IGIHE

Iburasirazuba: Abayobozi bakodesha inzu z’abaturage n’ababaguza bakabambura basabwe kubishyura

0 10-09-2019 - saa 11:22, Hakizimana Jean Paul

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bakodesha inzu z’abaturage, ababaguza amafaranga bakabambura bihanangirijwe basabwa kubishyura mu maguru mashya babwirwa ko izo ndangagaciro zidakwiye umuyobozi mu Rwanda.

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2019 na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, aganira n’abayobozi bose bo mu Turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe mu nama yari igamije gukebura imikorere n’imyitwarire ya bamwe muri bo.

Muri bimwe mu byaganiriweho hagarutswe ku ndangagaciro zikwiye kuranga aba bayobozi zirimo no kuba inyangamugayo imbere y’abaturage bayobora nka kimwe mu byabafasha kunoza inshingano zabo neza. Gusa ngo hari bamwe batabasha kubikora neza ugasanga bambura abaturage.

Guverineri Mufulukye yavuze ko afite amakuru ko hari abayobozi bakodesha inzu z’abaturage bakabageramo amezi menshi abandi bakabambura, ngo hari n’abandi usanga baguza abaturage amafaranga bikarangira bababereye ba bihemu, avuga ko bidakwiye umuyobozi.

Ati “Hari bamwe bakodesha inzu ugasanga umuturage hari uwishyuza amezi abiri, atatu, ane. Nubwo aba ari amasezerano ari hagati y’umuturage n’uwo muyobozi twe ntitwabyemera mu rwego rw’ubuyobozi ; umuyobozi aba agomba kuzuza inshingano ze nkuko bikwiye, ntabwo akwiriye kumwambura ngo turebere, ahari icyo kibazo kigomba gukemuka vuba na bwangu.”

Yakomeje agira ati “Imibare y’abakora ibyo ntabwo ari myinshi ahubwo usanga ari umwe cyangwa babiri ariko iyo ari umukozi cyangwa umuyobozi kuri twe biba bifite ikintu kinini bisobanuye tubiha uburemere. Umuyobozi nk’uwo aba yatangiye gutakaza indangagaciro, aba yatangiye kuba bihemu kandi hari n’ibihano biteganyijwe.”

Guverineri Mufulukye yabwiye aba bayobozi ko ubutaha azazana urutonde rw’abayobozi babereye abaturage ba bihemu bakabambura kugira ngo banengerwe mu ruhame.

Yasabye abayobozi bafite iyo myitwarire gukemura ibyo bibazo bakishyura abo bafitiye imyenda bose.

Abakozi b’inzego zitandukanye badakora akazi neza banengewe mu ruhame kubera imigirire yabo.

Abayobozi batandukanye bo mu nzego z'ibanze mu Ntara y'Iburasirazuba bavuye muri iyi nama biyemeje gukorera hamwe
Guverineri Mufulukye Fred yasabye abayobozi bafitiye imyenda abaturage kubishyura mu maguru mashya
Guverineri Mufulukye Fred aganira n'abayobozi bitabiriye iyi nama
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza