Hagiye gukorwa inyigo izagaragaza niba abaturiye Pariki y’Ibirunga bazimurwa

6 12-01-2018 - saa 08:14, Ferdinand Maniraguha

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko kizabanza gukora inyigo kugira ngo kimenye niba abaturiye Pariki y’Ibirunga bashobora kwimurwa kugira ngo yagurwe.

Mu nama igamije kureba icyakorwa kugira ngo inyamaswa ziri mu gasozi zirusheho kwitabwaho yabaye muri Kanama 2017, RDB yatangaje ko hari ibiri gukorwa ngo ingagi ziri muri Pariki y’Ibirunga zibone ubwisanzure.

Ibarura ryakozwe mu 2010 ryagaragaje ko mu Birunga hari ingagi 480 zivuye kuri 285 zari zihari mu 1978. Muri izo ngagi, 65 % ziba mu Rwanda. Kuva mu 2003 kugeza mu 2010, ingagi zo mu birunga ziyongereye ku kigero cya 26.3 %.

RDB ivuga ko kuva Pariki y’Ibirunga yashingwa mu 1925 imaze gutakaza 54 % by’ubuso bwayo. Kuri ubu ifite kilometero kare 160 zivuye kuri 340.

Ubwo bwiyongere bw’ingagi mu gihe ubutaka butiyongera, bituma ingagi z’ingabo zishobora kurwana zikaba zanakwicana. Bituma kandi abaturage bashobora gusagarira cyangwa bagasagarirwa n’inyamaswa zo muri pariki.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima (African Wildlife Foundation) wahaga RDB ubutaka bwa hegitari 27.8 bwo kwaguriraho Pariki y’Ibirunga, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yabwiye abanyamakuru ko kwimura abaturage baturiye pariki kugira ngo yagurwe bizabanza gukorerwa inyigo.

Yagize ati “Mu myaka iri imbere tuzareba niba biri ngombwa (kwimura abaturage), ni ikintu turi kwiga ariko ntabwo tuzi neza umunsi. Ingagi zigenda ziyongera, niba kwagura pariki bizashoboka, bizasubizwa n’inyigo tuzakora. Tugomba gukora inyigo kugira ngo turebe niba bishoboka. Icyo gihe nibishoboka tuzabwira abanyarwanda ariko ubu ntitubizi neza .”

Umuyobozi muri RDB ushinzwe Pariki z’igihugu, Eugène Mutangana, muri Kanama umwaka ushize yavuze ko nibaramuka baguye Pariki y’igihugu y’Ibirunga, batazirengagiza abaturage bayituriye.

Yagize ati “Hari uburyo bwinshi buzakoreshwa, abaturage bazabishaka bazagurisha aho batuye amafaranga yabo bazayakoreshe ahandi, ariko icyo si cyo tugamije; banakoresha uburyo bwo kubukodesha nk’uko bashobora kububyaza umusaruro bahingaho ibirayi cyangwa bororeraho amatungo nta kibazo.”

Mu myaka icyenda ishize, amafaranga yavuye mu bikorwa byo kubungabunga ingagi zo mu birunga angana na miliyoni 107 z’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko kwimura abaturage bizagaragazwa n'inyigo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Peter 2018-01-13 14:05:28

Ndabaza Kamoso Mbes’Ubukene N’umwanda? Nonese Bamukerarugendo Bazakureba Abakire Cg Bazakureba Ibidukikije Hano Mubirunga?Cane Ingagi Hano Iwacu Imusanze Mungengero Zaparike Y’ibirunga Ntabwoturi Abazunguzayi Ntitunabazi Bazajyaneyowowe Utagirikinyabupfura Mumivugireyawe Bakubanze Mungando Ntabutor’ugira

2
Peter 2018-01-13 13:29:58

Inyamaswa Ntabwo Zirut’abantu Ubwose Kobavugakubutaka Butiyongera None Kuva Kuri Uganda Mukareka Burera Ukagera Kuri DR CONGO Mukarereka Rubavu Murumva Bobaturage Mwabashirahe? Kandi Ubutaka Butiyongera? Cakora Mubyiganubushishozi I

3
Rukundo 2018-01-12 05:29:20

None se ziriya hectares zaturutse he?

4
Kabisa 2018-01-12 05:01:50

Abatuye muri pariki ya kagera bo muzabimura ryari?ko naho inyamaswa zimaze kuba nyinshi!

5
Balthazar 2018-01-12 03:20:08

HARI AMAKURU AVUGAKO HAZAFATWA IBIROMETERO BIBIRI UVUYE KU SHYAMBA ABANDI NGO KIMWE MWAMAZE ABATURIYE PARIKI IMPUNGENGE ARINDI NUMVAKO BAKOMEZA IBIKORWA BY UBUHINZI N UBWOROZI!

6
Kamoso 2018-01-12 01:29:47

Nibyo rwose bazabimure babajyane hahandi bajyanye abazunguzayi kuko kuba hafi ya pariki bigaragara nabi kuri bamukerarugendo bababona kandi bamwe usanga arabakene cyane.

Kwamamaza