Imashini zikora itabi z’abo kwa Rwigara zigiye gutezwa cyamunara

17 5-06-2018 - saa 16:06, Cyprien Niyomwungeri

Imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’, rw’umuryango wa Rwigara Assinapol, zigiye gutezwa cyamunara kugira ngo haboneke ubwishyu bw’ibirarane by’imisoro ubereyemo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Iki kigo kivuga cyishyuza ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012 uruganda ‘Premier Tobacco Company’ rubereyemo leta.

Nk’uko itangazo rya cyamunara ribivuga ‘Umuhesha w’Inkiko w’umwuga, aramenyesha abantu bose ko ku wa Mbere tariki 11 Kamena 2018, saa yine za mu gitondo hazagurishwa mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi z’uruganda Premier Tobacco Company Ltd, cyamunara ikazabera aho uruganda rwubatse i Gikondo muri Parc Industriel’.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Me Habimana Vedaste, rivuga ko gusura ibigurishwa mu cyamunara byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018, saa munani z’amanywa ku ruganda.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka, amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Iri tabi ryari mu bubiko bw’uruganda i Gikondo muri Parc Industriel, ririmo amoko atanu ari yo Premier Filter (amakarito 5553); Filter Star (amakarito 1033); Filter Star King (amakarito 328); Premier Super Menthol (amakarito 191) na Filter Star Soft (amakarito 90). Buri karito imwe irimo imiti (pieces) y’itabi 5000, ni ukuvuga imiti irenga miliyoni 35 ku giteranyo cy’amakarito yose.

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro cyatangaje ko bitewe n’uko amafaranga yavuye muri iyi cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.

Itangazo rihamagarira abantu muri cyamunara y'imitungo y'abo kwa Rwigara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
safari 2018-06-06 15:44:13

Andika hano Ariko nkawe wiyita Kamanzi kweiri.ubona urimwijuru sha komeza useke uvuge ibyo ushaka .ese ushyize mugaciro ugakoresha ubwege ubona koko arimisoro barimo cg barazira dianne cyakora akoze kumuryango wose njyewe fite agahinda pe.byibuze inzu batuyemo bazayibarekere .bazaba bakoze Agahinda ntikica kagira mubio

2
kagaba 2018-06-06 09:17:41

kahayore. izi miliyari zizubaka amashuri imihanda na mavuriro

3
Lol 2018-06-06 07:34:36

Yewe iby’isi ni amabanga pe. Kandi uhagarikiwe n’ingwe aravoma koko!

4
shalom 2018-06-06 06:22:56

Hari amazina atanangaje iri ryo aaaaahh

5
Narcisse 2018-06-06 05:17:55

Umugani w’Umubwiriza!wagize ati"ibyabantu bakora bavunika ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga,ngo umara kubiruhira ukabisiga bikaribwa nutarabiruhiye,arongera ati byose ni ubusaaaa!jyewe nasabira buri muntu kudahirimbanira kuba umuherwe wo mw’isi ahubwo twizigamire mw’ijuru aho tutazaterezwa cyamunara!ahatazaba kurenganywa iby’isi ni ubusa ndabibonye.

6
yes 2018-06-06 04:32:25

eeee unomuryango wahuye nuruva gusenya uruganda rurimo imisoro utc irimo imisoro ubwose abacuruzi bafeke imisoro barimo wayibara

7
boony 2018-06-06 02:00:12

Uhm nihitiraga tu

8
Safacha 2018-06-06 01:23:00

Ubwenge bike bwumutu nibwo bumutera kwandika ibyo ashaka

9
Kazeneza godeliva 2018-06-06 00:45:00

ariko nkawe ngo ni Kamariza ubwo uri muntu ki kweli?, icecekere ubwo wasanga ushukwa numwanya runaka wakazi wateretwemo gusa amaherezo uzamenya ukuri,aba bagabo ntabumuntu bagira wangu, uzabaze ababizi bazakubwira imbaraga se waba bana(Rwigara)yakoresheje ngo iki gihugu kibohorwe, ubu se ntibamwishe,abana be ntibaboreye mumunyururu;utwabo ntitugurishijwe? ubwo nkawe urajwigira uri inde kweli? time will tell you.
gusa uwiteka akwiye gukubita atababarira.

10
Bobo 2018-06-06 00:15:53

Iyaba amategeko atahindagurikaga ubundi tari meza.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza