IGIHE

Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufata ingamba kubera umuyaga udasanzwe ushobora kubibasira

0 14-03-2019 - saa 13:45, Akayezu Jean de Dieu

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyaburiye abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba, gufata ingamba zo gukumira ingaruka zishobora kuzaterwa n’umuyaga udasanzwe uteganyijwe mu minsi iri imbere.

Meteo Rwanda itangaza ko hagati ya tariki 14 na 16 Werurwe 2019, hateganyijwe umuyaga mwinshi mu gihugu cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, aho umuyaga uteganyijwe uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 ku isegonda na metero 12 ku isegonda.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Metego Rwanda, Aimable Gahigi rivuga ko uyu muyaga ushobora guteza ingaruka zitandukanye ku bikorwa remezo n’ibindi bitandukanye.

Rikomeza rigira riti “Iyi miyaga ikunze kwiganza mu itangira cyangwa irangira ry’igihembwe cy’imvura tukaba dushishikariza abaturarwanda gufata ingamba.”

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi iheruka gutangaza ko bitewe n’imvura y’itumba idasanzwe ishobora kuzagwa nk’uko byanagaragajwe na Meteo Rwanda, abaturage basabwa gufata ingamba.

Minisitiri Kamayirese Germaine yagize ati "Ku bijyanye n’amashuri, insengero n’ahandi hantu hahurira abantu benshi turabasaba ko bagomba gusuzuma uko byubatswe harindwa gukoreshwa amashuri bigaragara ko ashaje cyane no gushyiraho imirindankuba ku nyubako ahantu hahurira abantu benshi.”

Zimwe mu ngamba zo kwirinda ingaruka ziterwa n’umuyaga harimo kureba niba ibisenge by’inzu bidashaje no kubaka ahageneye guturwa bitewe n’imiterere yaho.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutabazi igaragaza ko imvura idasanzwe yaguye mu mwaka ushize yahitanye abantu 234 abandi 268 barakomereka, isenya inzu 15,264, yangiza hegitari 9412 z’imyaka naho amatungo 797 arapfa. Igenzura ryakozwe mu turere 15 twahuye cyane n’ibi biza ryagagaraje ko agaciro k’ibyangijwe ari miliyari 204 Frw.

Umuyaga udasanzwe uheruka kwangiza Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare ruri mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza