IGIHE

Hakorwe iki ngo ibyiciro by’Ubudehe bitazongera kugonga urukuta?

16 12-03-2019 - saa 12:33, Ferdinand Maniraguha

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc), yatangiye kujya mu baturage yumva ibitekerezo byabo ku buryo buboneye ibyiciro by’Ubudehe byakorwamo ntawe urenganye.

Guhera mu 2014 ibyiciro by’ubudehe byatangiye kunengwa n’abaturage, bishinjwa kubamo ruswa, ikimenyane no gukorwa nabi.

Bivugururwa mu 2016 nabwo ntibyazanye igisubizo, kuko byakomeje kuba igipimo gishingirwaho mu guhabwa serivisi zitandukanye nk’ubwisungane mu kwivuza ndetse na buruse muri Kaminuza ya Leta, ndetse ikimenyane na ruswa nabyo byongera kuvugwa.

Umudepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza Frank yabwiye IGIHE ko kuvugurura ibyo byiciro byari bikwiriye ariko asaba ko noneho byakoranwa ubushishozi.

Dr. Habineza avuga ko ibikurikizwa abaturage bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bitumvikana kandi bituma benshi bashyirwa aho badakwiriye.

Ati “Twe twumva ko uburyo byahinduka byashingira ku bushobozi bwawe mu mafaranga, birashoboka kumenya umuntu amafaranga abona ku mwaka cyangwa se no ku kwezi. Icyakurikiraho ukareba nk’amashuri umuntu yize niba ari ayisumbuye, Kaminuza. Ibyo byose bihurijwe hamwe turizera ko amakuru yaboneka byagenda bigaragaza imibereho yawe”.

Dr Habineza avuga ko kuba ufite inzu ubamo cyangwa kuba warize amashuri bidakwiriye kugushyira mu cyiciro runaka nk’uko byakorwaga mbere.

Ati “Ibyiciro bibaye byinshi cyane byaba byiza kurushaho aho kugira ngo bibe bine ufate abantu umushyire mu cya gatatu kandi badafite ubushobozi bungana, mukagaragaza ngo abantu bavuye mu bukene kandi bakiburimo.”

Yerekana ko gutanga ubwisungane mu kwivuza cyangwa gufasha abanyeshuri kwiga Kaminuza bashingiye ku byiciro by’ubudehe, atari byo.

Avuga ko mu gihe umuntu yatsinze ku kigero Leta yifuza adafite ubushobozi, akwiye kubisaba agafashwa nk’abandi bose batagendeye ku cyiciro runaka. Anasaba ko abanyeshuri nabo bahabwa icyiciro cyabo cy’ubudehe.

Abakene bumva barageze iyo bajya

Depite Munyangeyo Théogene we asanga abanyarwanda bakwiye kubanza gusobanurirwa akamaro k’ibyiciro by’ubudehe kandi n’uburyo bishingirwaho mu gutanga serivisi zitandukanye bikavugururwa.

Uyu mugabo usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyaka ryo kwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), yabwiye IGIHE ko abaturage bafashe ko ibyiciro by’ubudehe bigamije kubafasha ku buryo uwashyizwe mu bagomba gufashwa yumva ko yageze iyo ajya.

Ati “Aho kugira ngo umuntu agire uwo muhate wo gufashwa ngo agendane n’abandi, ikigaragara umuturage iyo abazwe ngo ni uwo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri yumva asa n’uwageze iyo ajya. Ntabwo ashaka kuzamuka.N’abari hahandi hejuru barwanira kujyamo.”

Munyangeyo avuga ko na politiki zishamikiye ku byiciro by’ubudehe zigamije kuvana abaturage mu bukene, zitanoze kuko nta buryo buhari bwo gukurikirana uwafashijwe ngo barebe ko yavuye mu bukene koko cyangwa habeho imihigo umuturage wafashijwe yumve ko igihe runaka bazamureka bagafasha abandi.

Hari amafaranga atandukanye ahabwa imiryango itishoboye n’abageze mu zabukuru, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kwivana mu bukene.

Munyangeyo avuga ko ayo mafaranga nayo atangwa nabi ku buryo ahenshi ntacyo amarira abayafashe, ahubwo bagahora bategereje kubona andi aho kuyifashisha bava mu bukene.

Yatanze urugero rw’ahantu aherutse kujya mu Karere ka Gakenke, umukobwa wo mu cyiciro cya mbere yarakundanye n’umwarimu wo mu cyiciro cya gatatu, banga kujya gusezerana ku murenge ngo uwo mukobwa atazatakaza amafaranga Leta yajyaga imugenera kuko ari mu cyiciro cya mbere, ahitamo guterwa inda akaguma iwabo.

Ati “Baratinya ko nava kuri Se azatakaza ya mafaranga ageze ku bihumbi birindwi bamuhaga, ahubwo atangiye no gushakisha ya yandi baha umuntu utwite uri mu cyiciro cya mbere.”

Uyu mudepite avuga ko ibyiciro by’ubudehe bishya bigomba no gushaka uburyo umuntu ufite imyaka 21 adakomeza kubarwa mu cyiciro cy’ababyeyi be.

Munyangeyo na we kandi ntabwo ashyigikiye ko ubudehe kiba igipimo kigenderwaho ushaka kwiga muri Kaminuza ahabwa inguzanyo mu gihe yatsinze.

Ati “Wowe reba abatsinze urebe abo igihugu gikeneye hanyuma duce akarongo, abatsinze bafite ya manota bose ubahe umwenda ariko udahereye ku byiciro.”

Umuturage wo mu Murenge wa Muhazi, Mukamurenzi Albertine, yabwiye IGIHE ko ibyiciro by’ubudehe bikwiriye kuba bitatu hashingiwe ku mafaranga binjiza.

Ati “Icya mbere cyabamo abantu bishoboye twita abakire, icya kabiri kikajyamo abakungu n’abakozi ba leta n’abikorera binjiza amafaranga atari hejuru y’ibihumbi 300, hanyuma icyiciro cya gatatu hakajyamo abahinzi batabigize umwuga kuko nta mushahara fatizo bafite hamwe n’abakene batagira urufatiro."

Mu mwaka wa 2016 nibwo hasohotse raporo nshya y’ibyiciro by’ubudehe ivugurura ibyari byaragiyeho mu mwaka wa 2014.

Iyo raporo yagaragaje ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri kirimo ingo 703,461 bingana na 29.8%by’Abanyarwanda bose, icya gatatu kirimo ingo 1,267,171 bingana na 53.7%, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 bingana na 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Abaturage barimo gutanga ibitekerezo ku kuvugurura ibyiciro by'Ubudehe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Mi 2019-03-15 07:24:51

Mudufashe mutubwire inzira umuntu yacamo abona icyiciro. Nandika *909# bati ninge ku kagari nahagera ngo ibyiciro ko byatanzwe 2015, none utagifite abigenza ate ko adashobora kubona mutuelle nta cyiciro!?

2
Ehud 2019-03-14 12:02:51

Njyewe numva niyo ibyiciro byaguma kuba bine ariko buri cyiciro kikagira a,b,c.

3
Isaïe GASHONGORE 2019-03-14 08:28:43

Reka nongenre ntange igitegkerezo cyanjye icyo natanze ntabwo cyatambutse cyose:
Njye mbona ibyiciro byakabaye 5.
Icya mbere: nkuko bisanzwe kikaba mo abantu ba ntaho nikora, badafite imbaraga zo gukorera ibyo kurya cyangwa amafaranga byaba akazi akariko kose, baba bafite inzu babamo(ariko ntacyo kuyirira mo) baba batayifite bagenda bacumbika, batanashoboye gutanga umubyizi, hakabamo abana b’imfubyi bataragira imbaraga zo gukora, abakecuru n’abasaza, n’abandi badafite imbaraga zo kwikorera.
Icya kabiri: kikabamo abantu nabo batishoboye batagira umutungo wo kubyaza umusaruro, cyangwa wo kubyaza ibibatunga, barya ari uko bavuye guhingira cg gukorera aband baba bafite inzu babamo(ariko ntacyo kuyirira mo) baba batayifite bagenda bacumbika ariko bo bashoboye kuba bayishyura bakoresheje imirimo y’amaboko yabo; ntibashoboye kubonera umuryango ibiwutunga bihagije, bashobora kuba barya rimwe ku umunsi, kubona ibyo kwambara ntibiborohera, nta sambu cg umurima bafite, nta wundi mutungo wabyazwa umusaruro bafite, icyo bafite n’amaboko ariko kubera guhora mu gukorera abanda bashaka ibitunga umuryango ntacyo bashobora kwizigamira cyazatuma bakwishyurira abana babo amashuri n’ubwishingizi ubwo ari bwo bwose. Abana babo Babura uko bajya ku ishuri kuko aribo bakorera barumuna babo imirimo yo kubitaho niyo bagiyeyo bagerayo bakererewe bakirirwa batekereza ku bibazo basize mu rugo….

Icya gatatu: ni icya abantu bishoboye mu buryo busanzwe, bitewe n’umuryango bafite bashobora kuwubonera ibyo kuwutunga. Ariko ubushobozi bafite hagize ikibukoma mu nkokora byabagora gukomeza guhaza umuryango, hano harimo abakorera umushahara akaba ariwo bakesha byose(abakozi bo ku rwego rwo hasi kugeza ku bayobozi babo), iyo akazi gahagaze cyangwa umushahara ugatinda kuza ubuzima burahagarara, abafite imitungo ibyazwa umusaruro nk’amasambu igihe ibihe bibi birambye basubira inyuma, ubworozi, amazu abyazwa umusaruro n’indi mitungo ishobora kubyazwa umusaruro. Aba bashobora kwishyurira abana amashuri kugeza kuri ayisumbuye gusa nabwo iyo abanyeshuri babaye benshi icyo bashoboye ni ukubabonera iby’ibanze mu mashuri y’uburezi bw’ibanze(9

4
Kamina 2019-03-14 06:15:58

Kuri jyewe mbona hari ibyiciro bibiri. Abatagira aho bikora leta igomba kumenya 100% n’abasigaye leta igomba guha amahirwe yo gukora bakiteza imbere bakanatanga imisoro yakwunganira ba bakene nyakujya. Ibyo nabonye nuko buri munyarwanda arashaka kwishyira mu byiciro by’abatifashije. Ni kuki abanyarwanda bashaka kwigira abakene, badashaka gukora , bashaka ko leta ibakorera byose? Oya oya ntaho byatugeza gufasha abaturage ubuziraherezo! Kuri jye birareba ingeri zose Leta nishyireho ingamba zorohereza abaturage baciriritse kuba ba rwiyemeza mirimo. Hasuzumwe ikibazo cy’imisoro, boroherezwe uburyo bwo kubona igishoro.. babone uburyo bwo gukurikiranirwa hafi . Kuri jyewe ibyo bishobotse nta mpamvu y’ibyiciro by’ubudehe.

5
lili 2019-03-14 02:17:05

muvaneho ibyiciro by’ubudehe. Musoreshe buri wese. Constitution ivuga ko abacitoyens bose baresha. Abatindi mubashingire service social. Mwiryanisha abantu, mwitonesha, mwihemukira bamwe ngo mwimakaze abandi...Nimubona umukene muzamwibwira. Singombwa ibipapuro

6
SILA 2019-03-13 11:46:53

Leta nifate abakene bose ibigishirize mu ngando wenda ukwezi, kuko ntibazi kuzigama no gutegura imishinga nko muri centre ntuyemo iyo VUP yahembye inzoga zirabura barayanwera mpaka ashize! Atari ibyo Leta ntizarandura ubukene ndakurahiye! Ibya buruse byo bashingire kuwabonye amanota yifuzwa noneho uyikeneye ayihabwe kuko hari utakwifuza kwishyira mu myenda.
Murakoze.

7
Dudu 2019-03-13 07:45:14

1. Habarurwe abantu leta ifasha ibindi biveho
Kuko ubudehe butangira bavuga ko ntakizashingirwaho ariko ugasanga ibintu byose niho bishingiye, abana kubona burse, kwishyura mituelle, kwaka inguzanyo muri Bank nibindi. Rero icyaba cyiza habeho abantu batishoboye Leta ibiteho abandi bagumire aho

8
bobo 2019-03-13 07:31:24

albertina uri muri iyi nkuru arandangije nawe ; ngo uhembwa atarenze 300,000 frw ajye mu cya 2 n’uwo leta ihemba 30,000 wabuze n’uko yubaka inzu ukodesha inzu za 10,000frw ku kwezi guhaha n’ikibazo ,nawe ngo ajye mu cya kabiri ?

9
Noella Icyimpaye 2019-03-12 14:38:22

njye mbona byose ntacyo bimaze ubundi ibi bintu byatugejeje kuki uretse kuba bamwe twarabirenganiye mo?. ubu c umuntu uko yari ame kiriya gihe niko ubu ahagaze kubijyanye nubushobozi bamwe barakize abandi barakena njye mbona byavaho tugakomeza tukabaho nkuko byari bisanzwe.Nigaga muri kaminuza ya leta iby"ikiciro bije bavuga ko ngomba kwirihira igice kubera ikiciro narimbaruye mo icyo gice ntacyo nashoboye kubona byasabye kuva mu ishuri mba mvukijwe amahirwe yo kwiga ntyo

10
Mashanyu 2019-03-12 14:16:32

ubudehe buteye ikibazo aho usanga umuntu utunze moto arimucyiciro cyambere

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza