Kuva mu mwaka wa 2010, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose nk’imwe mu ngamba zo guharanira iterambere rirambye, aho kugeza ubu abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza bangana na 84.8%, bavuye kuri 74.2% mu 2010.

Imishinga myinshi irimo inganda zo gusukura amazi yarakozwe, imiyoboro iragurwa ndetse n’ibigega biyabika byiyongera umunsi ku wundi byose bigamije gutuma mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amazi meza nk’inkingi ikomeye yo kugera ku mibereho myiza y’abagize umuryango.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (Wasac), ihamya ko kuba umunyarwanda wese yagerwaho n’amazi atari inzozi kuko ugereranyije no mu myaka 16 ishize hari intambwe imaze guterwa mu kugeza amazi meza ku baturage, aho icyo gihe abari bayafite bari munsi ya 50%.

Nko mu mujyi wa Kigali, umwaka ushize hafunguwe uruganda rwa Nzove I rwatumye amazi yakoreshwaga ava kuri metero kibe 65 000 agera kuri metero kibe 90 000. Urwo ruganda rwafunguwe rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 25 000, ubu zirarenga 40 000 ku munsi.

Hari kandi uruganda rwa Nzove II ruzatanga meterokibe 55,000 buri munsi zitezweho kuziba icyuho kuko ruzongera ingano y’amazi atangwa mu mujyi wa Kigali buri munsi ikazaba ingana na metero kibe 145,000.

Mu mijyi yunganira Kigali irimo Muhanga, Nyagatare, Huye, Rubavu, Musanze, na Rusizi ibikorwaremezo bikomeje kubakwa ndetse yose yagejejwemo amazi, igikomeje gukorwa kikaba ari ukwagura imiyoboro no kubaka ibigega ngo agezwe ku baturage bose.

Nko mu Karere ka Nyagatare hari inganda enye; uruganda rwa Musheri, urwa Gihengeri rwubatswe muri Bwisige, uruganda rwa Tovu rwubatswe muri Karama n’urwa Mirama rwubatswe by’umwihariko ngo rwongere amazi mu bice by’umujyi.

Umuyobozi w’inganda z’amazi mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, Bayingana Gaspard, yabwiye IGIHE ko izi nganda zatumye ikibazo cyo gusaranganya amazi gicika burundu mu mujyi wa Nyagatare ndetse n’ibindi bice bitagiraga amazi birayahabwa kuko nk’uruganda rwa Musheri rusigaye ruyatanga mu murenge wa Musheri, Matimba na Kagitumba.

Yagize ati “Mu by’ukuri ubu muri Nyagatare ntabwo dusaranganya amazi kubera ko bafite amazi menshi. Nka Musheri abaturage ntabwo bagiraga ahantu bakura amazi ubu barayafite.”

Inganda z’amazi ziri mu Karere ka Nyagatare zifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 13 000 ku munsi. Uruganda rwa Musheri rufite icyiciro cya kabiri kizajyana amazi muri Rwimiyaga na Karangazi.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Nyagatare, Hakizamungu Thomas, ashimangira ko ibikorwaremezo by’amazi meza byubatswe muri aka karere byatumye abaturage bagerwagaho n’amazi meza bava kuri 62% mu myaka itatu ishize bakaba bageze kuri 72.5%.

Avuga ko n’ibice bitaragezwamo n’imiyoboro y’amazi cyane cyane ibituwe vuba nka Rwimiyaga, Karangazi, ibice bya Matimba na Musheri hagiye hashyirwa za Nayikondo, ku buryo byazamuye imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Habayeho kwiyongera kw’isuku, indwara zituruka ku mwanda nk’inzoka, impiswi n’izindi ziragabanuka. Tugiye gushyira ingufu mu bice bitarageramo amazi na ho ahagere.”

Uruganda rw'amazi rwa Gishari rutanga meterokibe zigera ku 2,600

Abaturage bo mu mujyi wa Nyagatare bemeza ko ikibazo cy’amazi cyabaye amateka kuko uretse no kuyanywa cyangwa kuyakoresha imirimo yo mu rugo, hari n’abo afasha kwiteza imbere. Uwitwa Nzirorera Emmanuel, ukora akazi ko koza imodoka avuga ko yabashije kwiteza imbere abikesha amazi yagejejwe mu mujyi.

Yagize ati “Amazi meza yatumye tubona imirimo nk’urubyiruko. Noza imodoka na moto nkabasha kubaho, naguze ikimasa ndetse mfite na gahunda yo kugura ikibanza kuko twinjiza amafaranga menshi.”

Mu karere ka Kayonza naho hari uruganda rushya rwa Gishari rutanga meterokibe zigera ku 2,600 buri munsi. Hubatswe kandi umuyoboro w’amazi wa kilometero 12.5 ugera ku kigega kibika meterokibe 1,000 ndetse n’amatiyo ayobora amazi yashyizwe mu mujyi areshya na kilometero 30.

Kangabe Veneranda wo mu Murenge wa Mukarange, avuga ko amazi meza begerejwe yabatuye umutwaro wo kuvoma ibishanga no kugura amazi ku bayatwara ku igare.

Yagize ati “Mbere twavomaga epfo mu bishanga, abana bagakererwa kujya kwiga. Byaradufashije kuko ubu tubona amazi meza yo kunywa no gutekesha.”

Minisiteri y’ibikorwa remezo iteganya ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, abaturage bagerwaho n’amazi meza baziyongera kuko n’ingano y’amazi atunganywa azava kuri metero kibe 47 673 706 (m3), akagera kuri metero kibe (m3), 52 029 510. Abaturage 381 741 bazagezwaho amazi meza ndetse imiyoboro yo kuyakwirakwiza yiyongereho ibirometero 336.

Ibice bitagira amazi meza bizakomeza kwitabwaho. Nko mu Karere ka Bugesera nta ruganda rw’amazi rwahabaga, ariko ubu mu Murenge wa Gashora harimo kubakwa uruganda rwa Kanyonyomba ruzatanga metero kibe 5,000 buri munsi rukaba rwitezweho kugemurira amazi agace ka Gashora n’aka Rweru.

Muri aka karere kandi harimo kubakwa imiyoboro ya kilometero 50 n’ikigega kibika byibuze metero kibe 2,750, azahabwa abaturage barenga 50,000 harimo ikigo nderabuzima, ishuri ndetse n’icyanya cyagenewe inganda.

Hari kandi ibikorwaremezo nk’imiyoboro, amavomo byatangiye kubakwa bihereye ku ruganda rw’amazi rwa Ngenda byerekeza ku kigega kiri mu musozi wa Nsoro byitezweho gukwiza amazi mu mujyi wa Nyamata. Mu tundi Turere twose tw’igihugu, Minisiteri y’ibikorwaremezo ibinyujije muri WASAC ifite imishinga yo gukwirakwiza amazi meza yamaze kurangira n’indi igikorwa.

Uruganda rw'amazi rwa Mirama rutunganya metero kibe 2300 ku munsi
Igice bohererezamo amazi mu baturage
Uruganda rwa Mirama rwakemuye isaranganya ry'amazi muri Nyagatare
Umuyobozi w’inganda z’amazi mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, Bayingana Gaspard


Kwamamaza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Izina

Email


IBITEKEREZO

ANDI MAKURU

2009 - 2017 ©. All rights reserved