IGIHE

Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bitwara 10 % by’ingengo y’imari y’u Rwanda

1 10-02-2019 - saa 12:02, IGIHE

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku mibereho y’abanyarwanda dore ko 10 % by’ingengo y’imari igenda mu guhangana n’ingaruka z’iki kibazo.

Mu nama yabaye mu Cyumweru gishize yiswe ‘National Urban Forum’ yigaga ku kubaka imijyi ishoboye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Biruta yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese.

Yavuze ko igihugu nk’u Rwanda gituwe cyane gikwiriye gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu mijyi.

Ati “Guteza imbere imijyi ni ingirakamaro ku Rwanda ariko nk’igihugu gituwe cyane kuri uyu mugabane kandi gifite abaturage bimukira mu mijyi ku kigero gikubye kabiri igipimo mpuzamahanga, dukeneye guteza imbere imijyi ijyanye no kubungabunga ibidukikije.”

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko Biruta yavuze ko ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe nk’imyuzure biteganyijwe ko biziyongera mu gihe nta gikozwe.

Ati “Hakenewe ubufatanye hagati ya Guverinoma, abikorera na sosiyete sivile. Imyuzure ikunze kuba Nyabugogo ikwiye kutwibutsa ko nitudashyiraho uburyo imijyi yacu ihangana n’imihindagurukire y’ibihe, tuzahangana no gusana ibyangiritse nabyo bitaramba.”

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko 42 % y’ibihombo bigaragara mu bijyanye n’imyubakire mu bihugu birimo n’u Rwanda iterwa n’imyuzure.

Biruta ati “Muri Kigali dukwiriye guhera mu kwimura ibikorwa bisaga 7000 biri mu bishanga. Izi nganda, amagaraje, inzu cyangwa parikingi z’imodoka bibangamiye umuhate w’umujyi mu guhangana n’imyuzure kandi bishyira n’abandi mu bibazo.”

Ubuyobozi buvuga ko ibyo bikorwa nibiramuka bihavuye hazakomeza kubungwabungwa hashyirwa ibindi bikorwa biberanye n’aho hantu nk’ibiyaga karemano, ibyuzi by’amafi n’ibindi.

Biruta yavuze ko zimwe mu ngamba zafashwe muri Kigali harimo gutunganya igishanga cya Nyandungu kikavamo pariki y’ibidukikije, gutera ibiti ku misozi ya Rebero, Jali na Mont Kigali n’ibindi.

Banki y’Isi igaragaza ko nihadashyirwaho uburyo bwo kubaka imijyi ihangana n’ibiza, mu 2030 Isi izaba ihomba miliyari 314 z’amadolari ku mwaka kubera ibiza karemano.

Nyabugogo ni hamwe mu hakunze kwibasirwa n'imyuzure mu gihe cy'imvura igatwara n'ubuzima bw'abantu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
uR 2019-02-11 01:46:33

Ntabwo mutubwiye uko 10% budget y’igihugu ikoreshwa mu guhangana na climate change... Naho ingaruka zabyo zo zamaze kugaragara nyine. Ariko mu ngamba ntabwo mbonamo kugabanya umubare w’ibyaro/birth control. Ni ingenzi mu Rwanda. Ikindi ku byerekeye gutura imijyi byumwihariko Kigali: kuzamura iyindi mijyi yo mu ntara hashyirwayo inganda, ibigo bya Leta aho kubizana i Kigali hafi ya byose. Mbona nk’ahagenewe inganda i Kigali bikwiye ko batakongera kuhagura/kwongera ubuso bwaho. Kuko ni bya biti batema cyangwa bitahaterwa; ni ba baturage bakomeza kuva mu ntara bongera umubare w’abanyakigali nabyo byongera environment pressure biganisha ku kwangiza ibidukikije biganisha kuri climate change bitera za ngaruka mbi... Inganda ni eimurirwe mu ntara. Kandi nta kibazo cya transportation byatera kuko distances ni ntoya mu Rwanda n’unusanzwe. Icyanyuma: kubungabunga amashyamba cyimeza nka Nyungwe (Gishwati ho ndumva biri mu marembera) bagabanya pressure iterwa tourism burya! Ntabwo mvuze ko nta tourism ikwiye ariko ikaba reasonable, responsible. Hari n’igisubizo ku byerekeye gutera ibiti: bishyirwe muri gahunda y’umuganda BYUMWIHARIKO kandi bikurikiranwe umwaka ku wundi. Murakoze.

Kwamamaza