Imbabazi za Muhongayire wiyunze n’uwamuhambye areba, akanamwicira umuryango muri Jenoside

30 11-08-2017 - saa 10:38, Evariste Nsengimana

Ntibyoroshye kubyiyumvisha nk’umuntu uko Abanyarwanda bateye intambwe y’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni, bamwe bashinyaguriwe.

Muhongayire Mariya uri mu kigero cy’imyaka 50 utuye mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, afite ubuhamya bwihariye. Yiyunze na Ngayaberura Ajubu wamwiciye umuryango, nawe amukubita ubuhiri ntiyapfa, anamuhamba areba ku bw’amahirwe atabarwa atarapfa.

Mbere ya Jenoside, Ngayaberura yari umwana mu bandi mu muryango wa Muhongayire, avuna umuhehe akongezwa undi ariko yabirenzeho umutima wa kinyamaswa yari afite muri Jenoside utuma yicira uwo muryango.

Ubwo abagororwa bafungiye muri gereza ya Rilima basabaga imbabazi, Muhangoyire yahamije ko yasabye imbabazi Interahamwe ngo zimwice mbere y’uko bica abana be barazimwima ariko nyuma ya Jenoside we abana n’abamwiciye .

Ati “Namubwiye nti ‘ko iwacu ntacyo wahaburiye, ubu koko ugiye kunyica, ati ‘Iiii, turakwica’. Abandi batangiye kumbwira ko iwacu ari Inkotanyi babitse amasasu ntarayabona. Nti ariko noneho munyice nabi ntari kumwe n’abana banjye. Bahise babatema ndeba.”

Yokomeje avuga ko kubera akababaro yabarakaje ashaka ko bamwica, Ngayaberura ahita amukubita ubuhiri mu mutwe, barangije bamuhamba igice cyo hasi, ariko kubw’amahirwe akurwamo nubwo yasigaranye ubumuga mu mutwe.

Ngayaberura Ajubu nawe yemeza ko ari iby’igitangaza kubabarirwa nyuma y’ibikorwa bya kinyamaswa yakoze.

Yogeye ati “Uyu mudamu Muhongayire, igitero cyagiye iwe, ni njye wari ugifitemo uburenganzira. Ni njye wari umwana ushabutse. Twamusanze kwa Sebukwe, tumuvana mu nzu, sebukwe yabanje no kuduha inzoga. Namujyanye turi kumwe, nibwo yambazaga ati ‘ese mugiye kunyica ?’. Njye naramubwiye nti ‘rero ubu si ubukwe, nta birori twajemo. Kugeza ubu duhagararanye, muri njye naramwishe ariko Allah [Imana] ntiyabyemeye [avuga Muhongayire warokotse].”

Akomeza agira ati “Ibyo nakoze ni amarorerwa, niyo mpamvu mpfukamishije n’amavi yanjye imbere ye n’imbere yanyu musaba imbabazi mbivanye ku mutima. Mumbabarire narahemutse, icyaha nakoze sinzongera kugikora.”

Musaza wa Muhongayire, Mbazumutima Juvenal, bakunze kwita Smart, yabwiye IGIHE ko abantu bose bo mu muryango we bishwe na Ngayaberura barenga 41.

Yagize ati “Yishe abana ba mukuru wanjye batatu, datac yamukubise umwambi w’ingobe mu rubavu aramushorera, amuta mu kinogo. Uriya mushiki wanjye niwe wa mbere wabanje kumutema mu mutwe, amukubita igihiri gihita kimukomeretsa ubwonko burasohoka, bamuhamba by’agashinyaguro bamurenzaho itaka, basigaza hano (yerekana mu gituza ) ubwo urumva ko ari batanu. Izindi mpfu zo mu muryango yari ayoboye ibitero avuga ati ‘mbahaye uburenganzira’. Abo yemera, umuryango wanjye wose arawemera ko yawishe n’abaturanyi basaga 40. Namuhaye imbabazi n’undi uzazinsaba nzazimuha.”

Muhongayire nawe yamuhaye imbabzi mu ruhame bararamukanya agira ati “Ni ukuri narakubabariye n’Imana ikubabarire.”

Ngayaberura ni umwe mu bagororwa 30 bafungiye muri Gereza ya Rilima basabye imbabazi bakiyunga n’imiryango 58 biciye nayo bakayishinyagurira, Imana igakinga ukuboko.

Muhongayire Mariya aramukanya na Ngayaberura Ajubu wamutemye akamuhamba areba Imana igakinga akaboko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Pierre 2017-08-13 16:04:17

“Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.†â€
‭‭Yh‬ ‭20:23‬ ‭BYSB‬‬

2
Muhire 2017-08-12 20:59:13

Nabandi Banze Kwemera Nibabonereho Bemere Ibyaha Bakoze Basabe Ibwabazi Bazazihabwa

3
rubayita athanase 6464 Forges be 2017-08-12 10:33:37

ibi si ibyokunva ariko tuziko ububasha bwayo butabakure y’uwizeye: abashaka ibitangaza nibarebere aha; kubyo Muhongayire n’abe bahuye n’ abyo.

4
rubayita athanase 6464 Forges be 2017-08-12 10:33:37

ibi si ibyokunva ariko tuziko ububasha bwayo butabakure y’uwizeye: abashaka ibitangaza nibarebere aha; kubyo Muhongayire n’abe bahuye n’ abyo.

5
rubayita athanase 6464 Forges be 2017-08-12 10:33:37

ibi si ibyokunva ariko tuziko ububasha bwayo butabakure y’uwizeye: abashaka ibitangaza nibarebere aha; kubyo Muhongayire n’abe bahuye n’ abyo.

6
Nil 2017-08-12 09:34:43

Amaraso mwamenye azababarwaho iteka ryose nabazabakomokaho ingoma 1000.

7
ISHIMWE 2017-08-12 04:32:01

Uyu mudamu ni intwari ikomeye rwose. Imana izamuhembe iju kubwo igikorwa kiremereye gitya yakoze cyo gutanga imbabazi kumuntu wamuhemukiye mbe naka kageni.

8
nirere alice 2017-08-12 02:31:19

ESE KO BONA IZO NTERAHAMWE IZEBA NABI NUBUNDI NIBASOHOHA NTIBAZONGERA BAKICA ABANTU?NI MWIREBERE INGENE BAREBA,AHA AHO BAGIYE GUTURA MUBAGENDERE GAHORO

9
Hhhhh 2017-08-12 01:57:30

kuri jyewe numva ntakubabarira p. Wa mu maman we uri intwari kbsa .ibyo ni byo Yezu udusaba ariko kuri twebwe biratugora rwose ibyo nibyo bita gusabira umwanzi wawe.ndagukunze kuko uri icyitegerezo cyuko ijuru ririho kandi rizabonwa nkabameze nkawe

10
Rindo 2017-08-12 01:36:03

Njye ibi ndabishyigikiye,bavandimwe ibi ntibivuze ko azafungurwa igihano cye kitarangiye,ibi biri hagati y aba batatu ntago urukiko rubizamo rwo rushinzwe kumuhanira icyaha cye.

Hanyuma gusaba imbabazi kwe ni ukwikiranura n umutima we umubuza amahoro(nta mahoro y icyaha)kandi akumva niko ijwi ry Imana rimubwira akabikora akumva arabohotse,rero n uyu mu mama gutanga imbabazi ni ubushake bwe kandi nawe akumva arabohotse(niba yumvaga nawe yararakariye uyu wamwiciye,kuko twese burya dufite imitima itandukanye,hari abo yoroshye bakibabaye cyane,hari n abo ikomeye babyakiriye ubuzima bukaba bwarakomeje ariko bitavuzeko batabyibuka ngo bababare ahubwo ntibibagiraho imbaraga ngo bibahoze mu gahinda.

Rero nanjye ndi muri abo,nabuze ababyeyi,abavandimwe,ba sogokuru ba nyogokuru,masenge,ba mama wacu,ba marume,etc.ariko sinari nabona interahamwe insaba imbabazi nta niyo nshaka kubona kuko ntayo nshaka ko inamenya ibyange,gusa mu mutima wanjye narabababariye ,mbonye hari uwabuze ibiryo mbifite sinakwanga ko dusangira,yarwara nkamuvuza,etc kuko burya kugira nabi k’umuntu ntibizahindura uwo ndiwe kuko nemerako nasigaye kuko Imana yavuze iti baho mwana wa,rero nzabikora kubw Imana y i Rwanda imbeshejeho kandi mbikorane umutima wishimye,kuko nabonye aba bicanyi barakoze ubusa,twarapfuye ariko ntitwashize twese nyamara wariwo mugambi wabo,ubu turikubyara turongeye turororoka(sindabyara ariko ndabivugira abubatse)byose rero bikwereka ko Imana ariyo ifite ijambo rya nyuma kandi iri kumwe natwe ibihe byose.

Aba bantu niba basabye imbabazi babikuye ku mutima ni byiza cyane(kuri bo kuko nibahinduka beza bizaba byiza,kuko kuva kera twari umwe dukundana nk abavandimwe koko kandi twaribo,ariko imitima yabo iteye umugongo Imana y i Rwanda yo umuco wacu ushingiyeho ,bakayerekeza ku myigishirize ya satani yazanywe n abakoloni (nubwo baje bitwaza Imana yacu tukagirango barayikorera koko kumbe ari amasatani abihishemo) niyo mpamvu aya marorerwa yose yabaye.

Rero nidusubira ku isoko y Imana y i Rwanda yo rukundo abakurambere bashingiyeho umuco wacu wa kirazira,muzareba ko tutaba igihugu cy amata n ubuki uko twahoze,kandi n Imana y i Rwanda izaba mu Ruhande rwacu tube amahoro.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza