IGIHE

Guverinoma yahawe amezi atandatu ngo ikore igenamigambi ku bibazo byugarije amashuri

21 4-12-2018 - saa 21:18, IGIHE

Inteko rusange ya Sena yasabye guverinoma guhagurukira ibibazo bikigaragara mu burezi, iyisaba gutegura mu gihe kitarenze amezi atandatu, igenamigambi rishingiye ku cyegeranyo cy’ibibazo biri mu mashuri yose.

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2018, Inteko rusange ya Sena yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’abaturage n’Uburenganzira bwa muntu, ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma mu bijyanye no gushyira mu bikorwa integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Perezida w’iyi komisiyo, Senateri Niyongana Gallican, yasobanuye ko Komisiyo yasanze integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi yaratangiye gushyirwa mu bikorwa, abanyeshuri, abarezi n’abayobozi bakaba bayishimiye.

Gusa yavuze ko hakigaragara imbogamizi zikwiye kuvanwaho kugira ngo imyigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi igerweho.

Ati “Komisiyo yasuzumye imiterere rusange y’ibikorwa remezo by’amashuri isanga amashuri menshi afite inyubako zishaje ku buryo hari ayigirwamo nta sima irimo, adafite inzugi n’amadirishya ndetse n’aho intebe zagiye zangirika ntizisanwe.”

“Komisiyo yasanze ibigo byinshi by’amashuri bidafite imisarani ihagije ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri. Usanga ishuri rifite abanyeshuri barenze 1000 n’ubwiherero butarenze 10 kandi nabwo budafite isuku.”

Hamwe n’ibindi bibazo byagaragajwe, Inteko Rusange ya Sena yafashe imyanzuro igomba gushyikirizwa Guverinoma kugira ngo ibyangombwa by’ibanze byatuma imyigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi no ku bukesha igerweho.

Umwanzuro wa mbere ni uko Sena yasabye Guverinoma “Gutegura mu gihe kitarenze amezi atandatu, igenamigambi rishingiye ku cyegeranyo cy’ibibazo biri mu mashuri yose, bigakorwa kandi hubahirizwa ibipimo ngenderwaho, kugena ingengo y’imari ikenewe n’uburyo yaboneka kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.”

Sena kandi yasabye guverinoma gushyiraho inzego z’imiyoborere y’amashuri nk’uko ziteganywa n’itegeko no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ko zikora inshingano zazo, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Umwanzuro wa gatatu ni “gukemura mu gihe kitarenze ukwezi kumwe kumwe ikibazo cy’itinda ry’amafaranga agenerwa amashuri n’ayo kugaburira abana ku mashuri, amafaranga Leta igenera amashuri buri mwaka akajya ayageraho ku mashuri mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri.”

Uwa kane ni “kugenera amashuri nderabarezi yisumbuye n’amakuru ibikoresho byangombwa bifasha gutegura uko bikwiye abanyeshuri no guha ubushobozi amashuri bimenyerezamo umwuga w’ubwarimu.”

Minisiteri y’uburezi imaze igihe mu bukangurambaga bugamije gukemura ibibazo biri mu mashuri, aho nk’ubwakozwe hagati ya tariki 10-21 Nzeri 2018, mu mashuri 899 yagenzuwe mu gihugu, havuyemo ko abarimu 118 basabirwa ibihano, amashuri 108 akabuzwa gutangira umwaka utaha nadakosora ibyanenzwe.

Ni igikorwa minisiteri y’uburezi ivuga ko kizakomeza mu mashuri yose, kandi kikazajya gihoraho, amashuri ahora mu bibazo agafatirwa ibihano.

Perezida wa Sena Bernard Makuza niwe wayoboye inteko rusange yo kuri uyu wa Kabiri
Inteko rusange ya Sena yasabye Guverinoma guhagurukira ibibazo biri mu burezi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
mugabgo 2018-12-06 12:14:56

muba mubeshya amahanga ngo amashuri yo mu rwanda ni ubuntu muturangire urwo rwanda ruba he? ese kuyobora abana badahanwa bitangiye kubabera umuzigo? ibyo babyita korora si ukurera,abaturage ntibashoboye school fees.

2
Senghor Nkuliza 2018-12-06 07:00:21

Uti: "Senateri Niyongana Gallican, yasobanuye ko Komisiyo yasanze integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi yaratangiye gushyirwa mu bikorwa, abanyeshuri, abarezi n’abayobozi bakaba bayishimiye."
Niba numvise neza ni "cognitive ( know how to do) education system based"... what about human behaviour improvement (ppl skills) education based?
Aho ntiwasanga ikibazo mu Rda dufite mu barangiza kwiga nta social skills, humanism, creativity, self confidence, Reliance, accountability, ... ariho ruzingiye?

3
Jado 2018-12-06 05:46:13

Njye mbona igihe cyose bateganya gukora ikintu batifashishije mwarimu uba uri kuri field ngo ababwire uko byakemuka bagafatira imyanzuro mubiro gusa ntacyo bizatanga kandi bakanamuha amafaranga yamufasha gukunda akazi kuko byose ni motivation

4
kalisa joe 2018-12-06 04:33:07

Nibyiza pe ! Ikibzo bagomba kwigaho cyane nikibazo cya High education council (HEC) .rwose muvunyi arayizambya ese umuntu udashobora gukemura ikibzo cyiri munshingano ze ariko bikagomba ko minister ariwe umwibutsa kubikora ntibyumvikana agabanye bureau class niba umuntu amwandikiye ntibigafate ameze kugirango amusubize.nkumuyobozi sibyo rwose

5
mico alice 2018-12-05 19:53:21

Aba bayobozi bashakira ikibazo aho kitati,ikibazo cy,ubucucike bw,abana mu byumba ntibakivugaho aricyo giteza abana bimuka nta kintu bazi bagapfa gushorerwa ngo barangize 9

6
Rukundo francois 2018-12-05 13:35:54

Ubuyobozi bukuru nibukemure ikibazo cya schoolfeeding kuko amafaranga 56 ni make cyane kandi nayo aza akerewe cyane bigatuma abo ibigo by’amashuri byahaye isoko bazamura ibiciro ibyaza leta yajya yoherza amafaranga mu itangira ry’umwaka w’amashuri

7
IMBABAZI. 2018-12-05 09:28:44

ABISHE IREME RYUBUREZI NIBABISHAKA BAZARIGARURA.NONE SE UMUSHAHARG WA MWARIMU WAZANA IRIHE REME.AYIGENGAYO NABACURUZI MURI ZAKAMINUZA.GUTANGA DIPLOME AHO GUTANGA UBUMENYI NONE IBIPAPURO BABIBITSE MU MA VALISE BIHAMAGARAKO A0,LA BELLE FILLE DU MONDE DONNE CEQU’ELLE A.QUI TROMPE QUI?

8
Ngenzi Alain 2018-12-05 06:53:57

Guverinoma yahawe amezi atandatu!!!Ubwo nyuma yaho niba ntakirakorwa cyangwa ngo gikosorwe?Bazeguza guverinoma yose cyangwa bazongera bayihamagaze... noneho bahabwe ibisobanuro hanyuma basoze bavuga bati "turanyuzwe".

9
Umurezi 2018-12-05 04:06:16

Ubwo se ko mbona sena mubyo yasabye government hatarimo kuzamura umushahara wa mwarimu!! ibyo yasabye bizashyirwa gute mubikorwa mwarimu atishimye?

10
Munyangeyo Bony 2018-12-05 02:45:52

Andika hano Ikibazo kinini duhura nacyo bakwiye gucyemura vuba, n’ukuntu dutinda duhagaze, tukagenda duhagaze knd twishyuye ! Babanze bacyemure icyo cyo gutinda ku cyapa twabuze bus !

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza