IGIHE

Hateguwe igitaramo cyo kumurika album umuraperi P Professor yatabarutse ategura

1 6-12-2018 - saa 09:55, Ishimwe Israel

Umuraperi Gakunzi Jonathan [P Professor] yateguriwe igitaramo cyo kumwibuka, kizanamurikirwamo album y’indirimbo icyenda yitabye Imana ari gutunganya.

P Professor wabaye umuraperi wa mbere mu Itorero rya ADEPR yashizemo umwuka ku wa 27 Ugushyingo 2018, azize uburwayi bw’igihe kirekire. Yashyinguwe ku wa 3 Ukuboza 2018.

Mu guha icyubahiro, ubwitange uyu musore yagize mu ivugabutumwa hateguwe igitaramo azibukirwamo. Giteganyijwe ku wa 7 Ukuboza 2018, kuri ADEPR Remera kuva saa Cyenda.

Cyatumiwemo abaramyi Dusabe Alexis, Ashimwe Dominic, Mutabazi Danny, Jado Sinza, umuraperi ukomeye muri ADEPR, Deo Manirakarama na Korali Amahoro, uyu muraperi yaririmbagamo. Pasiteri Habyarimana Désiré ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana.

Iki gitaramo cyiswe “Good Samaritan Live Concert”, cyateguwe n’urubyiruko rwo muri ADEPR Remera n’amatsinda P Professor yabarizwagamo.

P Professor yitabye Imana afite umushinga wo gushyira hanze album mu Ukuboza 2018.

Umuyobozi mu Itsinda rya Korali y’Urubyiruko i Remera (Mass Choir Youth), Ndacyayisenga Bienvenue, yatangarije IGIHE ko igitaramo cyateguwe mu gusoza ikivi cya nyakwigendera.

Yagize ati “Hari igitaramo yitabye Imana ari gutegura yagombaga kumurikiramo album ye. Twishyize hamwe dusanga umugambi we dukwiye kuwusohoza. Twishyize hamwe nk’abaririmbyi bibumbiye muri Korali y’Urubyiruko i Remera n’andi matsinda arimo Street Light (itsinda ry’abaraperi bahimbaza Imana), All Gospel Today (ihuriro ry’abahanzi bahimbaza Imana) na One Nation.”

Yakomeje avuga ko “P Professor yitabye Imana ataratangaza izina rya album. Turateganya kuyita ‘Inzira inyerera’ (indirimbo yasubiyemo, yari yararirimbwe n’umubyeyi we, nyakwigendera Nyirankundwa Juliette waririmbaga muri Korali Hoziana ayitera.)”

Album yo kwibuka P Professor izamurikwa mu buryo bw’umuziki w’umwimerere, hari itsinda ry’abaririmbyi bari kwitoza no gusubiramo indirimbo nshya yasize akoze. Izo yakoreye amashusho zizerekanwa mu gitaramo.

Inkunga izakusanywa mu gitaramo izashyikirizwa umuryango we mu kuwufata mu mugongo no gushyigikira ibikorwa by’urukundo P Professor yatekerezaga gukora.

Inkuru wasoma: P Professor watangije Hip hop muri ADEPR yasezeweho mu cyubahiro (Amafoto)

Dominic Ashimwe yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana kuva mu myaka ya 2009
Danny Mutabazi ari mu bahanzi batumiwe mu gitaramo cyo kumurika album ya P Professor
Korali Amahoro yo muri ADEPR Remera niyo P Professor yahoze aririmbamo
Umuhanzi Dusabe Alexis uririmba muri Korali Hoziana na we yaratumiwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mami 2018-12-06 19:18:51

Ariko koko mukunda uwapfuye igihe ya maze arwaye ntanuwamuvuze ko arwaye ruhukira mumahoro muvandimwe womuri LA familiar tuzahora tukwibuka

Kwamamaza