IGIHE

Ibyiza byo kwiga icyiciro gihanitse (Postgraduate) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi

4 14-08-2019 - saa 15:36, Ferdinand Maniraguha

Koleji y’Uburezi, nimwe muri Koleji esheshatu za Kaminuza y’u Rwanda. Niryo shami ryazobereye mu kwigisha abarimu b’inzobere mu Rwanda.

Iyi Koleji itanga amahugurwa, ikagenzura, igakurikirana imyigire ikanaha impamyabumenyi abagomba kwigisha mu mashuri guhera ku mato kugeza ku rwego rw’amashuri yisumbuye.

Muri iyi Koleji kandi niho hatangirwa amasomo haba ku barimu b’amashuri yisumbuye na za Kaminuza, bagahabwa ubumenyi bwo kwigisha butuma baba abarimu b’umwuga.

Hatangirwa amahugurwa ku bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu (Masters) n’abafite impamyabumenyi zihanitse (Phd) bifuza kujya mu mwuga wo kwigisha bafite ubunararibonye n’ubushobozi buhagije.

Muri Koleji y’Uburezi, hatangirwa porogaramu 26 zihabwa abafite impamyabumenyi zihanitse (Phd) bashaka kuba inzobere mu bijyanye no kwigisha, hatangirwa porogaramu 10 ku bashaka kwihugura mu cyiciro cya Masters, porogaramu enye ku bashaka Postgraduate diploma ndetse na porogaramu imwe ku bashaka impamyabumenyi (certificate) y’igihe gito mu bijyanye n’uburezi.

Izo porogaramu zose zigishwa zemewe n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC).

Ikidasanzwe muri Koleji y’Uburezi, ni uko uje kuhiga yigishwa n’abarimu b’abanyamwuga, bamaze igihe mu rwego rw’uburezi, bazobereye mu bushakashatsi no gukurikirana abaje kwiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’abaje kuminuza mu byiciro bihanitse (Phd).

Inzobere zikora muri Koleji y’Uburezi, ubushakashatsi bwazo butambuka mu binyamakuru mpuzamahanga by’ubumenyi. Bwinshi mu bushakashatsi bwabo buboneka ku rubuga rw’ikinyamakuru Rwanda Journal of Education, unyuze aha https://www.ajol.info/index.php/rje .

Kimwe mu bituma ishuri ritanga ubumenyi buhanitse, ni ibikoresho rifite. Muri Koleji y’Uburezi hari ibikoresho bitandukanye bifasha abanyeshuri kwiga neza nk’inzu irimo ibikoresho byose byifashishwa n’abiga ibifite aho bihuriye n’isakazamakuru (Multmedia studio), hari Laboratwari yifashishwa n’abiga indimi ndetse n’icyumba kirimo ibikoresho byifashishwa n’abafite ubumuga butandukanye.

Muri iyi Koleji higamo abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye. Nko mu Kigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya mu kwigisha no kwiga imibare n’ubumenyi (African Centre of Excellence in Innovative Teaching and Learning Mathematics and Science (ACEITLMS), mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza higamo abanyeshuri 35 b’abanyarwanda, mu cyiciro gihanitse (Phd) hakigamo abanyeshuri b’abanyarwanda 16.

Muri iyi minsi hatangiye kuza n’abanyamahanga benshi kuko mu cyiciro cya gatatu harimo abanyamahanga 10 (22%) na 12 (43%) muri porogaramu z’icyiciro gihanitse (Phd).

Ikigo ACEITLMS kigamije guteza imbere ubumenyi bw’abanyeshuri bigamo, kugira ngo babe inzobere mu burezi bushingiye ku bushakashatsi haba mu mibare no mu bumenyi mu Rwanda, mu karere no mu mahanga.

Porogaramu zigishwa

Mu ishami rishinzwe uburezi budaheza no kwita ku bafite ubumuga (School of Inclusive and Special Needs Education) harimo porogaramu ya Masters of Education in Special Needs Education na Phd mu bushakashatsi mu burezi ( Research in Education).

Izo porogaramu zitangwa mu masomo arimo uburezi budaheza (Inclusive Education), kwigisha no kwita ku bafite ubumuga (Disability Studies) no kwigisha abakeneye kwitabwaho bidasanzwe (Special Educational Needs).

Mu ishami ry’Uburezi (School of Education) hatangwa amasomo arimo ay’Impamyabumenyi y’igihe gito mu by’uburezi (Postgraduate Diploma in Education) n’impamyabumenyi y’igihe gito mu byo kwigisha mu mashuri makuru (Postgraduate Certificate in Learning and Teaching in Higher Education).

Abashaka kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami ry’uburezi hari amasomo ya Curriculum and Instruction na Educational Leadership and Management.

Hari kandi Masters mu masomo yo kwigisha Icyongereza (English Education), Kinyarwanda Education, Kiswahili Education na Enseignement du Français.

Mu cyicirio gihanitse (Phd) mu by’ubushakashatsi (PhD by Research in Education ) hatangwa amasomo mu burezi bujyanye n’Imibare, Ubugenge (Physics), Ubutabire (Chemistry) Ibinyabuzima (Biology) Ikoranabuhanga, (ICT) , Icyongereza, Ikinyarwanda, Igiswahili n’Igifaransa.

Hari kandi amasomo mu bumenyi rusange (Social Studies), Uburezi bw’incuke no mu mashuri abanza (Primary and Early Childhood EducatioN0, amasomo y’Ubumenyi bw’Isi (Geography), Amateka, Uburezi mu bijyanye n’imitekerereze (Psychology of Education), amasomo bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’a amashuri (Educational Leadership and Management) , Integanyanyigisho, ubumenyi mu bitekerezo (Philosophy of Education) ndetse n’amasomo y’uburezi mu bukungu (Economics of Education).

Ikigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya mu kwigisha no kwiga imibare n’ubumenyi, ACEITLMS hatangwa amasomo y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’Ibinyabuzima (Biology), Ubutabire, ubugenge n’imibare.

Mu cyiciro gihanitse (Phd) naho hatangwa amasomo ku bijyanye n’ibinyabuzima, Ubutabire (Chemistry), Ubugenge (Physics) n’Imibare (Mathematics).

Nta mananiza mu kwishyura

Kwishyura ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi byarorohejwe. Amafaranga y’ishuri yishyurwa kuri konti za Kaminuza y’u Rwanda ziri muri banki zitandukanye.

Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kwishyura mu byiciro. Amafaranga y’ishuri ari mu byiciro bibiri, hari ayishyurwa afasha mu bikorwa bya Kaminuza adasubizwa n’andi y’ishuri (Minerval) yishyurwa akajya gufasha Koleji mu masomo.

Byinshi ku bijyanye n’uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda wabisanga kuri https://ur.ac.rw/?Fee-structure-and-payment-information

Gusaba kwiga muri Kaminuza

Gusaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bikorwa hifashishijwe urubuga rwa Internet www.ur.ac.rw mu gace kagenewe kwiyandikisha (Application Portal).

Kugira ngo kwiyandikisha bikunde, bisaba e-mail n’Indangamuntu y’u Rwanda cyangwa nimero ya Pasiporo ku banyamahanga.

Usaba kwiga agomba kuba azi Icyongereza kuko arirwo rurimi amasomo yigishwamo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Usaba kwiyandikisha agomba kubanza kwishyura amafaranga adasubizwa angana na 10 000 Frw ku banyarwanda n’abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba na 12 000 Frw ku banyamahanga.

Ku bindi bisobanure ku bijyanye no kwishyura , wasura www.postgraduate.ur.ac.rw .

Muri Koleji y'Uburezi hari ibikorwa remezo bifasha abahiga kwiga neza
Iyi Koleji ifi ibyumba bihagije abanyeshuri bigiramo
Muri Koleji y'Uburezi hari amahirwe menshi ku bashaka kuminuza mu by'uburezi
Abanyeshuri bafite ibikoresho bihagije birimo ibitabo n'ibindi bibafasha mu bushakashatsi
Ikoranabuhanga ni inkingi ya mwamba mu myigishirize ya Koleji y'Uburezi
Mu ishami rishinzwe uburezi budaheza no kwita ku bafite ubumuga (School of Inclusive and Special Needs Education) harimo porogaramu ya Masters of Education in Special Needs Education na Phd mu bushakashatsi mu burezi ( Research in Education)
Abanyeshuri baturutse hirya no hino baza kwiga muri Koleji y'Uburezi
Inyubako ikoreramo ubuyobozi bwa Koleji y'Uburezi
Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona wiga muri Koleji y'Uburezi
Hari ibikoresho bitandukanye bifasha abafite ubumuga kwiga neza
Inyubako zitangirwamo ubumenyi muri Koleji y'Ubumenyi zigezweho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kasali 2019-08-17 00:56:46

Naho amafaranga ya Masters na PhD twashoraga hanze reka tuyatange iwacu.
Gusa Maîtrise mudufashe tuzigire Kigali
Murakoze

2
Chris 2019-08-15 02:57:21

Birashoboka ko mu gihe njyanama y’umurenge yaba yarabyanzuye uriya muturage yayacibwa mu rwego rwo gushishikariza abakiri bato kutaguma mu bujiji kdi hari Gahunda nziza leta yashyizeho yo kugana amasomero kdi ku buntu .

3
Celestin 2019-08-14 10:30:25

Ko mbona kandi abanyeshuri bagenda mubusitani bwishuri se ntibabwangiza? bavugurure isomo rya environmental management

4
KASALI 2019-08-14 09:14:34

Murakoze kandi buriya abanyarwanda cyane nka twe bize uburezi dushaka kwiga , ariko amananiza bashyira mu kudepoza biri mu bituma abantu bibananira. Nibashyireho uburyo bworoshye bwo kubona forms zuzuzwa. dore nk’ubu uruzura identification wagera kuri save system ikakuzengereza. Ikindi ibyo kujya kwigira Rukara nkeka ko atari byo bifasha cyane nko kuba bashyira nka Kigali hafi abantu baturutse mu ntara tukajya duhurira hafi. Murakoze kandi bravo kuri UR!!!!!

Kwamamaza