IGIHE

Imihigo y’abarimo Bazivamo, Gasinzigwa na Dr Rutikanga baherutse guhabwa inshingano

0 7-02-2023 - saa 15:52, Akayezu Jean de Dieu

Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi baherutse guhabwa inshingano nyuma yo kugezwaho raporo za Komisiyo za Sena zasuzumye dosiye zabo zigaragaza ko abasabiwe kwemezwa na Sena bafite ubumenyi n’ubunararibonye bwo kuza inshingano zabo.

Abemejwe na Sena ni abaherutse guhabwa inshingano n’ Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, Inteko Rusange ya Sena, isuzuma dosiye zijyanye n’imyirondoro yabo, uburambe bafite, ubushake ndetse n’imigabo n’imigambi yabo, ibona kwemeza ko batangira inshingano zabo.

Barimo Bazivamo Christophe wemejwe ku mwanya w’uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, yavuze ko Bazivamo afite inararibonye, aho yakoze mu mirimo irimo kuba Minisitiri, kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’izindi nshingano zitandukanye yagiye ahabwa mu Rwanda.

Mu byo yaganiriye na Komisiyo harimo kuba azakomeza gufatanya no gukorana n’inzego zinyuranye mu gusigasira no kwagura umubano u Rwanda rufitanye na Nigeria.

Bazivamo kandi ngo azashyira imbaraga mu kwagura umubano mu bijyanye n’imibereho y’abaturage by’umwihariko mu buvuzi, uburezi n’ishoramari.

Yavuze kandi ko azashyira imbaraga mu guhuza abagize Diaspora mu bikorwa byo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo yayo n’ibyo igaragariramo byose.

Mu bijyanye no guteza imbere ishoramari, Bazivamo azashishikariza abashoramari bo muri Nigeria kumenya amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda ndetse n’uburyo bashobora kuza kurushoramo imari.

Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko Bazivamo azashyira mu bikorwa inshingano ze neza kuko afite inararibonye kandi yarakoze inshingano zifite aho zihuriye na diplomasi ubwo yari Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC.

Ibyo Dr Rutikanga ajyanye muri RAB

Inteko Rusange ya Sena yemeje, Dr. Alexandre Rutikanga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.

Ubusanzwe RAB ifite inshingano zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gukora ubushakashatsi, iyamamaza buhinzi-bworozi hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ibibikomokaho.

Dr Rutikanga w’imyaka 47 afite uburambe mu bijyanye n’ubuhinzi cyane ko yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaba yaragiye akora ubushakashatsi butandukanye mu bijyanye no kurinda ibihingwa.

Ingamba azashyira imbere avuga ko zirimo kunoza uburyo abahinzi banoza imbuto z’ibihingwa, gukoresha neza ifumbire mu butaka, kubaka no gukoresha ubwanikiro n’ubuhunikiro bugezweho.

Dr Rutikanga kandi avuga ko azibanda kunoza imikoranire ya RAB na za kaminuza, kwita ku iyamamazabuhinzi, ubushakashatsi bugirira ubuhinzi akamaro n’ibindi.

Mu bijyanye n’ubworozi avuga ko azita ku kunoza no kwagura gahunda ya Girinka, kwita ku bworozi bw’amafi n’ibindi.

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yagiranye ibiganiro na Dr Rutikanga imiha umukoro wo kunoza no kwita ku micungire y’abakozi ba RAB.

Inteko Rusange ya Sena yemeje kandi Dr. Concorde Nsengumuremyi ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda

Dr Nsengumuremyi w’imyaka 37 agiye kuyobora ikigo gishinzwe gucunga amashyamba, kuyabungabunga no kuyongera hagamijwe iterambere rirambye.

Ni umugabo wize ibijyanye n’amashyamba kuva mu mashuri yisumbuye, kaminuza ndetse no mu cyiciro gihanitse.

Yabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Kitabi, yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aho hose agenda yigisha ibijyanye n’amashyamba.

Dr Nsengumuremyi avuga ko icyo agiye kwibandaho mu nshingano ze harimo ubushakashatsi mu guteza imbere amashyamba, kwita ku buziranenge bw’imbuto n’ingemwe z’ibiti.

Hari uguteza imbere ibiti bya gakondo, gukurikirana ko ubuso bugenewe amashyamba aterwaho kandi agakoreshwa neza, gukoresha uburyo bugezweho mu gusarura amashyamba n’izindi ngamba yatekereje ashaka kuzashyira mu bikorwa.

Senateri Nkusi Juvenal uyobora Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, avuga ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na Dr Nsengumuremyi hari inama bamugiriye z’ibyo yakongeraho.

Ati “Guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku biti, gusuzuma niba amashyamba akoreshwa mu bicwana yasimburwa, kwita ku kamaro k’amashyamba mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya isuri.”

Senateri Nkusi avuga ko aba bayobozi bombi babaye mu bijyanye no kwigisha cyane, bityo bakaba bakeneye gufashwa kwinjira mu kazi ko kuyobora ibigo bahawe.

Ati “Bakeneye gufashwa kwinjira mu nshingano nshya kuko imirimo bakoze cyane cyane ari ijyanye no kwigisha. Ibi ndabivuga dukurikije inararibonye kuko hari abayobozi b’ibigo twagiye dutora bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije ariko nyuma y’amezi atandatu ukumva ngo byabananiye. Aba nabo bakeneye gufashwa.”

Ibyo Gasinzigwa ashyize imbere muri NEC

Inteko Rusange ya Sena kandi yemeje Odda Gasinzigwa ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse na Umwari Carine ku mwanya wa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Odda Gasinzigwa muri izi nshingano, yasimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.

Ni umugore ufite uburambe mu nshingano zitandukanye yagiye akora zirimo kuba Minisitiri ndetse by’umwihariko kuva mu 2016 yari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba.

Uburambe afite avuga ko buzamufasha mu gushyira mu bikorwa inshingano ze kubera ko nk’igihe yakoraga muri EAC yabashije gukurikirana uko ibikorwa by’amatora bigenda mu bindi bihugu.

Gasinzigwa avuga ko ibindi ashyize imbere kwimakaza uburere mboneragihugu aho azafatanya n’izindi nzego mu guharanira ko hashyirwaho uburyo bwo kwigisha abakiri bato uburere mboneragihugu.

Ni ibintu avuga ko yifuza ko bizajya bihera mu miryango abana bakomokamo ariko no mu mashuri bikaba bizashyirwamo imbaraga ntibikorwe mu gihe cy’amatora gusa.

Abayobozi bashya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora baganiriye na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, bayigaragariza ko bazanashyira imbere imikoranire myiza hagati ya NEC n’itangazamakuru mu kugeza amakuru by’umwihariko ay’imigendekere y’amatora ku Banyarwanda.

Komisiyo yabasabye gukomeza kwagura imikoranire ya NEC n’abafatanyabikorwa kugira ngo amatora akomeze kuba nta makemwa mu Rwanda.

Ikindi basabwe gushyira imbaraga mu gukorana no kwita ku bakorerabushake ba NEC kuko ari igice kigira uruhare runini mu bikorwa by’amatora mu gihugu.

Ingingo ya 86 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda iha Sena ububasha bwo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi mu nzego zirimo ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi, ba Guverineri b’Intara n’abandi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza