IGIHE

Huye: Babiri bakurikiranweho gusambanya umukobwa bamubwira ko ari ukumuvura inyatsi

3 9-10-2019 - saa 19:00, Thamimu Hakizimana

Abagabo babiri biyita abahanuzi bo mu murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umukobwa babanje kumushuka ka barimo kumuvura inyatsi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2019 nibwo aba bagabo babiri bashutse uwo mukobwa, bamukura mu gasanteri bamujyana mu ishyamba umwe muri bo aramusambanya.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mukobwa yagiye mu isoko agahura n’abo bagabo babiri, bamubwira ko afite inyatsi kandi kugira ngo umuti ukore ari uko asambana n’umwe muri bo.

Akimara gusambana n’umwe ngo basubiye aho bari basize mugenzi we baramubura, umukobwa ahita agira amakenga aratabaza, abo bagabo barafatwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modetse, yabwiye IGIHE ko bakiriye ikirego cy’uwo mukobwa, ndetse babiri bakekwaho icyo cyaha bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Ikirego twaracyakiriye kuri sitasiyo ya RIB i Rusatira, iperereza riratangira hamaze gufatwa babiri muri abo batekamutwe.”

Yakomeje agira ati “Ikiriho ni uko abantu bakwiye kwitondera ababashuka bakabanza kugisha imitima inama bakareba, n’inzego z’ubuyobozi bakababwira ibibazo bariho bahura nabyo ibyo ari byo, kugirango babafashe.”

Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusatira mu gihe iperereza ku cyaha baregwa rikomeje.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kazina 2019-10-10 01:55:34

Ariko se uwo mukobwa wemera gusambana n’umuhisi n,umugenzi, we ibye ni bizima? Ngo ufite inyatsi,ngwino tugusambanye, uti: ngaho. Inyatsi ya mbere ni ukubura ubushishozi, Nyirakazihamagarira.

2
hitimana 2019-10-10 01:53:41

Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa

3
Yvonne 2019-10-09 23:21:13

Murakozecyane, ntango narinzi ko gushakana ari icyaha, nanjye nakoze ubukwe umugabo wanjye ambwira ko ko afite imodoka ya benz afite na visa yo muri america, ejo mugitondo njyana ikirego kuri polisi,.
Ndashimira igihe ku bwubukangurambsga ikomeje kuduha,

Kwamamaza