IGIHE

Ikinyabupfura: Umuvuno wagejeje Green Party mu Nteko

11 12-09-2018 - saa 09:38, Mathias Hitimana

Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na leta ryabonye bwa mbere intebe ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’imyaka hafi 10 ritangiye urugendo rwayo.

Iri shyaka ryabonye izuba mu 2009, ryemerwa mu 2013 aho ryavugaga ko nabwo ryahuye n’ibizazane byo kwibona mu kato, ntirihabwe ubutumire muri gahunda za leta.

Itariki ya 3 Mata 2014 yabaye intangiriro nshya yo gushyira umupira hasi, ryinjira mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ariko rishingwa ryavugaga ko ritaryemera.

Mu kiganiro Imboni Musesenguzi cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, Dr Frank Habineza uyobora iri shyaka, yavuze ko ubwo Green Party yinjiraga mu ihuriro ry’imitwe ya politiki, imikorere yabaye mishya.

Ati “Twabonye hari ikindi kintu gifungutse, tubona noneho ishyaka ryacu riremewe, dutangira kujya muri gahunda natwe baradutumira, mu Nteko n’ahandi hose, tubona natwe baradutumira, dutangira gutanga ibitekerezo byacu birumvikana.”

Aha yemera ko yari amaze kumva ko demokarasi ari “uguhuza no gusangira ibitekerezo n’abandi” aho kumva ko iby’ishyaka rye ari byo kamara.

Gusa ngo kwinjira mu ihuriro ntibyatumye aruca ngo arumire ku byo we yabonaga bitagenda neza.

Igikorwa cya rurangiza cyashyize hejuru Green Party nk’ishyaka rya opozisiyo, cyabaye kujyana leta mu Rukiko rw’Ikirenga, yamagana ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Icyo kirego cyanakurikiye ikindi yayireze avuga ko inzego za leta zidaha agaciro ururimi rw’Igifaransa kandi ruteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Iki ariko cyaje kutakirwa kubera ko cyagombaga guhera mu nkiko zo hasi.

Nubwo yatsinzwe urubanza rwo gutambamira ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, Dr Habineza abifata nk’ikimenyetso ko mu Rwanda hari ubwisanzure muri politiki.

Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kurega Leta mu Rukiko rw’Ikirenga […] Ntabwo twatsinze ariko twaraburanye.”

Ahamya ko urubuga rwa politiki mu Rwanda, rwakomwaga mu nkokora n’abantu ku giti cyabo batumvaga kwisanzura mu bitekerezo icyo aricyo.

Dr Habineza ati “Nagize ibyago, umunsi nareze niwo munsi Papa yapfuye, abantu bose bamaze kumva ko nareze banze no kuza gushyingura. Imyumvire yari hasi cyane.”

Ku rundi ruhande, Habineza yarareze ntiyagira ikibazo cy’umutekano kandi nta mupolisi umurinda afite.

Mu kwiyamamariza kwinjira mu Nteko, Green Party yishimiye ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze bayakiraga neza kurenza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, byanatumye hari ababihanirwa.

Mu kwisanzura mu gutanga ibitekerezo, Dr Habineza avuga ko yavuye mu buhungiro mu 2012, agaruka hafashwe umurongo wo kumenya uburyo atangamo ibitekerezo, nta kugira ‘ikintu cy’ubuhezanguni’ nk’uko ishyaka rye ryatangiye.

Ati “Icyo nakwemera dutangira hariho aho twakosheje, twatangiye harimo akantu k’ubuhezanguni.”

Ishyaka ryikosoye ryihaye umurongo wo kuvuga “ibyo tugomba kuvuga ariko mu kinyabupfura’.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christophe, yabwiye IGIHE ko n’ubundi politiki y’ubuhezanguni atari nziza, haba hakenewe kumenya ibibazo by’igihugu no guhuza Abanyarwanda bose ku munyapolitiki, akabakorera.

Agereranya imikorere ya Green Party muri iki gihe na kera, Dr Kayumba ati “Yemeye gukorera mu Ihuriro; ntabwo ikivuga nabi ubutegetsi ahubwo yemera ko hari ibyo bukora neza kandi yemeye ibyavuye mu itora rya Perezida wa Repubulika.”

Green Party na PS Imberakuri ni imitwe ya politiki yatsindiye intebe ebyiri ebyiri mu Nteko ku nshuro yayo ya mbere.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Biraguma 2018-09-13 04:57:01

UBWIZA BW’UMUKOBWA BUMUGEZA I BWAMI ARIKO UBWENGE BWE NIBWO BUGENA IGIHE AZAMARAYO!

2
saud 2018-09-13 04:04:26

MUGABANYE AMAGAMBO SHA ADAFITE UMUMARO UKO BYAGENDA KOSE UYU MUGABO MUMWUBAHIRE KO YAKOZE UKO ASHOBOYE KOSE MU BURYO BWOSE BYABA BYARAMUVUNNYE BYABA BYARAGENZE BITE ARIKO MUMENYE KO BYOSE BIRANGIYE AGEZE KU NTEGO YIHAYE AKABA YINJIYE MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO NJYE RERO NKABA MUKURIYE INGOFERO BURYA UMUNTU NAKORA IGIKORWA GIHANITSE KIKANAMUGEZE AHANTU HAKOMEYE NKAHARIYA MUJYE MUMWEMERA. GUSA ICYO NTEMERANWA NAWE NIMIGABO N’IMIGAMBI YE IMWE N’IMWE KUKO HARAHO AKABYA AVUGA IBINTU NAWE UBWE ASHOBORA KUBA ATEMERA KO BYAPFA GUKUNDA, NGO AZONGERA UMUSHARA W’INZEGO ZISHINZWE UMUTEKANO NTANABANZE NGO AMENYE NGO BYIBURA BURI MUSIRIKARE CG UMU POLISI LETA BYIBURA IMWONGEREYE AMAFARANGA IBIHUMBI 10,000 BYATWARA LETA AMAFARANGA ANGANA ATE? BIRASHOBOKA KO IBINDI BIKORWA HAFI YA BYOSE BITAKORWA, NKO KUBAKA IMIHANDA, AMAVURIRO ......, FPR IBYO YAKOZE, IBYO IKORA NA NUBU NIBIKORWA BYINDASHYIKIRWA NTACYO ITAKOZE NGO U RWANDA N’ABANYARWANDA BAGERE AHO BAGEZE BITEZE IMBERE. GUSA NA HABINEZA NAWE NAJYE MU NTEKO ATANGE UMUSANZU WE KANDI YARABIHARANIYE.

3
Ruzindana Patrice 2018-09-12 12:30:06

Yewe sinkunda gukora comment ariko iyi nkuru itumye nyikora kdi Igihe mumbabarire ihite rwose: Mu Rwanda dusigaye dutora discipline vs indiscipline aho gutora imigabo n’imigambi yateza imbere igihugu!!!! Mbega Afurika wee urababaje!!!! How to measure discipline???

4
Jk 2018-09-12 11:23:11

Dutandukanye ibintu. Ikinyabupfura ni NDIYO BWANA, ikinyabupfura ni ubugwari ?
Mutubwire.

5
Jk 2018-09-12 11:23:11

Dutandukanye ibintu. Ikinyabupfura ni NDIYO BWANA, ikinyabupfura ni ubugwari ?
Mutubwire.

6
mn 2018-09-12 11:12:46

Birababaje ko mu myumvire, abenshi tubanza kureba uvuga mbere yo kumva icyo avuga !
none se ik’ingenzi ni Depite (intumwa y’ Abaturage) ? Oya icyo dukwiye kumva ni ubutumwa atwaye ndetse tukamwubahira uwamutumye ! Turwanire imyanya tutibagirwa gukora akazi badushinze.
Ikinteye kuvuga ibi n’uko nasomye ibyo IGIHE yanditse kuri iri shyaka kuva ryashingwa:
Muri comments nyisnhi, nabonagamo amagambo "IKI KIGABO KIRARUSHWA N’UBUSA, n’ibindi nk’ibi ...
Amaherezo y’inzira ni murugo, murakoze.

7
nunu 2018-09-12 05:27:06

Nuko umugabo baramubaza bati kera ukiri muri opozisiyo ko wavugaga leta nabi byaje kugenda bite ugiye mu nteko ati "Shiii muri Afurika kirazira kuvugana ibiryo mu kanwa"

8
Matunda 2018-09-12 05:18:48

Google ivuga ko ikinyabupfura mukeya ari nko kujya mu mulima utahinze , ugasarura warangiza ugaha urwamenyo abawuhinze, byibuze ntubahe urwamaboko, reka turebe Google ijambo ’utahinze’ icyo rivuga, sorry your search returned 0 results. aski_we ! returned se yo ivuga iki ?

9
Shema 2018-09-12 05:07:11

Uyu aragitsinze, najye mba iburayi sindabona abanyepolitike nkabanyafrika. Usanga Afrika batukana, bashira isoni, rimwe mu nteko bagaterana ingumi, ngaho nimumbwire. Nabonye Values indengagaciro za politike zabenshi mubazungu, ali ububahane. Ikibabaje nuko abazungu bakusanya amafaranga cg aba avocats byose mugushyigikira abiyita abarwanya ubutegetsi ba africa bateza akavuyo. urugero Burundi, Rwanda FDU inkingi, FDLR, Uganda nahandi...

10
Daily Dose 2018-09-12 04:53:46

Ikinyabupfura gike cya mbere ni ukujya mu murima utahinze ugasarura warangiza ugaha urwamenyo abawuhinze

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza