Imfashanyo y’ibiribwa yatungaga impunzi mu Rwanda yagabanyijweho 25%

8 11-01-2018 - saa 18:49, Rabbi Malo Umucunguzi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) n’irishinzwe impunzi (UNHCR), yasabye abaterankunga kugira icyo bakora kugira ngo haboneke inkunga zihabwa impunzi zicumbikiwe mu Rwanda kuko yagabanutseho 25%.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 130,000 zirimo Abarundi n’Abanye-Congo, bari mu nkambi kandi babeshwaho n’inkunga ngo babone ibibatunga. Uretse ibiribwa hari n’amafaranga bahabwa buri kwezi na WFP, abafasha kugura ibiribwa ku masoko abegereye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umuyobozi wa WFP mu Rwanda, Jean-Pierre de Margerie, yagize ati “Turashimira abaterankunga ku mutima mwiza n’inkunga bakomeza gutanga, tunabasaba kongera inkunga kugira ngo tubashe gukomeza kubonera impunzi ibizibeshaho.”

Ibiribwa izi mpunzi zihabwa zironkamo calories 2,100 kuri buri muntu, ari nacyo gipimo kiri hasi umuntu aba ashobora kubona mu ifunguro rizima.

Kugeza mu Ugushyingo 2017, WFP yatangaga ibilo 16.95 by’ibiribwa kuri buri mpunzi ku kwezi; bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’umunyu. Abandi bahabwaga Frw 7,600 (US$9) yo kugura ibiribwa mu masoko yo hafi aho.

Bitewe n’ubuke bw’inkunga, byabaye ngombwa ko WFP igabanya ibyo bagenerwaga bigera kuri 90% mu Ugushyingo n’Ukuboza. Gusa muri Mutarama uyu mwaka, inkunga zakomeje kuba nke ku buryo ibagenera 75% ugereranyije n’ibyo impunzi zakabaye zibona.

Impunzi zifite ibibazo byihariye nk’abana bari munsi y’imyaka itanu, abanyeshuri, abagore bonsa n’abatwite, abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA n’abarwaye igituntu, nibo bonyine bakomeza guhabwa inkunga uko yagenwe na WFP.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’Impunzi mu Rwanda n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye, bakomeje gufatanya mu gushyira mu bikorwa gahunda izatuma impunzi ubwazo zishakira imibereho ndetse zikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyazakiriye.

Umuyobozi wa UNHCR, Ahmed Baba Fall, yagize ati “Iki gihe byihutirwa kurusha ikindi icyo aricyo cyose, gushakisha uburyo bushya kandi burambye ku mpunzi ziri mu Rwanda,”

Yagzie ati “Abaterankunga nabo bagaragaje ko bifuza impinduka mu buryo bikorwamo kugira ngo inkunga nke zibasha kuboneka nazo zizajye zifasha mu bintu by’ingenzi impunzi zikeneye.”

UNHCR, WFP n’abandi bafatanyabikorwa batangiye kujya bita by’umwihariko ku bafite ibibazo byihariye no gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gufasha impunzi 18,000 kuva mu cyiciro cy’abahora bategereje inkunga y’ibiryo cyangwa amafaranga bitarenze hagati mu 2018.

Iyo gahunda izatuma impunzi zibasha no kubona imirimo isanzwe nibura ikagera ku mpunzi 60,000 kandi umubare nk’uwo ukazaba ugerwaho na serivisi z’imari bitarenze hagati muri uyu mwaka wa 2018.

WFP igendera ku nkunga ihabwa n’abafatanyabikorwa, ikenera nibura miliyoni 2.5 $ buri kwezi kugira ngo ibashe gutanga inkunga y’ibiribwa cyangwa amafaranga ku mpunzi mu Rwanda.

Mu gihe nta nkunga nshya zaba zibonetse, izihabwa impunzi zizakomeza kugabanyuka cyane ku buryo iri shami rikeneye nibura miliyoni 11 $ zo gufashisha impunzi mu mezi atandatu ari imbere.

Kugeza mu Ukuboza 2017, UNHCR yabonye 19% by’inkunga yose hamwe yari ikeneye, ingana na miliyoni 20.3 $ muri miliyoni 104.5 $ zari zikenewe.

Ayo mafaranga akenewe kugira ngo hakomeze kwitabwa cyane ku mpunzi zirenga 170,000 zicumbikiwe mu Rwanda, no gufasha Abanyarwanda bahunguka cyane cyane abava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zibarirwa mu 170 000 ziganjemo Abarundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rusumo 2018-01-15 11:40:53

Iyi nkuru irimo urujijo ku mubare wimpunzi ziri mu Rwanda.Paragraph ya 2 iravuga 130000 mu gihe paragraph ibanziriza iya nyuma ngo ni 170000.Igabanyuka ryiyi mfashanyo nibgahunda y abazungu babikora kubushake kugirango bashyire pressure kuri Leta yacu ngo ikangurire impunzi gutaha iwabo kuko bimaze kugaragarako mu Rwanda dusa nkababuza impunzi gusubira iwazo kubera inyungu za politike na diplomacy...

2
Ruzige 2018-01-13 04:54:56

Ese ko munyuranya mu mibare y’impunzi u Rwanda rucumbikiye? ahambere muti ni 130.000 ziganjemo ( abanye-congo, n’ abarundi) ahanyuma muti 170.000 zimpunzi ziri mu Rwanda, ubuse imibare ya nyayo ni iyihe?

3
Matyazo 2018-01-12 01:34:11

Izi mpunzi nazikangulira gutaha iwazo, byaba bidashobotse bagataha kuyuruhembe ntakundi byagenda.Nonese niba bategerejeko ko Nkurunziza avaho ahubwo nkabona hiryanohino muri Africa bari guhindura itegekonshinga ubutitsa nawe akaba arikurihindura ngo azayobore ubuziraherezo harikindi gisigaye?

4
Ngenzi Alain 2018-01-11 12:58:31

Umwaka wa 2018 ko utangiranye n’ihurizo kuri abo bavandimwe! None se bo sitati y’ubuhunzi izarangira ryari ko numvise abanyarwanda bari hirya no hino mu buhungiro ko sitati yo kwitwa impunzi yarangiye?

5
Umuhire Peter 2018-01-11 11:46:43

Cg badufashe gutaha iwacu, njye ndumu Congo mani

6
Umuhire Peter 2018-01-11 11:46:29

Cg badufashe gutaha iwacu, njye ndumu Congo mani

7
Umuhire Peter 2018-01-11 11:39:37

Nina inkunga zirikubura nibadushakire ibindibihugu badutuze kuko turababayecyane

8
Umuhire Peter 2018-01-11 11:38:46

Nina inkunga zirikubura nibadushakire ibindibihugu badutuze kuko turababayecyane

Kwamamaza