Ibyo wamenya kuri Mutimura na Rurangirwa, abaminisitiri bashya muri Guverinoma

34 6-12-2017 - saa 20:45, Philbert Girinema

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr Eugène Mutimura, Minisitiri w’Uburezi naho Rurangirwa Jean de Dieu agirwa Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Aba bombi baje basimbura Dr. Musafiri Papias muri Minisiteri y’Uburezi na Nsengimana Jean Philbert wari umaze imyaka itandatu muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga.

Yaba Rurangirwa na Dr Mutimura, bombi bari bamaze igihe kinini bakora ibijyanye n’inzego bashinzwe ndetse baranabiminujemo.

Dr Eugène Mutimura ni umushakashatsi umaze igihe kigera ku myaka icumi mu rwego rw’uburezi. Yari akuriye ibigo by’icyitegererezo mu bihugu umunani byo mu Rugaga rw’Amakaminuza yo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Malawi, Mozambique, Ethiopia na Zambia

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Dr Mutimura wize ibijyanye n’ubuvuzi, yatangaje ko ‘yakiriye neza’ icyizere yagiriwe cyo kuyobora Minisiteri y’Uburezi dore ko ari urwego amazemo igihe.

Yize muri Kaminuza zitandukanye zirimo Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington University. Yakoze ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima burimo ubuvuga kuri Sida, anagira uruhare mu gutegura amahugurwa yagiye ahabwa abakora muri uru rwego mu bihe bitandukanye.

Jean de Dieu Rurangirwa wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho asimbuye Jean Philbert Nsengimana, we yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi aho yari Umuyobozi Mukuru mu rwego rw’ikoranabunga mu mushinga wa IFMS (Integrated Financial Management System) ugamije kugenzura ibijyanye n’umutungo wa leta ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga rifasha mu kugenzura ibyakoreshejwe, amafaranga yishyuwe, ibijyanye n’ingengo y’imari ndetse no mu gutanga raporo kuri guverinoma.

Rurangirwa yize muri Maastricht School of Management mu Buholandi (mu 2008) avuye muri Kaminuza y’Abadivantisite yo muri Afurika yo hagati izwi nka Mudende mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Aganira na IGIHE, yavuze ko yashimishijwe no kugirirwa icyizere by’umwihariko ko ari iby’agaciro kuba agiye gufatanya n’abandi mu gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 44, arubatse akaba ari umubyeyi w’abana batanu. Yagiye akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu bihe bitandukanye, akazi yakoraga kajyanye n’ikoranabuhanga ryo gucunga umutungo wa leta yari akamazeho imyaka icumi.

Yabaye umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) muri iyi Minisiteri mbere y’uko ayobora IFMS.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, yavuze ko azahera ku byo Nsengimana wamubanjirije yari amaze gukora mu rugendo ruganisha ku byo Guverinoma yiyemeje.

Ati “ Ni urwego nari maze igihe nkoreramo, nzahera ku byo uwambanjirije yari agezeho ndebe ko nanjye natanga umusanzu wanjye […] nabonaga muri uru rwego ibikorwamo, nabonaga muri gahunda ya leta mu rwego rwo gukwirakwiza ikoranabuhanga ibiteganywa, no muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi nkabona neza uruhare rw’ikoranabunga; mu by’ukuri nibwira ko nta kigoye kirimo.”

Jean Philbert Nsengimana wari Minisitiri w’Ikoranabuhanga, yinjiye mu Guverinoma mu 2011, agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Mu 2012 iyi Minisiteri yahujwe n’iy’Ikoranabuhanga, ahabwa kuyiyobora. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga n’itumanaho.

Ni mu gihe Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda, yagizwe Minisitiri w’Uburezi muri Kamena 2015.

Minisitiri mushya w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura
Rurangirwa wagizwe Minisitiri mushya w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
mugabo 2017-12-07 16:13:15

Rurangirwa twishimiye nkabanyeshuri bize kumashuri Ababa y’Intwali kuba hongeye kuboneka Ministiri wa Gatatu wahize nyuma ya Sheikh Abdoul Karim na Mousa fazil

2
2017-12-07 15:40:40

Ariko mujye mureka kuba indashima. Malimba niwe muntu wabashije kugaragaza ko hari inzego ziyise kaminuza bidakwiye. Kubwira amashuri ko agomba kuzuza ibisanzwe ngo abanyarwanda babone ubumenyi ni bibi? Ko muvuga ngo ireme ry’uburezi babapfunyikira amazi mugakoma amashyi mubona byagenda bite? Jye nk’umubyeyi ubona minerval bingoye narabimushimiye. Ubu iyo ugezeyo muri ayo mashuri ubona impinduka zari zarananiranye mu gihe cy’imyaka n’imyaniko. Ubundi iyo utazi ibintu uraceceka ukeka ko umuntu nka Dr atazi agaciro k’uburezi bufite ireme. Warakoze Malimba. Ahubwo bakomereze aho wari ugejeje iyo nta bugenzuzi ugirango uburezi ntibugira nyirabwo . Murakoze

3
astronomiphilos 2017-12-07 10:53:38

AUCA MUDENDE OYEEEHH;Kuba MINISTER wikoranabuhanga yarahize natwe reka tuharangize vuba!

4
astronomiphilos 2017-12-07 10:53:33

AUCA MUDENDE OYEEEHH;Kuba MINISTER wikoranabuhanga yarahize natwe reka tuharangize vuba!

5
Le Sage 2017-12-07 10:11:16

No muri MINAGRI hakwiriye impinduka rwose. Birababaje kubona Minaloc ariyo iza kwisonga mugukemura ibibazo biri mubahinzi bibirayi kandi Minagri ihari. Nta nkuru nimwe ndasoma aho ministiri w’ubuhinzi yasuye abahinzi ngo baganire ku bibazo bafite. Rwose Kagame wacu hano naho aharebe neza. Murakoze

6
fabien 2017-12-07 08:38:24

Murasetsa kweri!! Ntacyo nabashinjada! Ubwo burezi muvuga na musafiri ko amazeho imyaka 2;mbere bwari Bwiza none niwe wabyishe? Ararengana Doctor musafiri; ireme ryuburezi nikintu Kigali Ntabwo cyareberwa muri minisiteri yuburezi Gusa; urugero:abantu barangije amashuri bakabura akazi barumuna babo ntibacika intege zo kwiga? Ubwose umubyeyi watanze amafaranga yishuri kumwana wambere akabura akazi we ntacika intege zo kwishurira abandi? Ubwose abarangiza arabambere bakabura akazi abaswa bakakabona kuko bazwi nabakanaka; Ntabwo byica iryo reme kubasigaye biga? Nonese twese ntituri kuri terrain ntituzi uukobihagaze.

7
xxx 2017-12-07 07:53:59

Dr. MUVUNYI E muri kuvuga, twarakoranye imyaka itari mike, ikigoye kuri we nuko mu kazi agira umuvuduko nk’uwa Dr Pombe MAGUFURI. Jye nta kibazo yigeze antera kuko yitsamuraga narangije gukora akazi ansaba. Ahubwo umunsi azaba Minister mu mwitege; yanga abanebwe kubi, ababuza amahoro kugera naho ashobora kuzenguruka ameza agatera akajisho kubyo uri kureba kuri computer!
BRAVO MUVUNYI

8
kanuma 2017-12-07 07:05:43

ehe nimugende aho gukora mutangire namwe umurengwe, Muzee wacu akunda umurimo apana mucezo .

9
Rudatinya Andreya 2017-12-07 06:22:55

Aba minisitiri bacyuye igihe barashimirwa kuko ibyaribyo byose barakoze.Hanyuma tukakira n’abashya.
Uwayo aranenga Ingaga z’abaforomo! Ugomba kuba utazi uko ingaga zikora cyangwa urumwe mu bacura ama diplome ingaga zayatahura ukabura aho ugana! Iyo uvuga minisante wagira ngo ntikorana n’ingaga! Reka nkwigishe. Ingaga zitunganya imyuga w’ubuvuzi mu nyungu zo kugira ngo abaturarwanda babone services z’ubuvuzi zinoze.Urumva ko zuzuzanya na Minisante. Ntakuntu rero minisante yarwanya ingaga! Ahubwo ikwiye gufasha ingaga gukora inshingano zazo neza.Itabikoze nayo yaba itabyumva nkawe cyangwa se ibifitemo iyungu zihariye bikaba ari agahomamunwa!

Abavuga ko kuyobora ugomba kuba warize pedagogie sibyo! Ugomba kuba uzi kuyobora.

Minisitiri w’uburezi mubyo ukurikirana harimo ireme ry’uburezi mu buvuzi! Biriya bintu byo kuvangavanga ibigo bitavangika ntabwo alibyo! Urugero, ibigo byigishaga abaforomokazi/abaforomo n’ababyaza byatangijwe bigakurikiranwa na minisante byakoraga neza pe none byasubiye kuri zero!
None se mwebwe, abanyeshuri barunze i Butare baziga bate bakore stage bate? Ubwo rero nibadatsinda ngo ingaga nizibahe ibyemezo cyo kuvura abantu? Cyangwa ngo nibabahe ibizamini byoroshye cyane ngo be gitsindwa!! Igihugu gicyeneye quality y’abavuzi ntabwo arubwinshi bw’abantu bazajya kwica abandi ngo barabavura! Arega mujye mwibuka ko mwese mutazavurirwa mu mahanga!
Ikindi nsaba abanyarwanda nukudasebanya! HE azi impamvu ahindura ba minisitiri be!

10
Alice 2017-12-07 06:13:10

Abantu bibasiye Dr Muvunyi mwese biragaragaza aho muherereye, niba kaminuza mwiga mo zarafunzwe kubera ibibazo zifite ntago ari Muvunyi wazifunze zafunzwe nibibazo bizirimo. Naho abavuga ngo aho yaciye hose yahabaye kubera ubushobozi yarahafitiye yatanfiranye na SFAR ayiha umurongo, Teacher service biba uko ajya muri Examination council amakosa yahakoze nayahe?none ngo Kaminuza zafunzwe yabaye Gica? Ese abavuga ngo iyo Jomo Kenyatta ngo yari guhabwa igihe abari mo bakarangiza umuntu utanga ibidafite ireme ubu ubwirwa n’iki ko ari mu gihe yahawe ibyo yabahaga bidafite ireme byo mwaba mu kibihabwa ?Mugabanye kumwiha aba mwohereje muri HEC bamuziho ubunyangamugayo n’ubushobozi. Abamuzi turamuzi.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza