IGIHE

Imodoka yibiwe i Kigali yafatiwe i Rubavu yarahawe ibindi birango

6 24-08-2019 - saa 22:24, IGIHE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bafatiye i Rubavu imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Land Cruiser iherutse kwibirwa i Kigali.

Kuwa 22 Kanama uyu mwaka nibwo umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Asanti Sibomana yandikiye Polisi y’u Rwanda ayimenyesha ko mugenzi we yibwe imodoka, bityo bakaba basaba ubufasha ngo ishakishwe.

Iyo modoka yari yibiwe ku Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu RIB ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko imodoka yamaze gufatwa, ikaba yafashwe yarahinduriwe ibirango.

Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter yagize iti “RIB yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Land Cruiser RAC 769 E yanditse kuri Mpirano Francois yashakishwaga kuko yibwe. Iyi modoka yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi yarashyizweho ibindi birango, RAB 450I.Ukekwaho kuyiba na we yafashwe, iperereza rikaba rikomeje.”

RIB yakomeje ishimira abaturage ku ruhare bakomeje kugira mu gutanga amakuru mu gutahura abanyabyaha.

Polisi y’u Rwanda nayo ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko nyir’imodoka yajya kuyifata i Rubavu ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyi modoka mbere y'uko yibwa yari ifite ibiyiranga RAC 769E imaze kwibwa birahindurwa
Iyi modoka yafatiwe i Rubavu yarahawe ibindi bimenyetso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kabeho 2019-08-26 02:40:12

Aho ikinyafu cyaciriwe, abantu basigaye bakinisha amategeko nkabakina igisoro. Bamuce amafaranga yumirwe, biramuca kuzongera gukina.

2
citoyen 2019-08-26 01:21:19

Abantu birirwa bikoze mu mifuka bigize ngo abanyamujyi ngo bazatungwa n’imitsi y’abandi ni ukubashakira ibihano bikaze nka bimwe byo mu Bushinwa. Bo barenze miliyari y’abaturage ariko ntibiba, barakora, bakarya! Twe rero dushaka kurya mbere yo gukora.

3
Muganga 2019-08-25 03:37:34

Turashimira inzego z’Ubugenzacyaha na Police by’igihugu cyacu barakora neza cyane! Mukomereze aho murashoboye! Muce ubujura n’ubugizi bwa nabi bicike mu gihugu cyacu.

4
Hafashimana 2019-08-25 00:48:15

Mukomerezaho abajura baratuzonze mwongere ingufu

5
lg 2019-08-25 00:23:02

Icyo umuntu, yakwibaza kuki umuntu yibwe imodoka, aho kubimenyesha Polisi ngo imufashe bigakorwa nundi ! !

6
Serwega 2019-08-24 23:03:23

Bravo RIB na RNP.

Kwamamaza