Hategekimana agiye gusohora igitabo gikangurira urubyiruko ‘kwirinda umuteto’

15 13-02-2018 - saa 09:32, Ferdinand Maniraguha

Hategekimana Richard wamaze imyaka myinshi y’ubwana bwe mu buhungiro aba muri Tanzania, akaza gutahuka kubera ubwitange bw’urubyiruko rwari impunzi nka we, byatumye agira ishyaka ryo kwandika igitabo ‘Urubyiruko dufitanye Igihango’.

Si igihango hagati y’urubyiruko na Hategekimana ahubwo ni icyo rufitanye na Perezida Paul Kagame n’igihugu.

Iki gitabo kijya mu mizi y’indangagaciro zarangaga urubyiruko rwo hambere, zaba izigishirizwaga mu itorero no mu miryango zatumaga urubyiruko rukura rufite umutima ukunda igihugu no kucyitangira.

Kubera ubuzima bubi yagiye abamo, ubwo yarangizaga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu 2011, Hategekimana yumvise ari ibidasanzwe kuko ubuzima yakuriyemo butamuhaga icyizere cy’uko azarangiza Kaminuza.

Ibitabo byandikwa kenshi n’abarangiza Kaminuza babitura ababyeyi babo, abana babo, inshuti n’abavandimwe. Hategekimana we igitabo yanditse arangiza Kaminuza yagituye Perezida Paul Kagame ndetse kuri ubu aritegura gushyira hanze ikindi.

Aganira na IGIHE, yavuze ko igitabo cye kigamije kwibutsa urubyiruko ko rufitanye igihango gikomeye na Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati “Ni ukongera kwibutsa urubyiruko ko bafitanye igihango na Perezida wa Repubulika, ko bafitanye igihango n’igihugu cyababyaye. Hari amateka yarangaga abana b’u Rwanda mbere y’ubukoloni. Barangwaga n’indangagaciro zitandukanye zirimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo […] byatumaga u Rwanda ruba igihugu gikomeye.”

Yavuze ko mu 1924 abakoloni baciye itorero ryigishirizwagamo izo ndangagaciro, urubyiruko rutangira kwigishwa amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitabo kirimo amateka y’urubyiruko rwatatiye igihango rukamena amaraso y’Abanyarwanda bene warwo ariko kinagaragaza byimbitse amateka y’urundi rwemeye kwitanga ngo rutabare Abanyarwanda bicwaga.

Hategekimana avuga ko iyo bitaba igihango, Paul Kagame atashoboraga kuva mu buzima bwiza yari arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo aze kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Gen Fred Gisa Rwigema amaze gutabaruka, Paul Kagame aho yari muri Amerika yibutse igihango afitanye n’igihugu, yiyemeza kuva muri Amerika ahantu heza cyane. Ntabwo bisanzwe ko umuntu yavayo ngo aze kuba mu ndaki ariko kubera igihango yari afitanye n’igihugu yaremeye avayo.”

Kubera iterambere rimaze kugerwaho, Hategekimana avuga ko urubyiruko rw’ubu rushobora kuzibagirwa ayo mateka rugateta, ngo aricyo cyatumye yandika.

Ati “Urubyiruko rushobora kwirara kubera ibyiza bagenda babona byinshi cyane bakagira ngo ibi bintu byapfuye kwizana.Uburezi kuri bose ntabwo bwahozeho. Ibyo rero bishobora kuzatuma urubyiruko ruteta. Iki gitabo kije gutuma urubyiruko rudateta.”

Yakomeje agira ati “Bararangiza za Kaminuza nta kibazo bafite, bakavuga ngo nta kazi bafite. Bakwiye gufatira urugero ku rubyiruko rwabohoye iki gihugu. Rwishatsemo ibisubizo. Bari bake, badafite intwaro kandi bahanganye n’ingabo nyinshi zikomeye barazitsinda.”

Iki gitabo Hategekimana yacyanditse ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Iterambere rirambye (RYOSD). Kizamurikwa ku mugaragaro tariki 16 Werurwe 2018 muri Kigali Convention Center.

Hategekimana avuga ko urubyiruko rw'ubu rudakwiye guteta
Igitabo cya Hategekimana kizamurikwa bwa mbere tariki 16 Werurwe 2018

Nyandikira kuri: [email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Rwakagabo 2018-02-14 09:14:10

Emmanuel we, uzajye muri gereza urebe abafungiwe Jenoside imyaka bamwe bafite bizakwereka ko murubyiruko harimo abakoze Jenoside.Ubushakashatsi bwa HATEGEKIMANA bufite ishingiro.
Komereza aho nzagushakisha tube Inshuti kuko urimo urakora ibyananiye abandi..
HE azaguhembe uri mukerekezo kiza..

2
Nshizirung Emmanuel 2018-02-13 22:46:16

Hategekimana ari mukerekezo cyiza cyo kwigisha urubyiruko. ndashima Let y’u Rwanda ko iyobowe neza urubyiruko rurimo kuzamuka mu iterambere.
ndagaya ijambo ryemeza urubyiruko ko bakoze jenoside mugihe tuziko yakozwe n’abanyarwanda.
1. ese Rusesabagina yari urubyiruko
2. Gitera yari urubyiruko ( nayamagambo yo kwigisha urwango Koko)
3. n’abandi ntiriwe mvuga harimo nabahemukiye iwacu bwite?

kosora igitabo udashinja urubyiruko kandi abiyitaga bakuru, abahanga barateguye jenoside bakayigisha ndetse bakanagira uruhahare mukuyishyira mubikorwa
Urubyiruko ruraharenganira Koko!!!

3
Mose 2018-02-13 14:57:25

Arahaze.

4
Charles 2018-02-13 14:15:39

Tugize abantu 10 b’urubyiruko nka Richard u Rwanda rwaba rufite future ikomeye cyane!Bravo,Richard!!

5
Hakizimana Athanase 2018-02-13 09:24:53

Congratulation Richard!!

6
Nowe 2018-02-13 09:17:36

Wonderful,
Excellent book!!

7
Robert 2018-02-13 09:16:53

Wow.Very interesting book!

8
Karlos 2018-02-13 09:15:27

Very interesting HATEGEKIMANA uri umugabo

9
Kabanda 2018-02-13 09:14:37

Much congratulations Richard,
Uri umuhanga ndakwemeye!
Iki gitabo kiziye Igihe!

10
Charles 2018-02-13 09:13:23

Mbega umugabo usobanutse,
Richard keep it up!
Urubyiruko rukeneye impuguro zanditse.
Felicitation!!!!
Iki gitabo nzakigura!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza