IGIHE

Ibiro by’Akarere ka Gasabo biratangira gukorera mu nyubako nshya

9 12-08-2019 - saa 09:39, Akayezu Jean de Dieu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019, abagana serivisi butanga bazajya bazisanga mu nyubako nshya iherereye inyuma y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu Murenge wa Remera.

Iyi nyubako ifite inzu esheshatu zigerekeranye, ikagira umutako w’Agaseke ku gasongero kayo, ibyumba binini 73, icyumba cy’inama kinini cyakira abantu 527 n’ibindi bibiri bito byakira abantu 40, imbuga ngari yaparikwamo imodoka 70 na parikingi yo mu nzu hasi ishobora kwakira imodoka 48.

Uretse ibiro abakozi n’abayobozi bazakoreramo, iyi nyubako ifite aho gutekera amafunguro hagezweho na resitora ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 200. Harimo inzira y’abafite ubumuga n’ibyuma bizamura abantu mu nyubako.

Itangazo ry’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo rivuga ko “Bunejejwe no kumenyesha Abanyarwanda bose ko kuva kuri uyu wa 13 Kanama 2019, Akarere kazimukira mu nyubako nshya kujuje iherereye ku Gishushu, mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rukiri ya Kabiri, Umurenge wa Remera.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo butangaza ko iyi nyubako yuzuye itwaye agera kuri miliyari 6 Frw.

Muri Mata uyu mwaka, uwari ushinzwe kubakisha iyi nyubako Eng. Rugambwa Emile yari yabwiye IGIHE ko “Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2016, ifite umwihariko nk’uko mwabibonye kubera uriya mutako w’Agaseke uri ku gasongero kayo. Uriya si umutako gusa, hariya ku gasongero uteretse hariyo icyumba gito cy’inama ku buryo abantu bazajya bahakorera inama cyangwa se bakahafatira amafunguro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, aherutse kubwira IGIHE ko mbere bagitekereza kubaka iyi nyubako bari batekereje gushyiraho igisabo bijyanye n’izina ry’akarere ariko abahanga mu muco babagira inama yo gukoresha agaseke nka kimwe mu birango by’igihugu kuko gasobanura amahoro.

Yakomeje agira ati “Gasabo ni isoko y’u Rwanda, isoko y’umuco, niyo mpamvu inyubako y’Akarere kacu igomba gutandukana n’iy’utundi turere, ikagira ikintu kigaragaza ko koko ari igicumbi cy’umuco.”

Iyi nzu izanakoreramo Ikigo gishinzwe guteza imbere imibereho n’iterambere ry’abaturage (LODA).

Inyubako yari isanzwe ikorerwamo n’Akarere ka Gasabo izaharirwa Umurenge wa Kacyiru n’indi mishinga y’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Akarere ka Gasabo niko ka mbere mu turere mu twinjiza imisoro myinshi mu gihugu, uyu mwaka kihaye intego ya miliyari 12 Frw kavuye kuri miliyari 11 Frw zinjiye mu mwaka ushize.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019, Akarere ka Gasabo karatangira gukorera mu nyubako nshya
Ahazajya hakirirwa abagana Akarere hamaze gutunganywa neza
Ahakirirwa abagana akarere...
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jean Bosco 2019-08-13 09:13:06

Jyewe nagiye yo gusaba service mu butaka rwose nasanze bimeze bon.Abakozi barakirana ababagana urugwiro kabisa, keep it up

2
am 2019-08-13 06:56:35

Inyubako itwaye Rwf 6 miliyari, kimwe cya kabiri cya budget ubwayo y’akarere ka Gasabo! Mbega mbega...

3
emmy 2019-08-12 14:37:18

And
nyamara kandi Kigali arena yatwaye miliyoni 3 gusa😷

4
Kabare William 2019-08-12 12:13:32

Tubashimiye Uburyo Mutugezaho Inkuru Zisesenguye, Nk,izi Zijyanye N,inyubako Gacuriro,na Mairie Y,umugi Wa Kigali,icyifuzo Ni Uko Nibura Buri Nyubako Yose Ya Leta Yaba Ifite Ikirango Cyayo Cyihariye,urugero Nka Za Ministeri Aho Kwandikaho Amagambo Menshi Babikora Mu Nyubako Hejuru Ku Gasongero Nka Minadef Bakadushiriraho Bimwe Mu Bikoresho Bishinzwe Kurinda Umutekano Nk,ikimenyetso Cy,ubusugire Nka Blendee Cg Indi Siraha,minisante,mineduc,minimfra...Ibyo Bibumbano By,ubugeni Byarebwa Cyane Kuruta Inyandiko Kakaba Akandi Gashya K,u Rwanda Ku Nyubako Za Leta.

5
Lambert 2019-08-12 09:28:03

wapi iyi nyubako nta 1/10 bariyemo ariko nkuko nyakubahwa HE akunda kubivuga , igihe nicyo gihenda ,iriyanzu kuyubaka igihe kinini nibyo byayiteye guhenda cyane , ibaze 2016-2019 oriyanzu ninziza ariko abanyarwanda turigukabya gutinza ibikorwa , gutinda nibyobintu bitera ubukene no gusesagura muri Africa ... iriyanzu abahanga nabakozi beza ntibari kurenza amezi 8 ,,, Ndasaba Nyakubahwa ko yatuvuganira hakajyaho Iteka rihana abatanga amasoko Agatinda kurangira , ndetse mugupiganwa igikorwa runaka bakareba kubazihuta kurusha abandi , kuko niyo reta yaba itayaboneye rimwe hakaba uburyo abashoramari aribo bazajya bashora ayabo barangiza isoko bakishyuza reta . dukeneye kwihuta naho korora ibunebwe sibyiza .

murakoze

6
Shyaka 2019-08-12 07:05:05

Ariko njye ndibaza ni amafrw yacu yataye agaciro cg? Kuko amafrw angana gutyo ni menshi ntabwo yagenda kunyubako nkiyi mbona 🤣🤣🤣🤣
Abazi kurya baratamira pe ngo miliyari zingahe?

7
Mparambo 2019-08-12 06:48:45

Burya se ibiro ni abantu ?
Ngo ‘’ Ibiro biratangira gukorera mu nyubako nshya’ !
Buriya ahubwo ntimwavuga ko guhera igihe runaka, Akarere ka Gasabo gatangira gukorera mu nyubako nsha iherereye i bunaka !!!!

8
Senior Engineer 2019-08-12 03:34:23

Ibaze Miliyari 6 koko!!! Umwihariko iyo nyubako ifite nuko ahubwo ariyo ikuwemo 1/10 gitubutse.

9
TUYISENGE Janvier 2019-08-12 03:30:11

Ndabona kujyiti cyanjye harimo no gukabya ,,,iyi ni hotel ntago ari District office

Kwamamaza