IGIHE

Hahishuwe uko inzego za Uganda zambika Abanyarwanda imyenda ya gisirikare mu kuyobya uburari

20 14-03-2019 - saa 20:46, Hakizimana Jean Paul

Mu bikorwa bidasiba by’inzego za Uganda byo kuvana mu gihugu Abanyarwanda ku ngufu ndetse abenshi bagakorerwa iyicarubozo, kuri uyu wa Kane Polisi ya Uganda yagejeje ku mupaka abandi batatu, bamaze igihe muri Gereza ya Makenke mu Mujyi wa Mbarara.

Aba banyarwanda nyuma yo kugera ku mupaka wa Kagitumba, bagaragaje ko mbere yo gufungwa babanza kukwambika imyenda ya gisirikare kugira ngo bagaragaze ko uri umusirikare w’u Rwanda wagiye gushakisha Kayumba Nyamwasa muri Uganda.

Abanyarwanda batashye kuri uyu wa Kane barimo Ngabonzima Amon w’imyaka 15 uturuka mu Karere ka Gakenke, Gashongore Xavier w’imyaka 39 uturuka mu Karere ka Bugesera na Maniragaba Augustin w’imyaka 18 ukomoka mu Karere ka Gakenke.

Maniragaba wagiye Uganda ajyanywe no gusura abavandimwe be, avuga ko yafashwe n’inzego z’umutekano z’iki gihugu akambikwa imyenda ya gisirikare mbere yo gufungwa.

Ati "Tukigerayo bahise batwambika imyenda ya gisirikare kugira ngo nihaza n’undi muntu bamubeshye ko turi abasirikare b’u Rwanda baje gushakisha Kayumba mu bugande. Nyuma batujyanye mu nyubako yo munsi y’ubutaka ubundi bakahamena amazi ubundi barahadufungira, bakadukuragayo bagiye kudukubita ubundi bakadusubizayo."

Maniragaba yemeza ko nibura inshuro ebyiri ku munsi bakurwaga aho bari bafungiye bagiye kubakubita.

Gashongore Xavier uvuka mu Karere ka Bugesera wari umaze imyaka 19 muri Uganda, nawe avuga ko aho yari afungiye yari yambaye imyenda ya gisirikare ku buryo byari bigoye ko wamenya ko ari umusiviri.

Yakomeje avuga ko uretse kumufunga n’amafaranga arenga miliyoni imwe n’imitwaro makumyabiri y’amashillingi yambuwe, umuryango we warafunzwe harimo umugore we n’abana be batatu, ngo n’ubu nta we uzi akanunu kabo.

Babafunga bavuga ko ari maneko z’u Rwanda

Ngabonzima Amon uvuka mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga, yafashwe umwaka ushize afite imyaka 14 ubwo yajyaga gusura mushiki we.

Ngo bakimufata bamushinje ko ari maneko woherejwe n’u Rwanda, bavuga bati "ntabwo bacyohereza abantu bakuru kuneka, ahubwo hasigaye hagezweho abana n’abagore."

Uyu musore yakomeje avuga ko muri gereza ya Makenke babakoreraga iyicarubozo rikomeye ku buryo atabyibagirwa.

Ati "Batwicazaga ahantu hameze nko ku gatebe bakaturaramisha ubundi bakadusuka amazi mu mazuru, iyo wabaga ufite mu mazuru horoshye amaraso yahitaga amanuka bitewe n’aya mazi bagusutse mu gihanga."

Ngabonzima yakomeje avuga ko muri gereza ya Makenke bavuyemo hafungiyemo n’abandi banyarwanda benshi, ngo abo yabashije kumenya ni nka 40. Harimo n’abo bo mu bindi bihugu nk’u Burundi, RDC, Tanzania na Sudani.

Ubwo Perezida Yoweri Museveni yendaga gusura agace ka Mbalala, umuyobozi w’ingabo muri ako gace ngo yagiye kuri gereza asaba ko abanyarwanda basubizwa iwabo, abaha n’imodoka irimo abantu bambaye imyenda isanzwe ngo babatware.

Aho kubarekura ngo babageze ku mupaka wa Kagitumba, babakatishirije kuri polisi ya Mbarara.

Ngabonzima ati "Tugezeyo badufunze ibyumweru bibiri nuko dusaba ko twajyanwa mu rukiko tukaburana, batujyanayo batuburanyije ku cyaha cyo kuba maneko w’u Rwanda muri Uganda tuza gutsinda baraturekura bahita batuzana ku mupaka."

Ngabonzima avuga ko muri gereza ya Makenke bafungiyemo hari abanyarwanda babiri bayipfiriyemo ariko ntibyamenyekana, kuko bahise bahambwa n’ubuyobozi bw’iyi gereza.

Kuri ubu abanyarwanda barenga 900 nibo bamaze koherezwa n’igihugu cya Uganda.

U Rwanda ruheruka gusaba abanyarwanda kuba bahagaritse kujya muri Uganda, kugeza igihe ibibazo by’umutekano wabo bikiganirwaho n’impande zombi, bizabonera igisubizo.

Abanyarwanda bakomeje kwirukanwa muri Uganda, kuri uyu wa Kane hirukanywe batatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Benedata 2019-03-16 05:02:27

Ahaaa! Muritonde mumanze mubakure amakuru ashoka kko nio mitwe iriyuganda nabanyarwanda bayirimo rro bashora kubohere gutyo mukagirango nimuwe,mukisama amagara,yasanda rro simamyako, hatariho,abanyarwa, bajya m,uganda,bagiye gusha iyo mitwe ngobayigemo bamaragutozwa bakagaruka nkabanyarwanda, birukanwe ,mubitekereze. Sukombanze .

2
luka 2019-03-16 02:19:54

ababantu kombona bafite amabondo ra! nibiki babagaburira muri ayo magereza ?!

3
hirwa.j 2019-03-15 15:05:57

sha.nange.aba.mbagiriye.ubwobatu.ndabona..arugukenguza...uretsrko.bajemukazi..bâ.baje.ahatariho...ariko.wamugani.izimpuhwera.??..Ariko.nziko.Turi.mubafite..Ubutass.Bwizewe...kurumugabane...

4
muneza 2019-03-15 13:07:55

aya ni amayeri ya RNC na UGANDA bagenda bagendeye kubihe byangombwa? ese byaribizwi ko ariho bari? muri uganda? hakwiye k urebwa impuhwe ziri kugirirwa umuntu kuburyo aza akajugunywa kumupaka? Imana dusenga nidufashe rino sesengura.

5
kiki 2019-03-15 08:06:54

ahubwo abo bagaruwe nibyihebe.murabyitondere.

6
drone 2019-03-15 07:44:31

AHAHAHAHA,
Inyamaswa idakenga yishwe numututizi. wasanga ibyo muvuga aribyo. kereka niba bano bavandimwe babafotoye bamaze kubondora. naho ubundi batandukanye nabo najyaga mbona.

7
mucyo 2019-03-15 03:50:39

none se ruhizamu intambara urayikeneye?hariya sinamenye icyo ushaka kuvuga?ariko niba uyikeneye bikuvuye ku mutima IMANA izayiguhe iwawe gusa

8
Jeanclaude 2019-03-15 03:01:59

Kuki batibaz’imamvu twiturije?

9
KTS 2019-03-15 02:17:59

ARIKO RERO IBYO SUN AVUZE BYASHOBOKA.ABA BANTU LETA YA UGANDA YOHEREZA MUBITONDERE KUKO BASHOBORA KUBA ARI BA RNC BARIMO KWINJIRA NATWE NTITUBIMENYE TUGATEKEREZA KO ARI ABANYARWANDA BARIMO KWIRUKANWA.IZO MPUHWE KO ZABA ARI IZA BIHEHE UGANDA YABA IBAGIRIYE RA.MWITONDE NABO MUBANZE MUBATOHOZE NEZA.

10
kyakabake 2019-03-15 02:09:37

M7 kwica , iyica rubozo,gufungwa binyuranije n’amategeko akorera abanyarwanda aziko amategeko n’amateka atabimubaza,cg arota ko Urwanda hari umugabane afitemo n’iwe yarananiwe kuhayobora kubera ubwonko bushaje,ruswa, kutagira leardeship ibereye abanya uganda(IGITUGU) ateshwe ate Urwanda si Intsina ngufi icabwaho amakoma,

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza