IGIHE

Huye: Hatashywe uruganda rw’ibiryo by’amatungo rwatwaye asaga miliyari 3.4 Frw

3 4-12-2018 - saa 19:52, Prudence Kwizera

Uruganda ‘Huye Animal Feed Factory’ rukora ibiryo by’amatungo maremare n’amafugi, rwatashywe kuri uyu wa Kabiri mu Ntara y’Amajyepfo, rukaba rwuzuye rutwaye miliyari 3.42 Frw.

Ni uruganda rwubatswe ku nkunga ya Repubulika ya Korea. Rwubatse ku buso bwa m2 1200 mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye mu gice cyahariwe inganda.

Rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 ku munsi z’ibiryo bigenewe inka, inkoko n’ingurube, na toni enye z’ibigaburirwa amafi. Kuri ubu rukoresha abakozi 27 bahoraho n’abandi benshi bajya gukora iyo bakenewe.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe urwo ruganda by’umwihariko, Nyirishema Felix, yavuze ko rufite ubushobozi bwo guhaza aborozi bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati “Twangiye dukorana n’aborozi bo muri Huye na Muhanga kuko tuhafite isoko no mu Ruhango na za Gisagara n’ahandi ariko muri ino minsi hano hafi y’uruganda havutse aborozi benshi baza gutwara ibiryo umunsi ku wundi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yasabye abaturage kuzarubyaza umusaruro.

Ati “Nturuzababere gusa nk’igishushanyo, oya, ni uruganda rwubatswe ngo rubafashe guteza imbere ubworozi bwiza hagamijwe kurwanya ubukene no kurwanya imirire mibi.”

Musabyimana yakomeje abibutsa ko urwo ruganda ruzabafasha no kubona amafaranga kuko bazajya bahagemura umusaruro w’ibyo bajeje rukeneye birimo ibigori, soya n’ifu y’imyumbati.

Ati “Ibyo biryo by’amatungo bakora ntabwo babikura mu byo bahinze, babigura n’abahinzi baturiye urwo ruganda; Ni isoko mubonye hafi yanyu.”

Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda, Kim Eung-joong, yavuze ko yizeye ko ruzagira uruhare mu iterambere ry’abaturage, by’umwihariko abasaba kwita ku mirire myiza yabo.

Ati “Ndizera ko uru ruganda ruzaba inkingi ikomeye mu kongera ubukungu bwanyu; ku meza yanyu hajye baboneka amagi menshi, amata n’inyama kugira ngo mwirinde imirire mibi.”

Bamwe mu bahinzi n’aborozi bitabiriye itahwa ry’urwo ruganda bishimiye ko rwazanywe hafi yabo kandi barwitezeho umusaruro ubateza imbere.

Ndagijimana Emmanuel ati “Turabyishimiye kuko ruje kuduteza imbere, bamwe muri twe batangiye guhabwa akazi. Ikindi tuzajya tuhagura ibiryo tugaburira amatungo yacu aduhe umusaruro mwinshi.”

Imirimo yo kurwubaka yatangiye muri Mutarama 2016 isozwa muri Nyakanga 2017 ruhita rutangira gukora ibiryo by’amatungo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ifite intego y’uko muri buri Ntara hazubakwa uruganda rw’ibiryo by’amatungo kandi ahenshi zimaze kuhagezwa.

Abahinzi n'abaorozi bishimira ko urwo ruganda rugiye kubateza imbere kandi bazarubyaza umusaruro barugemurira ibyo rukeneye, banahagura ibiryo by'amatungo yabo
Ambasaderi wa Korea y'Epfo mu Rwanda, Kim Eung-joong, yavuze ko yizeye ko urwo ruganda ruzagira uruhare mu iterambere ry’abaturage
Ubwo hasinywaga amasezerano yo guhererekanya urwo ruganda rw'ibiryo by'amatungo
munyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude ahererekanya inyandiko na Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda, Kim Eung-joong
Ubwo uru ruganda rwafungurwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri
Uru ruganda ubu rufite abakozi 27
Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 ku munsi z’ibiryo bigenewe inka, inkoko n’ingurube, na toni enye z’ibigaburirwa amafi
Uruganda Huye Animal Feed Factory rwubatswe ku buso bwa m2 1200 mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye mu gice cyahariwe inganda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sindayiheba 2018-12-04 23:58:23

Nibyiza cyane. Uyu mugabo MUSABYIMANA Claude bagie Permanent Secretary wa MINAGRI uwamuhisemo ntabwo yibeshye nagato n’umugabo ukunda akazi, w’umuhanga, Wicisha bugufi mbese arasobanutse. MINAGRI azayigeza kure.

2
Mikwege 2018-12-04 23:42:52

ubuse inzara yishe abana b’abantu, kugwingira kubera imirire mibi, amatungo niyo bazakenura ?

3
Niha 2018-12-04 12:06:57

Njyibyo ibizaturimbura ejobundi. Crises za Dioxines, Nizindi ndwara zimaze imyaka zoreka amatungo i Burayi naho azavuye aho inyamaswa zirisha zitungwa ninyama.Ibizavamo twese turabizi.Ibyo bigaburira amatungo bikorwa muki ko aba bashinwa nabasa nabo tuzi ko nibyo batugaburira muri restora zabo bidahwitse?

Kwamamaza