Gukuraho Visa ku badipolomate, amwe mu masezerano azasinywa mu ruzinduko rwa Jinping mu Rwanda

5 18-07-2018 - saa 15:32, Philbert Girinema

Tariki ya 22 na 23 Nyakanga nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping, umugabo wa mbere wubashywe ku Isi azasura u Rwanda, mu ruzinduko rw’amateka rusaziga ariwe muyobozi wa mbere w’icyo gihugu ukandagiye mu Rwanda.

Ni uruzinduko rumaze igihe kinini rutegurwa, harebwa uburyo rwagirira inyungu ibihugu byombi cyane u Rwanda rumaze imyaka irenga 47 mu mikoranire n’u Bushinwa.

Ruje nyuma y’urwo Perezida Paul Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe 2017. Icyo gihe Perezida Xi yashimye iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi mu bwizerane muri politiki, ubufatanye mu bucuruzi no gusangira ibirebana n’umuco, anizeza gushishikariza Abashinwa gushora imari mu mishinga minini y’ibikorwa remezo mu Rwanda.

Muri Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yasuye u Rwanda ndetse muri Nzeri Perezida Kagame ateganya gusubira muri iki gihugu mu nama y’abakuru b’ibihugu ihuza Afurika n’u Bushinwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse mu Bushinwa aho yatumiwe n’abayobozi b’iki gihugu kugira ngo baganire kuri uru ruzinduko aho avuga ko ari ikimenyetso cy’ibyiza biri imbere.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje kugeza ubu imishinga myinshi ikiri kuganirwaho kugira ngo hatoranywe izashyirwaho umukono ariko harimo myinshi ijyanye n’ibikorwaremezo.

Ati “Harimo imishinga ijyanye no kubaka imihanda, ibijyanye no kwagura ibitaro bya Masaka, ijyanye n’ubukerarugendo n’indi. Biracyaganirwaho n’impande zombi ku buryo tuzamenya neza izasinywa ku munsi w’uruzinduko.”

Mu masezerano azasinywa, biteganyijwe ko hazashyirwa umukono ku ajyanye no gukuraho visa ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi nk’imwe mu nzira iganisha ku ‘byafasha Abashinwa n’Abanyarwanda kugenderana’.

U Bushinwa busanzwe bufatanya n’u Rwanda mu ngeri zinyuranye aho bwateye inkunga inyubako igeretse gatanu izakoreramo Minisitiri w’Intebe, Minisiteri zitandukanye n’ibindi bigo bya leta, ifite agaciro ka miliyoni $37.

Imirimo y’iyi nyubako iri ku Kimihurura yatangiye mu 2016, izasozwa mu mpera z’umwaka. Iyi nyubako irebana n’iya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yuzuye mu 2009, na yo yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa ingana na miliyoni $8.9.

Ambasaderi Nduhungirehe yakomeje avuga umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 47 ariko muri iki gihe wahawe izindi ngufu n’uru ruzinduko.

Ati “Ni ikintu gikomeye bigaragaza icyizere kir hagati y’ibihugu byombi kandi ni icyizere kidaturutse mu kirere, giturutse k’uko u Rwanda rwifashe haba mu bukungu, mu mutekano ndetse n’ijambo rufite muri Afurika. Ni umubano ushingiye ku byo twagezeho, uko duhagaze muri Afurika n’ibyo abaturage b’ibihugu byacu bakunguka.”

Perezida Xi uzatangira uruzinduko rwe rw’akazi ku wa 19 Nyakanga, ategerejwe no mu bihugu birimo Sénégal, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’Ibirwa bya Maurice.

U Bushinwa bufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere yiganjemo ubuhinzi n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo kuva mu 1971. Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bushinwa icyo gihe muri Gicurasi, agaragaza ko rwahawe miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo n’Uruganda rutunganya sima (CIMERWA) ruri mu Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Mu buzima, u Bushinwa bwubatse ibitaro bya Masaka n’ibya Kibungo mu gihe mu burezi butanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda ndetse bukaba bwarubatse amashuri abiri arimo iriri mu Karere ka Gatsibo n’aka Rulindo.

Muri Nzeri 2017, Umuryango wa FPR Inkotanyi n’Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa (Communist Party of China, CPC), biyemeje gushyira imbaraga mu mubano basanzwe bafitanye harimo no gusangira ubunararibonye mu miyoborere.

Mu 2017 ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ryageraga kuri miliyoni $200 mu gihe u Rwanda rwahakuye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga $358. U Rwanda runakura mu Bushinwa ibikoresho byifashishwa n’inzego z’umutekano .

Inkuru bifitanye isano: Uko Abashinwa batangiye kwigarurira ibikorwa bikomeye mu Rwanda kuva 1972

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda n'u Bushinwa bakiganira ku mishinga myinshi kugira ngo hatoranywe izashyirwaho umukono mu ruzinduko rwa Perezida Xi

Amafoto na Video: Kazungu Armand

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kaks 2018-07-20 07:02:36

Aho murumva mwokagira Rwabutogo mwe ngo aba Dipolomate??????? ubundi se ko Nduhungirehe avuyeyo hari uwagerageje kuyimwima noneho hitabazwa Loni ariko ye. nimureke abashinwa biyizire gusa muzumirwa musanze bacuruza za me 2 U bariya bana bacu bakabura akazi

2
ruti 2018-07-19 02:54:41

Ariko nti muzakureho visa za bantu bose naho ubundi muzikanga hano huzuye ba niha niha niha

3
Kamasa 2018-07-19 01:52:32

Ni byiza nibakuraho Visas zo kujya muli China.Biraruhanya kubona visas kandi zirahenda,bigatwara n’igihe.Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,visas zizavaho burundu.Kubera ko isi izaba igihugu kimwe kizaba kiyobowe na Yesu nkuko Revelations 11:15 havuga.Si visas gusa kuko ibibazo byose bizavaho burundu.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka iyo paradizo cyane,aho kwibera mu byisi gusa.Abanga kubyemera,ntabwo bazabamo.

4
bolis 2018-07-18 14:22:11

nyumvira NGO abadiplomate gusa ibyo babyita kwikunda kuki mutazikuyeho kubaturage Bose?

5
GATEMBO GATO JEAN BOSCO 2018-07-18 11:17:50

nejejwe nuko visa zo kujya mubushinwa zizakurwaho nkuko mwabisobanuye mu nkuru hejuru, ariko nanone ndabashimira amakuru mutugezaho kuko mubi ntangaza makuru tugira iwacu ni mwe muza Ku isonga. sinkabije niko kuri kwanjye. none rero bavugizi bacu dukunda cyane" mwazatubarije impamvu visa zijya muri Cameroun zidatangwa?

Kwamamaza