IGIHE

Icyo CNLG itekereza ku kuba gutanga ubuhamya kuri Jenoside bidakwiye guharirwa abayirokotse gusa

8 10-02-2019 - saa 09:53, Ferdinand Maniraguha

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana aherutse kuvuga ko gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside bidakwiye guharirwa abacitse ku icumu gusa.

Ni imvugo bamwe batakiriye neza, bumva ko gutanga ubuhamya nk’ubwo bishobora kurushaho gutoneka abacitse ku icumu aho kubomora ibikomere.

Rucyahana aherutse kubwira IGIHE ko abantu bakoze Jenoside n’abandi batahigwaga bazi byinshi ku mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenose kurusha abayikorerwaga.

Ati “Bamwe babyumvaga ko ari ukuvuga ngo abakoze Jenoside abe aribo batanga ubuhamya. Oya hari abandi batakoze Jenoside babireberaga.Hari ababonye aho Abatutsi bicwaga muri Jenoside imibiri yabo yagiye ishyirwa, abacitse ku icumu ntibahazi ariko hari ababibonye bagomba gutanga ubwo buhamya kugira ngo ya mibiri ishyingurwe. Hari abandi bantu bafite amakuru yafasha abanyarwanda gukira vuba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko igitekerezo cya Rucyahana cyumvikana gusa agaragaza impungenge.

Ati “ Icyo twemera ni uko abakoze Jenoside n’ababibonye badahigwa ari bo bafite amakuru yuzuye arebana n’uko Jenoside yagenze aho bari bari, kuko uwacitse ku icumu we yari yihishe , ibyo yashoboraga kubona ni bike ugereranyije n’utarahigwaga, uwicaga cyangwa se ugereranyije n’uwari mu mugambi wo gutegura Jenoside igihe habaga hari inama ziyitegura. Uwabaga ari muri izo nama ni we uzi ibyahavugirwaga, uwabaga ari ahatangirwaga izo ntwaro ni we ubizi, uwabaga ari ahatangiwe imyitozo ya gisirikare ni we ubizi, ni we rero ufite amakuru yuzuye.”

Bizimana yavuze ko abantu nk’abo bakwiye gushakirwa umwanya wo gutanga ubuhamya, icyakora asanga kubutanga ku munsi wo kwibuka by’umwihariko byahungabanya benshi.

Ati “Uko twe tubyumva ubuhamya bazabutanga mu bindi bihe byose haba no mu gihe cyo kwibuka ariko ntabwo dutekereza ko ari byiza kuzana umuntu wakoze Jenoside agatemagura abantu , akabyaza abagore abasatuye, ntidutekereza ko byaba byiza kumuzana kurondora ubwo bugome ku munsi wo kwibuka.”

Yakomeje agira ati “Igikorwa cyo kwibuka ni uguha agaciro inzirakarengane zishwe zizizwa uko zavutse, kuzirikana abagize uruhare mu kurwanya ubwo bwicanyi no guhisha abahigwaga […] Kubazana uwo munsi ahabereye ibikorwa byo kwibuka ahubwo byanagira ingaruka no ku kibazo cy’ihungabana ku bantu bahohotewe.”

Bishop Rucyahana we yavuze ko abafite amakuru y’aho imirambo y’abatutsi bishwe bayatanze byarushaho gufasha abarokotse.

Ati “Wa wundi wabonye aho bashyize imibiri y’abishwe muri Jenoside agaceceka ntabivuge kuko adashaka kubabaza uwacitse ku icumu, azamubabaza [uwacitse ku icumu] kurushaho kuko akomeza kurira no kubabara no kugira agahinda kuko atashyinguye uwe. Ariko igihe utanze ubuhamya wa wundi arababara akarira agashyingura uwo muntu akazagera ubwo aruhuka.”

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni, bizatangira tariki 7 Mata 2019 ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka’ .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kazungu_Neuchen j.B 2019-02-12 07:48:03

Njye mbona hakagombye kubzho gahunda yo kuzana abafunzwe bakatiwe n’inkiko,bakaza gutanga ubuhamya aho bakoreye ibyaha,bityo bashobora gutanga nandi makuru abari hanze batigeze batanga.
ikindi nuko hari n’abandi batigeze birega ngo bemere icyaha,abandi barahishiriwe,yewe hari nabadashaka kuvuga ayo makuru.
Ariko abafunzwe bamaze igihe kinini badufasha kumenya andi makuru.
Ubuse,ko uwanyiciye umubyeyi yanze kwirega no kwemera icyaha,ntagenda avuga ko bamwiciye ubujura,kandi yarazanye na murumuna we bombi bari abasirikare,hamwe n’interahamwe bakamutwara kumannywa yihangu,ntibamwiciye mu Kabagali ku ibagiro ku Kacyiru.

2
uwera 2019-02-11 03:27:13

ndumva ibyo kuzana umuntu wishe ngo aje gutanga ubuhamya imbere ya bacitse kwicumu yitaka ko yishe abantu ijana ndumva ataribyo ntacyo bya marira abarokotse gusa nibatange ubuhamya bwaho abobishe bari bashyingurwa mucyubahiro bizafasha abarokotse.

3
kayira 2019-02-11 00:25:59

IBYO CNLG IVUGA NIBYO BYO UMUNSI WO KWIBUKA ABAZIZE GENOCID SI UWO UWO KUZANA ABAYIKOZE NGO BAVUGE !!!!!!!!BASANZWE BABIVUGIRA MU MANZA ,MU MUHANGO W’ISANAMITIMA MU MAGEREZA,NO MURI GACACA NAHO MU KWIBUKA NO!

4
GSE 2019-02-10 13:27:02

Abaza kwigamba ibibi bakoze batanafite umutima wo gusaba imbabazi ku bushake, kubazana gukina ku mubyimba abo biciye si byo na mba. Bazajye bashakirwa umwanya ibindi bihe, cynagwa ayo makuru bayatange muri komisiyo no muri RIB.

5
Mbabazi 2019-02-10 12:19:33

Eh noneho ndabyunvishe pe hoya rwose sibyiza namba ko abatarahigwaga kyangwa abicanyi aribo batanga ubuhamya mugihe kyo kwibuka kuko nibura uwarokotse genocide we atanga ubuhamya bwinzira yumusaraba yanyuzemo ariko agasoza ubuhamya yerekena uko yarokotse bityo bigafasha abari mybiganiro kubona ko ikizere kyo kubaho gishoboka. Dr Bizimana ureba kure kyane Imana ikongerere umugisha.

6
Tuzabimenya 2019-02-10 08:51:40

@Impore Ese waba uzi ko hari abakoreye ubwicanyi mu turere batasubagamo, batanasubiyemo bityo aho abantu bamwe baguye ntihazamenyekane? Hari benshi bakoze ubwicanyi barahunga bagwa imahanga, kandi bafite informations z aho imirambo iri.
Hari n’abandi barenganijwe nyuma y intbara botyo nabo bakanga gucolperating kubera kurakara...

7
Manuella 2019-02-10 06:15:04

Ibintu by’abanyarwanda biteye agahinda; ubwo ni ukuvuga ko buri muntu wese uri mu rwibutso azwi amazina ye n’uwo ariwe se ? Hari abantu bagiye bahunga bakicirwa nko mu zindi communes, hari abagiye bicirwa muri za Eglise ku buryo ababicaga baba batanabazi, imirambo y’abo bantu yagiye ijugunywa hamwe mu byobo, nyuma iza kuhavanwa ijyanwa mu nzibutso, kandi muri izo nzibutso ntabwo abarimo bose ariko bazwi imyirondoro yabo, hari abagiye bica abantu ariko nabo nyuma bagapfa batavuze aho babajugunye.... None abo bantu bazamenyekana bate, ese guhoza ku nkeke abandi ngo nibababwire aho abantu bacu bari niwo muti ? Abantu bose bishwe barazwi, bazwi imyirondoro yabo, hagombye no kugaragarwa n’imyirindoro y’abashyinguye mu nzibutso bose kimwe n’abashyinguye mu mahanga, hanyuma bigatuma tumeneya ngo kanakatuzi neza ko yishwe, ariko ntitwigeze tumubona, bityo abantu batabonetse bakamenyekana uko bangana n’imyirondoro yabo. Ibi byo gushyira igitutu ku bantu bose ngo bitwa ngo "batahigwaga", njye mbona ari uguhoza ku nkeke abo bantu. Ni nde wemeza ko kanaka atahigwaga, ashingira kuki abyemeza, abigaragaza gute mu buryo budakuka ko kanaka atahigwaga cg ko nawe atari yihishe? Ibi byose ni ibibabzo mwari mukwiye kwibaza, mukabiheraho munihatira kubaka umuryango nyarwanda kuko niba abantu 69% bagize abaturage b’igihugu ari abafite munsi y’imyaka 30 (ni ukuvuga bari bafite imyaka 5 muri 1994), bivuze ko twaba turimo gushaka umuti w’ikibazo tutabanje gutekereza neza uko twawushaka.

8
Impore 2019-02-10 02:47:44

Nyakubahwa Rucyahana, ihangane abo bantu ushaka ko bazajya baza gutanga ubuhamya ujye ushaka aho ubihererana babuguhe, hanyuma ugende ukore ubusesenguzi umenye ko ari ukuri, wowe ubwawe uze ubitwibwirire.
Ni gute tumaze imyaka 25 baranze kutwereka imibiri y’abacu, wowe ukumva ko bazayitwereka ari uko tubashyize imbere yacu mu cyunamo?
Ukwiye no kutongera kubivuga.

Kwamamaza