Nyuma y’imyaka igera kuri ine hatangijwe umushinga wo kubaka ishuri ryisumbuye ry’icyitegererezo, Ntare School, mu Karere ka Bugesera, ubu imirimo iri hafi kugera ku musozo.
Iri shuri ni igitekerezo cy’abagize ihuriro ry’abize muri Ntare School muri Uganda, ishuri rukumbi ryo muri Afurika y’Iburasirazuba ryareze abakuru b’ibihugu babiri bakiri mu nshingano, ari bo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda.
Ntare School yashinzwe n’umunya Ecosse, William Crichton mu 1956, iherereye mu Mujyi wa Mbarara mu Burengerezuba bwa Uganda. Ni ishuri ryisumbuye ryanareze Abanyarwanda bagera ku 100 barimo abari mu buhungiro muri iki gihugu.
Perezida Kagame yize muri Ntare School kuva mu 1972 kugeza mu 1976, naho Museveni ahiga kuva mu 1962 kugeza mu 1966.
Mu 2019 nibwo ishuri nk’iri ryatangiye kubakwa mu Karere ka Bugesera kugira ngo rizabe umurage abize mu ryo muri Uganda bazaraga abana b’u Rwanda.
Ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, kuri hegitari 40 n’izindi 13 zitarubakwaho.
Ni ishuri mberabyombi ryo ku rwego mpuzamahanga, rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1100 baziga bacumbikiwe. Rifite ibyumba by’amashuri 35 bigenewe kwakira abanyeshuri 30 muri buri cyumba na laboratwari eshanu za siyansi.
Ibikorwaremezo byaryo, uhereye ku nyubako zigenewe ubuyobozi, ibyumba by’amashuri na laboratwari, amacumbi y’abayobozi, abarimu n’abandi bakozi, ahagenewe uburiro, amacumbi y’abanyeshuri n’ibya siporo, byose biri ku rwego rwo hejuru.
Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, rifite ibigega bifata amazi y’imvura byubatswe mu butaka, uruganda rutunganya amazi yo mu bwiherero, ayo mu gikoni no mu bwogero ku buryo yongera gukoreshwa by’umwihariko mu bikorwa byo kuhira ubusitani bw’ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti bisanzwe.
Kugeza ubu imirimo y’ibanze yo kubaka yararangiye, ndetse kuva ahitwa ku Gahembe ku muhanda munini wa Bugesera hakozwe kaburimbo yinjira mu kigo ikanakizenguruka ireshya na kilometero 4,5 ndetse iriho n’amatara ayicanira nijoro.
Biteganyijwe ko imirimo yose izasozwa hagati ya Mata na Gicurasi 2023, nk’uko amakuru IGIHE yahawe n’abakurikirana ibikorwa by’ubwubatsi abihamya.
Ishuri ryubatswe riteganya kuzakira abahungu kuko igitekerezo cyakomotse ku bahungu bize muri Ntare School bari mu Ihuriro NSOBA (Ntare School Old Boys Association), keretse haramutse hagize igihinduka.
Ku ikubitiro byavugwaga ko rizatwara miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda; kugeza ubu amakuru kuri iyi ngingo, igihe rizatangirira, abanyeshuri bazaryigamo n’uburyo bw’imicungire yaryo ntiturabasha kuyabona.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!