IGIHE

Imodoka yari itwaye litilo 40 000 za lisansi yarohamye mu Kivu

5 13-02-2020 - saa 14:20, IGIHE

Imodoka yari ipakiye lisansi ingana na litilo 40 000 yaguye mu Kiyaga cya Kivu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020.

Amakuru avuga ko iyo modoka yaguye mu Kivu ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo ubwo yari igeze mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Mahembe , Akagali ka Kagarama mu mudugudu wa Ruhanga.

Iyo modoka yari itwawe n’umugabo w’imyaka 60 yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imodoka yahageze ita umuhanda iboneza mu kiyaga cya Kivu igwa mu mazi.

IGIHE yamenye ko uwari utwaye iyo modoka ntacyo yabaye, gusa lisansi yahise itangira kumeneka mu mazi.

Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe n’uburangare bw’uwari utwaye imodoka.Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru saa munani z’amanywa imodoka yari itarakurwa mu mazi.

Imodoka yaguye mu kiyaga cya Kivu ipakiye lisansi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kaniziyo 2020-02-14 01:14:51

Ababishinzwe bakore iperereza neza. Bijya bibaho ko aba shoferi bavoma imodoka nk’izi bagasigazamo ka lisansi gake, barangiza bakayikoresha impanuka kugirango nyirimodoka atarabukwa.

2
Aloys Uwimana 2020-02-14 01:10:05

Iyi ni "cas d’urgence" (emmergency case)ku bijyanye n’ibidukikije! Inzego z’ubutabazi n’iz’umutekano ndetse n’abafite ubumenyi mu kurengera ibidukikije, abantu ubwabo ndetse n’ibigo binyuranye (Lake Kivu Monitoring Institute,...), bose bafatanye mu kurwanya kwandura kw’amazi, amafi, ibimera n’izindi nyamaswa ziba mu Kiyaga cya Kivu.

3
Kevin 2020-02-13 15:36:52

Uyu mugabo
Ntabwo asobanukiwe gahunda ya gerayo amahoro

4
Mahoro omari 2020-02-13 14:44:37

Mukuri iyo modoka yaguye mucyiyaga kuba ntawe yatwaye ubuzima namahirwe gusa ndibaza aho yaba arikibazo cyumuhanda udafite ubugari buhagije murakoze

5
Kivu 2020-02-13 11:09:13

Kuki Izo litiro batazishyira mu bwato niba zajyaga muri Kongo. Kunyura mu mazi kubwato bukoze neza niho haba impanuka nkeya. Kuva i Kigali ujyenda ucengana nariya makorosi buriya numunaniro byose birimo impanuka nkizi ntabwo zizabura. Nihanganishije abaturage baturiye aho bari batunzwe nakamaro keza ka lake Kivu.

Kwamamaza