IGIHE

Guverineri Munyantwari yamaganye abaturage bagisabiriza ba mukerarugendo

4 1-12-2019 - saa 14:22, Mukwaya Olivier

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yamaganye abaturage basaba ba mukerarugendo amafaranga cyangwa ibindi bintu, ababwira ko atari umuco ukwiriye abanyarwanda.

Ibi yabibasabye nyuma y’umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu wahariwe gusibura utuyira tw’amaguru ba mukerarugendo bakoresha tuzwi duherereye mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi na Rusizi.

Guverineri Munyantwari Alphonse yagiranye ikiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, umwe mu mirenge inyuramo ba mukerarugendo benshi, abasaba kureka umuco wo gusabiriza kuri ba mukerarugendo.

Ati’’Ntabwo aribyo kwirirwa wiruka inyuma y’umuntu ngo mbonye umuzungu. Musuhuze agusuhuze birangire. Hari inshuti zanjye zaje zivuye Rubavu, baza Karongi n’amaguru ariko bambwiye ko hari utwana tubikora nubwo ari bake ariko baracyahari .”

Yakomeje agira ati “Ntabwo baba bazanywe hano no kuguha amafaranga ariko bazanwa no kuyaguha mu nzira nziza. Bacumbikire, bagurishe utuntu wakoze, bayobore mubahe ibyo bifuza ariko ibyo kubasaba mubireke nta mpamvu.”

Ukizinkuba Jean Claude, umuturage wo mu Murenge wa Boneza Akarere ka Rutsiro avuga ko imyumvire imaze guhinduka gusa ngo bagioye guhagurukira abana bagisabiriza ba mukerarugendo.

Ati “Iterambere rimaze kuza hano hanyura ba mukerarugendo nka 30 mu cyumweru bari ku magare abandi n’amaguru bagenda bagura ibyo bakeneye nk’amazi ariko hari abana babasaba. Nta muntu mukuru ubikora, ubu tugiye gukomeza tubafate neza twiha ibyo dukeneye ntidusabe abazungu’’.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo RDB, Gakire Callixte, yavuze ko abaturage bagenda bamenyera kubana na ba mukerarugendo ku buryo kusaba bigenda bicika.

Ati’’Mbere wasangaga babona umuzungu bakamugenda inyuma bagashaka kubakoraho no kubaka amacupa ariko ubu uko bitwara kuri ba mukerarugendo birimo kugenda bihinduka. Ubu bazi gutunganya inzu zabo babamo ku buyro ba mukerarugendo bahagera bakaziraramo. Hari abakoze amatsinda abyina Kinyarwanda kugira ngo nibahagera babone umuco nyarwanda . N’abavuzi gakondo barahari babereka imiti ku buryo batangiye kubiremamo amahirwe’’.

Agace uyu muganda wakozwemo kazwi nka Congo Nile Trail ni ahantu nyaburanga hagenewe ubukerarugendo bukorwa ku rugendo ruva mu karere ka Rubavu rukagera mu ka Rusizi umuntu agenda yitegeye ikiyaga cya Kivu.

Uru rugendo rwatangijwe mu kwezi kwa Kamena 2019 ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera hamwe n’umushinga w’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Congo Nile Trail ifite uburebure bwa kilometero 277, ni urugendo rukorwa mu gihe cy’iminsi 10.

Ubukerarugendo bukorwa na ba mukerarugendo mu kugenda n’amaguru, gutwara igare, kureba urusobe rw’inyoni zitandukanye, kugenda mu bwato mu kiyaga cya Kivu no kureba ubuzima abaturage babamo nk’abahinzi ba kawa, abahinzi b’amasaka, abarobyi n’uburyo inka zoga mu kiyaga cya Kivu.

Inzego z'umutekano zafatanyije n'abaturage gutunganya inzira izakurura ba mukerarugendo
Guverineri Munyantwari Alphonse aha yazamukaga areba uko inzira izaba imeze
Ikiraro kimaze kuzura abaturage bishimiye kukinyuraho
Ingabo z'u Rwanda zafashije abaturage muri uwo muganda
Mayor wa Rutsiro, Ayinkamiye Emerence yifatanije n'abaturage muri uyu muganda
Abanyamahanga nabo bifatanyije n'abandi mu muganda bakora amayira azajya anyuramo ba mukerarugendo bagenda n'amaguru
Mu muganda bakoze amayira azajya anyuramo ba mukerarugendo bagenda n'amaguru
Abaturage bari baje ari benshi mu muganda usoza ukwezi
CP Rutikanga Rogers ukuriye polisi mu ntara y'iburengerazuba na Guverineri Munyantwari Alphonse
Uhagarariye GIZ yijeje abaturage ba Rutsiro ubufatanye mu kuzamura ubukerarugendo bwa Congo Nile Trail
Abayobora ba mukerarugendo bakoze urugendo rw'amaguru bava Rubavu bagana Rutsiro gukora umuganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Josette 2019-12-02 06:14:01

Aho kwicwa ninzara nasabiriza da. Uyu muyobozi se akekako umuntu asabiriza aruko afite ukundi yabigenza?

2
Neza 2019-12-02 00:05:25

Mbereye yokwica gitera uzabanze urebe ikibimutera. Kucyibasaba? Ubu bagiye gufatirwa ibihano bikakaye batitaye kucyibatera uwomuco wogusaba.

3
ka 2019-12-01 09:15:36

Nibyo pe. Bibabuza umudendezo no kwishimira urugendo rwabo baba bishyuye. Niba koko baba bafite ibibazo bajye bagana ubuyobozi babone ubufasha. Murakoze

4
fils 2019-12-01 08:49:03

Guverineri rwose yakoze gutanga iyo message nziza.Natwe twajyaga tubona bigayitse.No mutundi turere naho bazabibwire abaturage.

Kwamamaza