IGIHE

Hasobanuwe impamvu Perezida Kagame yasubitse isinywa ry’imihigo y’uturere

21 13-08-2019 - saa 13:41, Cyprien Niyomwungeri

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko impamvu gusinya imihigo y’uturere kuri uyu wa Kabiri byasubitswe, ari uko Perezida Kagame yifuje ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Ndagijimana yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, umunsi byari byitezwe ko usinyirwaho imihigo y’uturere.

Hari nyuma y’inama Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagiranye na za Minisiteri, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze kuva kuri Guverineri kugeza ku mudugudu yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, aho yabagezagaho ubutumwa bwa Perezida Kagame bujyanye n’imihigo y’uyu mwaka.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko imihigo yagiye ivugururwa kandi ikagenda ifasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu bice byaryo byose, haba iterambere mu by’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no mu miyoborere.

Yavuze ko biragaragara ko hari irindi vugurura rikenewe kugira ngo imibereho myiza y’umuturage ishobore guhinduka vuba kandi mu buryo bwitaweho by’umwihariko mu igenamigambi no mu mihigo.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba yarasabye Minisitiri w’Intebe ko aho gusinya imihigo nk’uko yari yateguwe uyu munsi ahubwo inzego zifata umwanya zikabanza zikinjizwamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage kugira ngo imihigo ibe koko umusemburo w’impinduka nziza ku mibereho y’umuturage mu rugo rwe aho atuye”.

Yakomeje agira ati "Bimwe mu bigaragara bikwiye kwibandwaho wasangaga bigenda bidindira, bisigara inyuma, hari nk’ibijyanye n’imiturire, abaturage batishoboye. Turacyafite ibihumbi by’abaturage badafite amacumbi ajyanye n’igihe, haracyari abaturage badafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, haracyari abaturage babana n’amatungo, ibyo byose bikagira n’ingaruka ku isuku idahagije no ku mibereho myiza y’abo baturage".

Mu mihigo kandi Perezida Kagame yasabye ko hongerwamo ’imiyoborere’ ni ukuvuga uruhare rw’umuyobozi mu guhindura imibereho y’umuturage.

Minisitiri Dr Ndagijimana yakomeje ati "Turashaka ko imihigo igira ingaruka nziza ku muturage duhereye ku ngo. Tugiye gusuzuma iby’ingenzi bikenewe bishyirwe mu mihigo"

Avuga ko ari ukongeraho ibikorwa bisubiza ibibazo abaturage bafite mu mibereho myiza n’imiyoborere, bikaba ari akazi koroshye kazanozwa vuba bityo imihigo isinywe.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko akurikije umurongo watanzwe, imirimo isabwa ari mike ku buryo gusinya imihigo bizakorwa vuba kuko icyo kongeraho ari ‘ibisubizo bisubiza ikibazo abaturage bafite mu bijyanye n’imiturire, kutagira ubwiherero n’imiyoborere’.

Imihigo yatangiye mu 2006 nk’uburyo bwo gufasha igihugu kwihutisha iterambere, kwihutisha ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’umunyarwanda. Yatangiye ikorwa ku rwego rw’akarere ariko mu 2009/2010, iragurwa ishyirwa no mu nzego nkuru z’igihugu za Minisiteri.

Muri 2017/18 yaravuguruwe hongerwa uburemere ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, hatangizwa n’imihigo ihuriweho. Hanavuguruwe uburyo bwo kuyisuzuma. Kuri iyi nshuro igiye kongerwamo umwihariko w’ibikorwa bihindura imibereho y’umuturage harebwa urugo ku rundi n’imiyoborere.

Akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gakurikirwa na Gasabo na Rulindo; mu gihe Nyamagabe, Ruhango na Nyanza aritwo twaje mu myanya ya nyuma.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ryibanze ku kureba niba yaragize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu ndetse ko gutanga amanota bitibanze ku bikorwa ahubwo ku ruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu no kureba ko yashyizwe mu bikorwa ku gihe.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko ibijyanye no guhindura imibereho y'umuturage haherewe mu rugo bigiye kongerwa mu mihigo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Kanyenzira 2019-08-14 07:29:54

Yewe nge narumiwe, nonese Nyarugenge siko karere k’umugi, ariko hari naho abaturage batatagira ubwiherero, Uzaze mumurenge wa Kigali wirebere, Ubuse koko mwirengagije umurongo w’abagenzi uhora nyabugogo! Hagati aho ibikorwa remezo dufite ni ibihe?

2
rumanyika 2019-08-14 07:25:29

Muzaze murebe akarere ka Rwamagana bavuga ngo kabaye aka mbere umwaka ushize.
Ni agahomamunwa!! Imirenge hafi ya yose nta mazi n’amashanyarazi igira.Urugero,ishuli secondary ryo mu murenge wa Gahengeri rimaze imyaka irenga 30 nta mazi rigira.Mugeze ahitwa I Runyinya na Rwamashyongoshyo mwakumirwa.Ngo akarere kabaye aka mbere daaa!!!Report ya Meya yerekana ko abaturage bafite amazi ku kigero cya 85%,nyamara nta na 5%.

3
mahoro jack 2019-08-14 04:50:29

hhhh ubwo nyine Muzehe wacu aba yabibonye ko muri kumubeshya!

4
Magorwa 2019-08-14 02:29:48

Umusaza areba Kure kabisa!! Uretse Ko jyewe muri analysis zimbitse nakoze nasanze ibi bintu by’imihigo 80% Ari byabindi bita gutekinika!! Ntago wambwira Ngo Akarere kagize 80% kuzamura gafite abana barwaye za bwaki, amavunja, ubuheri n’ibindi!!! Nta mazi meza abantu batuye mu mujyi nka Kanombe mu marembo y’igihugu za Busanza n’ahandi bavoma ibishanga warangiza ukajya aho ukidoga ngo wesheje imihigo!! Iterambere ridashingiye ku muturage ntacyo rimaze " Le developemment est avant tout le bien etre social" kuri jyewe mbona nta Karere gakwiye kugeza kuri 70%, nkasanga kandi Uturere twinshi twabona echec ( under 50% )!!

5
Rwangabwoba Jean 2019-08-14 01:15:36

Turashima cyane HE!
Tujye dushima Imana ko dufite Perezida ureba kure! Arerekwaaaaa!
Ibyo bamuhisha ibyinshi aba yabibonye!
Nyje nyoberwa n’impamvu abayobozi benshi batavugisha ukuri kugira ngo ibibazo bikemuke! Natwe abato dukorana nabo iyo tuvugishije ukuri tuba ibicibwa! Ubu abenshi twararuciye turarumira!
Harya iyo abayobozi bakoze amakosa yo kutavugisha ukuri bahanwa bate?
Turatabariza abatuye I kanombe nta mazi aharangwa yewe nayo kugura yarabuze! Ababishinzwe babeshye ngo muri 2018 amazi azaba yageze hose! Ubu se ari hehe?
Ikindi Imivurire, imyigishirize y’abavuzi nayo n’agahoma munywa ndabarahiye!!
Aliko kuki abayobozi bagora HE kandi yarabagiriye ikizere? Kuki badashaka gukora byiza ko nabo babifitemo inyungu?

Isengesho ryiza: Mana yacu dufashe duce umuco wo kubeshya, kubeshyerana no kunanizanya .
Amen!

6
Gkuru 2019-08-14 00:50:44

Nibyo bagomba kugira ibyo bingeramo bahereye Ku buzima bwiza bw’umuturage. Njye ndumirwa muri UR-CMHS Remera campus ukuntu nk’ishuri ryigisha ibyubuzima Abantu bamara ukwezi nta mazi aba muri toilet na office zitandukanye cg laboratories iyo mbisuzumye niho mbona ko ari ikibazo gikomeye nkaho aribo bakagombye kwigisha abandi kugira isuku ugasanga nta suku ihari muma toilet yaho ubwo se izo ndwara zituruka kwisuku nke no kubura amazi ntibazazanduzanya bakanazanduza abandi? Imihigo rwose I here mukwita kwibyo biranga kugira ubuzima bwibanze kandi bwiza

7
Hirwa 2019-08-14 00:12:49

Igitekerezo cya HE ndagishigikiye, ariko se aho aziko hari abakozi bagawa kuberako banze gutekinika.
Urugero : mu karere ka GAKENKE , bazabaze ibyabaye kuri Gitifu w’Umurenge wa Muyongwe ngo kuko yanze kwemezako amazi adahari yageze mu barage.
Cg uwavuzeko centre de santé ya Minazi yubatswe nabi hamwe n’umuyoboro w’amazi ntiyahise yeguzwa se ngo agambanira akarere.
Twahisemo kwicecekera Akabakame aho kuva mu kazi wakwemera ibyo Mayor akubwiye ugatekinika da kuko abagiye ntibagarutse.

8
Gis 2019-08-13 23:25:54

Arakarama H.E wavu Kagame, Ikibazo cyimiturire muri Kigali kirakomeye cyane pe, Imihigo yumwaka wa 2019-2020 bagomba kubyitaho cyane bakareka abatiye Kigali bakubaka bagashyiraho Master plan ikibahirizwa ntakindi.

9
Future 2019-08-13 23:04:44

Yeweee!!!Muravuga imihigo ihuza n’iterambere urugo Ku rundi, ndababwiza ukuri ko iterambere ritarimo Leta gukora ishoramali rituma haboneka imirimo ,kuburyo abene gihugu Bose babona imirimo , imibereho myiza y’abaturage ikazamuka , ibyo bidakozwe izo zaba ari inzozi mwiberemo iyo mihigo uko mwayikora kose ibyo bitarimo nta bundi buryo byakorwamo, nukuvuga ngo ibi Leta yirirwamo ngo abikorera ,abashoramali , nibindi byose ,ntamushoramali waza gushora imali yiwe ngo bikundunde abanyarwanda barakenye , akoriki ?agurirwe nande ? Ariko Leta ishobora kubinyuza muri budget , igahemba neza mwalimu,nibo benshi ,amafaranga agasakara mubyaro byose abahakorera ubucuruzi bakagurirwa imirimo yaho igacamo, Leta nanone igakora haute intensite de main d’oeuvre (HIMO) abaturage bakabona akazi ku mihanda n’amaterasi, Leta igashora imali mu nganda ikamenyereza abaturage guhinga bagemurira inganda apana kubishoramo abashoramali atarashobora ku resista ngo byibura abaturage babanze babonako uruganda rwaje batangire bahindure bahinge ibyo uruganda rukeneye ,ibi abashoramali ntabyo babasha gutegereza kuko bo bakora ibibaha inyungu akokanya or ibi ni Leta yabyihanganira kurwaza kugezaho byemereye neza system yageze kuri maturity value chain iri gukora neza noneho akaba aribwo babyegurira umushoramali kuko Leta iba yaratengeneje neza ahaturuka igihombo yarahakoze .
None se iyo mihigo izasaba abantu gutura neza ,imisaraneyiza badashoboye no Kubota ibyo kurya no kwambara, ibyo bizashoboka bite ? Ubuse tuvugeko abayobozi batabizi , mujye mwivugira uru Rwanda rwabaye urwabazungu , benerwo sibo rutegurirwa ,abazungu nibo bazajya bakiranwa yombi bazanye agatubutse bibere abanyarwanda basimbure bene kanyarwanda ,niba bo bazajya he ? Niba bazicwa ninzara ,niba bazageraho bikamera nkibya Zimbabwe bakihinduka abazungu bagasiga imitungo yabo nabo bagasubirayo ,yewe iby’u Rwanda biranshanga .
Gusa abanyarwanda ni mukore mubashe kubaho ibizabaho byose bizasange byibura hari abagerageje kwihagararaho ,kuko iyi nzirayo biragaragara ko utifite ntamibereho ntayo ,kuko unarwaye byonyine ukabura amafaranga yo kugura imiti kuko niyo iba ihenze , ntakindi wakorerwa uretse kwipfira ,benshi nuko bari kubura ubuzima ,kubera ubucyene , kwamuganga urasuzumwe nibyo mutuel iragufashije kuri urwo rwego reisuzumiro ,ariko ku miti ni 100% facture yayo , 50,000frws,100,000frws, 150,000frws kdi ubwo mu mihigo ba mayors babura imyanya ya mbere kubera abaturage babuze 3,000frws kugeza byibura kuri 27,000frws yubwisungane ,ubwose niba aya babuze najya kwivuza azabona ay’imiti ??????????????? Urumva nabura imiti atari ugupfa !!!!!!!!!!!
Imana irinde ,izarinde Abanyarwanda ,turakundana ntihazagire ubabeshya ko abanyarwanda hari icyo bapfa ,oyaaaa , ubumwe,urukundo ,no kurwananaho abe aribyo mushingiraho ubuzima bwacu twese .

10
musenga 2019-08-13 23:00:32

Iminsi y’abatekinika umenya yageze. Nawe se:
Minagri bati nta nzara iri mu gihugu Kandi henshi bayitaka;
Minaloc bati nyakatsi yaracitse Kandi Hari abibera muri shitingi no mu myobo;
Mineduc iti abana Bari barataye amashuri hafi 80% basubijwe mu ishuri;
Mu turere bati dusigaranye abana 30 gusa bafite ikibazo cy’igwingira Kandi icyateye iri gwingira ntaho cyagiye;
Komisiyo y’ubwiyunge iti bugeze kuri 90% mu gitondo Padiri akabuza abavandimwe gutahira a ubukwe!
Hagomba rwose impinduka! Dukomeje gusengera U Rwanda rwacu dukunda!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza