Ibigo byigenga byasabwe kuvugurura imicungire y’umutekano mu mahoteli

2 7-11-2018 - saa 11:25, IGIHE

Abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano basabwe kurushaho kunoza inshingano z’ibigo bayobora zo gucunga umutekano usesuye w’abo bagirana amasezerano, hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 06 Ugushingo mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa Polisi y’ u Rwanda. Yari igamije kwibutsa ibi bigo byigenga kunoza imikorere n’imikoraninire n’abo bagirana amasezerano, kugira ngo akazi kabo ko gucunga umutekano karusheho kugenda neza.

Iyi nama yibanze ku mutekano mu mahoteli n’ibisabwa kugira ngo abakiriya bayo barusheho kunyurwa na serivisi bahabwa zishingiye ku mutekano wabo n’ibyabo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Namuhoranye Felix yavuze ko hari ibintu bikorerwa mu mahoteli bikwiye gucika kuko ari intandaro y’ibyaha no guteza umutekano muke.

Yavuze ko ku burangare bw’abashinzwe umutekano mu mahoteli, hari amwe muri yo abakiriya binjizamo ibiyobyabwenge, akorerwamo ubusambanyi, ubujura ndetse ngo rimwe na rimwe agasambanyirizwamo abana.

DIGP Namuhoranye yasabye abayobozi b’ibigo bishinzwe kurinda amahoteli kunoza uburyo bw’ihererekanyamakuru mu kurwanya ibyo byaha kandi bagakora by’umwuga.

Yagize ati “Muramutse mushyize mu bikorwa ibyo amategeko ateganya, ibi bintu bihungabanya umutekano ntibyabera aho mushinzwe kurinda. Abashaka kubikora, amahoteli bayatinya bitewe n’ubushobozi babona mu bayarinda.”

DIGP Namuhoranye yibukije abafite ibigo byigenga bicunga umutekano ko bakwiye kujya banoza amasezerano bagirana n’abo bakorera, ku buryo buri ruhande rumenya icyo rusabwa kugira ngo inshingano zirebana n’umutekano zirusheho kunozwa.

Ati “Mwihutira gukora amasezerano nabo mukorana mutarebye niba bafite ibizabafasha kunoza inshingano zo kurinda umutekano, nta byuma bifata amashusho, imashini zisaka n’ibindi, iyo mwemeye ko mukorana mwumva muzakora mute? Kuki nibura mutagirana amasezerano ngo mubyigurire noneho bazabasubize aho kwemera gukorera ahantu hatagira ikizabafasha mu nshingano na kimwe?”

Hagendewe ku ngero z’amahoteli yafashwe n’inkongi z’umuriro agakongoka, abashinzwe umutekano w’amahoteli babwiwe ko niyo habaho ibyo kwihanganira, hoteli itagira ibikoresho by’ibanze bizimya umuriro badakwiye kuyirindira umutekano kuko ngo ntawo iba isanganywe.

DIGP Namuhoranye yanakebuye abafite ibigo byigenga bicunga umutekano ko abakozi bakwiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gusaka, kuko mu magenzura yakozwe babonye hari ababikorana uburangare ku buryo kwinjirana ibintu bitemewe bishoboka mu buryo bworoshye.

Gasana Hassan uyobora ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano, yemera ko hari ibigo bigifite intege nke zikomoka ku bushobozi budahagije, gusa ngo iyi nama ibafasha kwisuzuma bakamenya aho bakwiye gukosora no kongera imbaraga.

Ati “Nyuma y’iyi nama tugiye kwicara dufate ingamba zizatuma tutongera kugaragazwa nk’uko tugaragara uyu munsi ku buryo imikorere n’imikoranire irushaho kunozwa.”

Abayozozi b’ibi bigo basabwe kuba maso bakitwararika umutekano w’aho bashinzwe kurinda n’ahandi muri rusange muri izi mpera z’umwaka, kugira ngo abanyarwanda bazabashe kwishima nta nkomyi.

DIGP Namuhoranye Felix yavuze ko hari ibintu bikorerwa mu mahoteli bikwiye gucika kuko ari intandaro y’ibyaha no guteza umutekano muke
DIGP Namuhoranye yanakebuye abafite ibigo byigenga bicunga umutekano ko abakozi bakwiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gusaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gadi 2018-11-07 06:24:12

Kobatavuze kumushahara wintica ntikize abawucunga bahembwa

2
Gadi 2018-11-07 06:24:12

Kobatavuze kumushahara wintica ntikize abawucunga bahembwa

Kwamamaza