IGIHE

Impinduka mu kugabanya impfu z’abana mu Rwanda: Imibare y’abahungu iri hejuru ugereranyije n’abakobwa

0 30-11-2021 - saa 18:29, Kanamugire Emmanuel

Mu myaka irenga 20 ishize u Rwanda rwakoze byinshi mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana bapfa bataruzuza umwaka umwe ndetse n’abapfa batarageza ku myaka itanu.

Ibi byakozwe binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, kubaka ibigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu, kurwanya indwara zikomoka ku isuku nke n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana, gutanga inama na zimwe muri serivisi z’ubuvuzi aho batuye.

Raporo y’isuzuma ry’imiterere y’urwego rw’ubuzima (RDHS) ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2019/2020, abana 203 mu mbyaro ibihumbi ijana ari bo bapfaga mu Rwanda, bavuye ku bana 1071 mu mbyaro ibihumbi ijana mu 1992.

Ni mu gihe imibare yavuye mu ibarura rusange rya gatatu ry’abaturage, ryakozwe mu 2002, yo yerakana ko abana b’impinja bari bagipfa ku kigero cyo hejuru aho ku rwego rw’igihugu bari 139/1000 uhurije hamwe abana b’ibitsina byombi.

Usesenguye iyi mibare usanga umwana umwe muri 7 mu Rwanda yarapfaga atarageza ku mwaka umwe, ab’abahungu ni bo bapfaga ari benshi kuko bari 145/1000 ugereranyije na 133/1000 ku bakobwa.

Abana 102/1000 bapfaga batarageza ku myaka itanu, abahungu bari ku 111/1000 naho abakobwa ari 93/1000.

Iki kibazo cyari gifite ubukana mu bice by’icyaro ugereranyije n’imijyi kubera ikinyuranyo cy’uburyo ibikorwa remezo by’ubuvuzi byari byegereye cyangwa biri kure y’abaturage, uko abakozi babonekaga mu bigo by’ubuvuzi, ibikoresho, imibereho y’ingo iteye imbere ugereranyije no mu byaro aho abana benshi babaga babayeho mu bukene batabona ibiribwa n’amazi meza, inkingo n’ibindi.

Iyi mibare yagiye igabanuka uko imyaka yagendaga ishira nk’uko inzego z’ubuvuzi mu Rwanda zibigaragaza.

Ibarura Rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2012 ryerekanye ko bagabanutse ku kigero gishimishije aho bari bageze kuri 35,8/1000 ku bahungu na 23,5/1000 ku bakobwa.

Ikigo cy’Ibarurishamibare cyagaragaje impungenge ko hari imibare ishobora kuba itaratanzwe uko bikwiye, ibi bigashimangirwa n’imibare yavuye muri raporo y’isuzuma ku miterere y’ubuzima ryakozwe ku nshuro ya kane aho impfu z’abana zari kuri 76/1000 mu 2011.

Nubwo bimeze bityo ariko iki kibazo kiracyahari nk’uko Raporo y’iki kigo (Statistical Yearbook) y’umwaka wa 2020 yabigaragaje.

Nko mu 2017 mu Rwanda havutse abana 326.841, hapfamo 5.776. Muri abo bana bapfuye, abangana na 1581 baguye mu bigo nderabuzima, 3285 bagwa mu bitaro by’uturere na ho 287 baguye mu bitaro by’Intara. Ni mu gihe 623 baguye mu bitaro bikuru.

Mu 2018, havutse abana 316.109, hapfamo 4.752. Abana 1.246 baguye mu bigo nderabuzima, 2.750 bagwa mu bitaro by’uturere, 242 baguye mu bitaro by’Intara naho 514 bagwa mu bitaro bikuru.

Mu 2019 havutse abana 331. 116, hapfamo 5.334. Abaguye mu bigo nderabuzima ni 1.300 mu gihe 3.197 baguye mu bitaro by’uturere. Abandi 289 baguye mu bitaro by’Intara naho 548 bagwa mu bitaro bikuru.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Dr. Felix Sayinzoga, aherutse kubwira IGIHE ko mu bishobora gutuma umwana apfa akivuka harimo kuba umubyeyi yakererwa kugera kwa muganga igihe ari ku nda.

Ikindi ni ukudakurikiranira hafi ubuzima bw’umwaka mu minsi 28 ya mbere avutse kuko ari bwo aba agitangira kumva ubuzima bwo hanze.

Umubare muto w’ababyaza na wo ushobora kuba intandaro y’impfu z’abana kuko mu 2020 umubare w’ababyeyi umubyaza umwe yitaho wari ugeze ku 2340.

Ubushakashati bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO/OMS) bugaragaza ko ubuzima bw’umwana ndetse n’umubyeyi we buba buri mu kaga gakomeye iyo umwana avutse imburagihe. Ikindi cyagaragaye ni uko iyo umubyeyi atitaweho bihagije, ahura n’ibibazo byinshi mu kubyara akaba yanahasiga ubuzima bwe kimwe n’ubw’umwana ukivuka.

U Rwanda rwiyemeje ko ruzakomeza kugabanya izi mpfu kugeza kuri 70 ku bihumbi 100 mu 2030 binyuze mu gushyira imbaraga muri serivisi zijyanye n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Kugeza ubu 96% by’abana bari munsi y’imyaka ibiri bahabwa inkingo za ngombwa naho 99% by’abagore batwite nibura bipimisha inshuro imwe mu gihe 93% babyarira kwa muganga.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’ingo mu Rwanda (RDHS) ndetse n’imibare iva mu ibarura rusange ry’abaturage bigira uruhare mu gukora igenamigambi mu rwego rw’ubuzima.

Ibarura rusange rya gatanu riregereje

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rigamije kugaragaza umubare nyawo w’abaturarwanda hamwe n’ibindi bipimo by’ibanze bishingirwaho mu igenamigambi na gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Riba nyuma ya buri myaka 10.Iriheruka ryabaye mu 2012. Icyo gihe hari ku nshuro yaryo ya kane. Irya gatanu riteganyijwe muri Kanama 2022.

Ritanga ibipimo birimo umubare w’abaturage, ibyiciro by’imyaka yabo, imiterere y’aho batuye, ibijyanye n’uburumbuke n’ikigereranyo cy’abitaba Imana ndetse no kuramba (icyizere cyo kubaho: life expectancy), kwimuka (migration) n’imibereho y’ingo.

Hari kandi ibijyanye n’imyigire n’imiterere y’imirimo, imibereho y’abaturage muri rusange n’imibereho y’ibyiciro binyuranye by’abaturarwanda: abana, abagore, urubyiruko, abageze muzabukuru, abafite imbogamizi z’umubiri n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Amabarura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Habarugira Vénant, aherutse kubwira IGIHE ko umwihariko w’iri barura ari uko rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, rizakuraho umubare w’impapuro zakoreshwaga bikazagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cyaryo n’igihe cyo gutangaza ibyavuye mu ibarura.

Inzego z'ubuvuzi mu Rwanda zashyize imbaraga mu kunoza serivisi zo kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi (Ifoto ya Unicef)

Inkuru bifitanye isano:NISR izakoresha asaga miliyari 30 Frw mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza