagiraga riti “N’akababaro kenshi, ubuyobozi bwa Oman buri mu marira. Umuyobozi w’ikirenga wacu Qaboos bin Said ... Imana yahisemo ngo abe iruhande rweayo ku mugoroba wo ku wa Gatanu.”

Ryakomeje rivuga ko uwo mugabo w’imyaka 79 atabarutse nyuma y’igitekerezo cy’ubutwari n’ubuhanga cyo guhuza Oman n’ibindi bihugu by’Abarabu, Abayisilamu no guteza imbere Politiki Isi yose yubaha.

Oman yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo kandi n’ibendera ry’igihugu rikururutswa kugera muri kimwe cya kabiri, mu gihe cy’iminsi 40.

Iri murikagurisha ryagombaga kubera muri Kigali Convention Centre
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza