Hagiye gufatwa umwanzuro kuri manda z’abayobora urwego rushinjwa kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside

0 4-06-2018 - saa 09:56, Rabbi Malo Umucunguzi

Ku wa 30 Kamena nibwo manda y’abayobozi b’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasimbuye inkiko Mpuzamahanga zari zarashyiriweho Yougoslavia n’u Rwanda barimo Perezida warwo Theodor Meron n’Umushinjacyaha Serge Brammertz zizagera ku musozo.

Biteganyijwe ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kagomba kugirana ibiganiro byihariye ku mikorere y’urwo rwego (MICT), aho Meron na Brammertz bazahura n’itsinda rikurikirana imikorere yarwo.

Nk’uko Akanama Gashinzwe umutekano kabitangaje, “Umwanzuro uzavamo niwo uzageza ku kongera manda y’umushinjacyaha, izarangira ku wa 30 Kamena.”

Muri Gashyantare 2016 nibwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kemeje ko Umubiligi Serge Brammertz w’imyaka 56 aba Umushinjacyaha Mukuru wa MICT, guhera ku wa 1 Werurwe kugeza ku wa 30 Kamena 2018.

Kuri Perezida wa MICT we, ubusanzwe abacamanza uko ari 25 batorwa n’Inteko Rusange, ariko abakandida bemezwa n’Akanama Gashinzwe Umutekano nubwo baba batanzwe n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.

Kongera manda bikorwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni abanje kugisha inama Perezida w’Akanama gashinzwe umutekano n’uw’Inteko rusange y’umuryango.

Ku wa 1 Werurwe nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagize Theodor Meron Perezida wa MICT muri manda y’imyaka ibiri igomba gusozwa ku wa 30 Kamena 2018, nyuma y’indi myaka ine yari amaze aruyobora. Ubu ari gusaba kongererwa manda.

Ubwo uru rwego rwashyirwagaho mu 2010, rwahawe inshingano yo gushakisha no guta muri yombi abantu umunani bashakishwaga na ICTR ariko igafungwa batabonetse, no gufasha inkiko z’ibihugu mu gukurikirana ibyaha byakorewe mu yahoze ari Yugoslavia no mu Rwanda.

Ku wa 19 Werurwe Akanama k’Umuryango w’Abibubye gashinzwe umutekano katoye umwanzuro gasaba MICT kuba yatanze raporo y’ibikorwa byayo bitarenze ku wa 15 Mata.

Icyo gihe itsinda rikurikirana imikorere y’uru rwego ryasabwe gusuzuma iyo raporo, naryo rikazaba ryatanze raporo ku mikorere y’uru rwego bitarenze tariki 15 Gicurasi, izasuzumwa n’Akanama Gashinzwe Umutekano mu mpera z’uku kwezi.

Iryo genzura ryerekanye ko uru rwego hari intambwe rwateye, ariko rufite ibibazo by’ingengo y’imari kuko yagabanyijwe cyane, bitandukanye n’iyo rwari rwasabiye ibikorwa byo mu mwaka wa 2018-2019.

Iyo raporo igira iti “Iryo gabanya rizasiga cyangwa se ryamaze gusiga urwego mu cyuho cy’abakozi mu nzego zitandukanye, bityo rukaba rwahura n’ibibazo by’imikorere, bishobora kugira ingaruka mbi ku bushobozi bwarwo mu kuzuza inshingano rwahawe ku gihe kandi mu buryo bukwiye.”

Binitezwe ko aka kanama gashobora gukora impinduka mu miterere n’inshingano z’uru rwego, bijyanye n’ibyo ruzaba rumaze gukora n’ibikenewe.

Hari byinshi Meron abazwa ku Rwanda

Umucamanza Theodor Meron yakunze kotswa igitutu n’Abanyarwanda bamushinja umugambi wo kurekura Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakarekurwa batarangije ibihano kandi u Rwanda rutagishijwe inama.

Ubu abagezweho ni Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze. Abo uko ari batatu ngo bamaze igihe kinini batanze ubusabe bwo kurekurwa batarangije ibihano, nka Simba yabutanze mu 2016, Ntawukuriryayo abutanga umwaka ushize naho Ngeze abutanga muri Weruwe uyu mwaka.

U Rwanda rwari rwahawe na MICT iminsi 14 gusa yo kugira icyo ruvuga ku busabe bwo kubarekura, ariko ngo ntirwigeze rugaragarizwa ubwo busabe abahamijwe ibyaha bya Jenoside banditse.

Uretse n’ubusabe, nta n’indi nyandiko batanze isaba kurekurwa yigeze ihabwa Guverinoma y’u Rwanda. Izi nyandiko zose zigomba kujya ahagaragara ariko nta na rumwe rugaragara no ku rubuga (Website) rw’uru rukiko.

Mu nyandiko ngufi u Rwanda rwashyikirije MICT mu cyumweru gishize, rwavuze ko ‘Guverinoma y’u Rwanda ntibona impamvu y’ishingiro yatuma iterekwa izi nyandiko zatanzwe ngo izifateho icyemezo gikwiye.’

Ku wa 30 Kamena nibwo manda y’abayobozi b’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasimbuye inkiko Mpuzamahanga zari zarashyiriweho Yougoslavia n’u Rwanda barimo Perezida warwo Theodor Meron n’Umushinjacyaha Serge Brammertz zizagera ku musozo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza