Ikigo ZEP-RE (PTA Reinsurance Company) cy’Ubwishingizi bw’Abishingizi (Reinsurance) cyashyizweho n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’lburasirazuba n’iyo mu Majyepfo (COMESA) kikaba kinafite inshingano zo guteza imbere isoko ry’ubwishingizi muri ibyo bihugu, cyabaye umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda (WIFR).
Ni umuhango wabaye kuwa 07 Gicurasi 2024 hanasinywa amasezerano y’imikoranire, ubera aho Ishami rya ZEP-RE rikorera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, aho wiyitabirwa n’abayobozi b’impande zombi.
Umuyobozi uhagarariye ZEP-RE mu Rwanda, Alice Uwase, yavuze ko iki kigo kibaye Umunyamuryango wa WIFR mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’uburinganire, cyane cyane ko na cyo kimakaje gahunda yo kudaheza abagore mu iterambere hashyigikirwa uburinganire.
Ati ‘‘Dufatanyije na Women in Finance Rwanda, tuzabasha gukorana mu bijyanye no kuzamura ubushobozi bw’abagore bakorera mu bigo by’ubwishingizi bikazatuma umubare w’abagore mu myanya y’ubuyobozi mu bigo by’ubwishingizi wiyongera, mu gihe kizaza."
Alice Uwase kandi yavuze ko Ikigo ZEP-RE mu nshingano zacyo zo guharanira guteza imbere ubwishingizi kuri bose, gitanga ubwishingizi budaheza abantu bo mu nzego z’ubukungu izo ari zo zose.
Urugero ni uko binyuze mu bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworizi hifashishijwe ikorabuhanga ndetse n’abahinzi bahagarariye abandi muri buri mudugudu, byagaragaye ko harimo umubare munini w’abagore, bityo ko ubu bufatanye buzagira uruhare mu kubageraho mu buryo bworoshye.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango WIFR, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ubucuruzi, NCBA Bank Rwanda, Lina Higiro, yavuze ko ubu bufatanye bw’ibi bigo nta gushidikanya buzagira uruhare mu guteza imbere abagore bo mu bigo by’imari.
Ati ‘‘Tunejejwe no kwakira ZEP-RE nk’Umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda. Ubu bufatanye buzagira uruhare rukomeye mu kubakira ubushobozi abagore bari mu rwego rw’ibigo by’imari by’umwihariko mu bigo by’ubwishingizi."
Lina Higiro kandi yabwiye Ubuyobozi bwa ZEP-RE mu Rwanda ko Women in Finance Rwanda ifitanye imikoranire n’Ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi ku bijyanye n’imari kizwi nka ‘Chartered Institute for Securities & Investment- CISI’, bityo ko imikoranire y’ibi bigo yanahesha amahirwe abakozi ba ZEP-RE b’abagore n’abakobwa bakaba bahabwa buruse zo kwiga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!