IGIHE

Iburasirazuba: Abikorera basabye ikibanza gihoraho bajya bakoreramo imurikagurisha

0 23-08-2019 - saa 15:31, Hakizimana Jean Paul

Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba, barasaba ko bahabwa ikibanza bajya bakoreramo imurikagurisha buri mwaka kuko kutakigira bituma batakaza amafaranga menshi mu gukodesha ibikoresho bitandukanye birimo amahema kandi bafite ubushobozi bwo kwiyubakira ntibakodeshe.

Iki ni kimwe mu byifuzo bagejeje ku buyobozi bw’intara ubwo hasozwaga imurikagurisha ry’iminsi icumi ryaberaga mu Karere ka Rwamagana, rikaba ryarateguwe n’abikorera bo muri iyi ntara y’Iburasirazuba.

Iri murikagurisha rikaba ryari ryiganjemo udushya twa bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba nk’inkoni ikoranye ikoranabuhanga yakorewe abafite ubumuga bwo kutabona, umuturage wumisha urusenda n’ibisheke bikajya kugurishwa mu mahanga, umusaza ukora imipira yo gukina (ballon) n’ibindi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko abikorera ahagarariye bifuza ko bafashwa mu kubona ikibanza gihoraho bazajya bamurikiramo ibikoresho bitandukanye.

Yagize ati “Turifuza ko bishobotse twazabona ikibanza gihoraho twazajya dukoreramo iri murikagurisha kugira ngo tugabanye ibyo dutakaza turikorera ahantu hatandukanye. Nituba dufite aho dukorera hamwe hazaba hubatse hari ibikorwa remezo birimo umuriro, amazi n’inzu tuzahubaka twajya twifashisha tumurika ibikorwa byacu.”

Yakomeje agira ati “Impamvu twifuza aho hantu ngo tuhubake, hano dukoresha amahema haza umuyaga ukayatwara bikagira ingaruka ku bintu biba byaje kumurikwa.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko bizakomeza kuganirwaho hakarebwa icyakorwa kugira ngo ibintu bikomeze kugenda neza abizeza ko umwaka utaha ibyinshi bitagenze neza bizakosorwa.

Yakomeje agira ati “Kuza kumurika ni ukugira ngo abantu bamenye ibyo dukora ariko ni n’ishuri aho uwamuritse areba n’ibyo abandi bakora akabigiraho ku buryo atahana n’ubundi bumenyi cyane cyane urubyiruko.”

Mufulukye yasabye abanyarwanda kurushaho gukunda ibikorerwa mu Rwanda kandi bakanabishyigikira ngo kuko ari byo bizatuma ubukungu bw’u Rwanda butera imbere, yasabye abayobozi bo mu nzego za leta gukomeza gushyigikira abikorera babashakira amasoko n’ibindi bituma bazamuka bakigira hejuru.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye ndetse n’abantu bamurika ku giti cyabo benshi, ryatangiye abamurika ari 214 rirangira ari 222. Mu gihe mu mwaka ushize ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa 182.

Mu bitabiriye iri murikagurisha harimo abaturutse mu bihugu bitandukanye nka Kenya, u Buhinde, u Buyapani, Misiri na Tanzania.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Twubake ubukungu burambye duteza imbere iby’iwacu.”

Umuyobozi w'Urugaga w'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco, yasabye ko bahabwa ikibanza bajya bakoreramo iri murikagurisha buri mwaka
Umuyobozi w'Urugaga rw'abikorera ku rwego rw'igihugu Bapfakurera Robert yashimiye abikorera bitabiriye iri murikagurisha
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abitabiriye iri murikagurisha gukomeza gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza