IGIHE

Ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda byiyeretse abashoramari bashobora kubibenguka

0 10-09-2019 - saa 22:12, Ishimwe Israel

Abahagarariye ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda bamurikiye abashoramari bahuriye muri gahunda ya Invest Africa - Women Investors Mission Initiative (WIM) imishinga yabo yahinduye ubuzima bwa benshi muri sosiyete.

Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 10 Nzeri 2019.

WIM ihuriyemo abagore bakomeye mu ishoramari ku ruhando mpuzamahanga [barimo na Cherie Blair, umugore wa Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 1997-2007] ariko bibanda kuri Afurika.

Itsinda ry’abagera ku 10 bari mu Rwanda kuva ku wa 9 Nzeri 2019; baganiriye na ba rwiyemezamirimo batandukanye, banabamurikira imishinga yabo n’icyerekezo bayifitiye mu kuyagura.

Imishinga umunani mito n’iciriritse yatoranyijwe ni iyagaragaje impinduka mu buzima bw’Abanyarwanda irimo iy’ubuhinzi, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ingufu n’ibindi.

Igikorwa cyo kuyimurika cyateguwe ku bufatanye bwa Invest Africa na Nguriza Nshore, umushinga w’imyaka itanu washowemo miliyoni $14.9 ukaba uterwa inkunga na Feed the Future ibinyujije mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Iyo mishinga irimo Agasaro Organics itunganya inanasi n’izindi mbuto zikavamo umutobe n’ibisuguti; Munyax Eco itanga serivisi z’imirasire y’izuba; AC Group itanga serivisi z’ikoranabuhanga mu byo kwishyura ingendo z’imodoka zitwara abantu mu buryo rusange; Kigali Farms ikora mu buhinzi bw’ibihumyo; Water Access Rwanda itanga amazi meza; Inyenyeri itanga ingufu; Sustainable Tourism Group na Waka Fitness.

Umuyobozi wa Invest Africa US, Sandrine Nzeukou, yavuze ko igikorwa cyo guhuza ba rwiyemezamirimo kigamije kubaka umubano uganisha ku gushyigikirana.

Yagize ati “Mu Rwanda twabengutse uko isoko ryakira abashoramari benshi bitewe n’uburyo boroherezwa gukora. Kubona abagore turi kumwe ni iby’agaciro, hari abari muri guverinoma n’abo mu nzego z’abikorera.’’

Yakomeje avuga ko izingiro ry’ibyo bakora ari uguhuza abashoramari mu buryo buhoraho.

Ati ‘‘Imishinga yamuritswe ni myiza cyane, irerekana ko hari ubunararibonye ba nyirayo bafite, bazi ibyo gukora kandi babisobanura neza. Twiteze ko ibiganiro byabereye hano hari umusaruro uzabivamo.’’

Abayobozi mu bigo byamuritse imishinga banyuzwe

Gahunda zihuza ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ahanini ziba zigamije kureba ahashobora gushyirwa imbaraga ngo imishinga yabo irusheho kugirira benshi akamaro.

Umuyobozi wa WAKA Fitness, Jeannetta Craigwell-Graham, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa acyitezeho inyungu ifatika nubwo aribwo kigitangira.

Ati “Numvise nyuzwe nubwo ntari mfite amafaranga yo gushora mu mishinga yamuritswe. Nishimiye guhura n’abantu bagira uruhare mu guhindura no guteza imbere igihugu mu nzego zitandukanye. Abashoramari baje hano kureba uko dukora ariko mu gihe babibenguka bashobora gushora imari.’’

Umuyobozi ushinzwe Imari muri AC Group, Harriet Hakiza, yavuze ko binyuze mu biganiro hari abashoramari babaganirije kandi bibaha icyizere mu rugendo rwo kwaguka kwabo.

Yagize ati “Twabonye abashoramari benshi bafite ubushake kandi twateguye inama zishobora kuganirirwamo uko twakwagura urwego rw’ubwikorezi cyangwa irindi shoramari.’’

AC Group yagaragaje ko ishaka abafatanyabikorwa bazayifasha kugera henshi muri Afurika. Iyi sosiyete ifite gahunda zo gukorera mu bihugu birimo Kenya na Angola.

Invest Africa US ikorera mu bihugu bitandukanye, muri uyu mwaka gahunda yayo yakorewe mu bihugu birimo Angola, Sierra Leone n’u Rwanda izasoreza muri Ethiopie mu Ugushyingo 2019.

Isabelle Uzamukunda washinze Agasaro Organic ifite ishoramari rikora imitobe mu nanasi n’izindi mbuto zikavamo ibisuguti
Munyaneza Francine washinze Munyax Eco yavuze ko yahisemo gutangiza ishoramari rye kubera ibibazo bijyanye no kubona amashanyarazi n'amazi
Umuyobozi wa WAKA Fitness, Jeannetta Craigwell-Graham, yasobanuye ko afite intego yo kwagukira mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Umuyobozi wa Water Access Rwanda, Kwizera Christelle, yasobanuye uko yinjiye mu ishoramari ryo gusakaza amazi meza mu baturarwanda
Laurent Demuynck wa Kigali Farms itunganya ibihumyo amurika umushinga we
Umuyobozi w’Imari muri AC Group, Harriet Hakiza na Philip Ngarambe ushinzwe Ibikorwa basobanura imikorere y’iyi sosiyete itanga serivisi z'ikoranabuhanga
Babazaga ibyerekeye icyerekezo cy'ibigo bitandukanye byamuritse ibikorwa bitandukanye
Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Marriott Hotel
Harriet Hentges amurika umushinga wa Sustainable Tourism Group Rwanda ugamije gutera ingabo mu bitugu ubukerarugendo bw'u Rwanda
Umuyobozi wa Invest Africa US, Sandrine Nzeukou, yavuze ko igikorwa kigamije guhuza ba rwiyemezamirimo
Abashoramari bitabiriye iki gikorwa babazaga ibibazo bitandukanye
Ba rwiyemezamirimo umunani bamuritse imishinga yabo imbere y'abashoramari bakomeye ku Isi

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza