IGIHE

Guverinoma igiye gutangiza umushinga wo kubaka ibyumba hafi 1200 bishya by’amashuri

9 9-08-2019 - saa 10:30, Rabbi Malo Umucunguzi

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira umushinga wo kubaka ibyumba bishya 1150 by’amashuri hirya no hino mu gihugu, bikazagendana n’ubwiherero 1084 mu turere 30 hirya no hino mu gihugu.

Uyu mushinga uzatangizwa kuri uyu wa Gatandatu, witezweho kugabanya ikibazo cy’ubucucike bukomeje kugaragara mu mashuri hirya no hino, by’umwihariko mu yagenewe uburezi bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, kimwe n’ikibazo cy’abanyeshuri bakora urugendo rurerure bagana ku mashuri.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko iki kibazo giterwa ahanini no kuba abana bose ubu bagana amashuri, nyamara ugasanga amashuri ahari arimo ayubatswe kera ku buryo agenda asenyuka, ku buryo imirimo yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri iba ikeneye kugendana no gusaba ibishaje.

Muri Werurwe Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yabwiye Inteko Ishinga amategeko ko ikibazo cy’ubucukike mu mashuri leta yagifatiye ingamba.

Ati “Buriya leta y’u Rwanda itanga amafaranga buri mwaka yo kubaka ibyumba by’amashuri ikibazo gihari gikomeye cyane ni uko ibyumba byubatswe mu mashuri byubatswe kera, hari ibyubatswe mu 1920 ku buryo ubu bigenda bisenyuka ugasanga urongera ibyumba n’ibindi ugomba kubisimbura.”

Yavuze ko kubera ko ubu 98% by’abana bari ku ishuri, ibi bituma uko abana bagenda baba benshi ari nako ibyumba bigenda biba bike.

Ati “Ubu natanga urugero umwaka ushize hubatswe ibyumba 1400, uyu mwaka hazubakwa hafi 1600 n’ubwiherero 1400, mu mashuri y’inshuke hazubakwa ibyumba 90 kandi n’umwaka ushize byari 90, gusa byose biterwa n’ingengo y’imari uko ibonetese ariko ku buryo bw’umwihariko iki ni ikibazo leta y’u Rwanda izi.”

Ingengo y’imari iheruka kwemezwa igenewe ibikorwa by’umwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 2876.9 Frw. Muri ayo guverinoma yateganyije ko ibikorwa byo kubaka no gusana ibyumba by’amashuri bizakoreshwamo miliyari 17.4 Frw.

Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibyumba bishya by'amashuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tuyambaze 2019-08-09 10:41:45

Ariko ba rwiyemezamirimo bazadukorere ibiramba. Maze kubona inyubako rusange nyinshi zasondetswe kandi ziba zaradutwaye akayabo.

2
ka 2019-08-09 09:32:27

Rubanda iragowe n’umusanzu

3
Mwarimu 2019-08-09 07:51:07

Kubaka ibyumba 1200 ntibyatwara amafranga arenze miliyari 6 Frw. Nyamara duherutse kuguza miliyoni 200 zo kubaka amashuri, ahwanye hafi na miliyari 190 Frw. Andi se azajya hehe? Ibyumba bikenewe ngo ubucucike mu mashuri bugabanuke ku buryo bufatika biri hagati ya 5,000 na 10,000.

4
DUFITIMANA Elie 2019-08-09 06:01:39

Abana bemerewe kwiga muri UR

5
DUFITIMANA Elie 2019-08-09 05:40:43

Ref:220003697
Pin85146

6
DUFITIMANA Elie 2019-08-09 05:34:21

Ref:220003697
Pin:85146

7
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-09 05:14:53

Mana yanjye aya mashuri aziye igihe pe! Ubucucike bwageze aho abana biga mu byiciro, bamwe mbere ya saa sita abandi nyuma ya saa sita ariko ugasanga ni hahandi abana ni benshi cyane mu byumba by’amashuli!

8
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-09 05:14:52

Mana yanjye aya mashuri aziye igihe pe! Ubucucike bwageze aho abana biga mu byiciro, bamwe mbere ya saa sita abandi nyuma ya saa sita ariko ugasanga ni hahandi abana ni benshi cyane mu byumba by’amashuli!

9
Squash 2019-08-09 04:52:23

Ariko harikintu leta itari gutekereza cyubutaka bukeya budakoreshwa neza! Nkiyo wumva gahunda zihari havugwamo ubuhinzi bivuzeko dukeneye kwihaza mubiribwa. Wajya kureba ugasanga ubutaka burashira bwubakwaho ugasanga na leta ntagahunda ihamye bashyiraho yimyubakire ,none nibuka ibyumba 200 byamashuri bizajya kubuso bungana gute? Ese kuki hatajyaho gahunda yokubaka kubatako buto bakubaho amazu agerekeranye nibura hagasagurwa ubutaka bwo guhundaho.

Kwamamaza