IGIHE

Gufungura umupaka wa Gatuna ntibyakuyeho umuburo ku Banyarwanda batekereza kujya muri Uganda

8 11-06-2019 - saa 12:20, Rabbi Malo Umucunguzi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko Abanyarwanda bakigirwa inama yo kutajya muri Uganda, nubwo mu mpera z’icyumweru gishize byatangajwe ko umupaka wa Gatuna wari umaze iminsi uvugururwa ugiye gufungurwa by’agateganyo.

Muri Gashyantare nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyahagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi. Amakamyo n’imodoka ziremereye bisabwa gukoresha uwa Kagitumba.

Uganda yakomeje kuvuga ko icyo u Rwanda rwakoze ari ugufunga umupaka mu gihe n’umubano w’ibihugu byombi utifashe neza ariko u Rwanda rushimangira ko umupaka udafunze.

Ku wa 7 Kamena RRA yemeje ko “amakamyo atwaye imizigo iremereye yemerewe by’agateganyo kwambukiranya umupaka wa Gatuna mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki 10 Kamena 2019 kugeza tariki 22 Kamena 2019”, bisabwe n’ Ikigo gishinzwe gutunganya imihanda, RTDA, gushaka gusuzuma ko imirimo yakozwe itabangamira urujya n’uruza rw’amakamyo atwara imizigo iremereye.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Sezibera yavuze ko nubwo uyu mupaka ugiye gufungurwa by’agateganyo, abanyarwanda bagisabwa kwirinda kujya muri Uganda kubera ihohoterwa bakomeje gukorerwayo.

Ati “Ubutumwa ntabwo bwahindutse. Buvuga ko Abanyarwanda bakwiye kutajya muri Uganda. Ibyo ntabwo byahindutse.”

Muri Werurwe uyu mwaka Minisitiri Sezibera yabwiye IGIHE ko abanyarwanda bakwiye kutajya muri Uganda kubera ko umutekano wabo utizewe, nyuma y’abandi amagana bari bamaze igihe bafatirwayo bagakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe bakicwa.

Yagize ati “Turasaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda, kubera ko baragenda bagafatwa, bagahohoterwa, bagafungwa, bamwe bakicwa, abandi bakirukanwa mu gihugu, ni ibibazo bimaze igihe. Ntabwo twifuza ko abanyarwanda bakomeza kugira ibibazo muri Uganda. Abanyarwanda turabasaba kutajya Uganda kugeza igihe ibi bibazo bikemukiye.”

Kuri uyu wa Mbere kandi Minisitiri Sezibera yagiranye ikiganiro n’abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ubutwererane bugamije iterambere ry’ubukungu.

Yabagaragarije ko politiki y’igihugu muri urwo rwego igamije gushishikariza abikorera mu bihugu bitandukanye kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi ari mu gihugu.

Yanavuze ko Guverinoma ishishikajwe no gufasha abikorera bo mu Rwanda, ngo nabo babashe gushinga ibikorwa byabo mu mahanga, ahaboneka amahirwe mu nzego zinyuranye.

Minisitiri Sezibera yagiranye ikiganiro n'abasenateri ku bijyanye n’ubutwererane bugamije iterambere ry’ubukungu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
EJIDE 2019-06-17 07:35:59

TWEBWENKABANYARWA NDA TUGIZE UMUGISHA TWAKOMEZANYA UMUBANO NABAVANDIMWE UMUTURANYIMWIZA AKURUTIRA UMUVANDIMWE URIKURE ICYIFUZO ABABYEYIBACU BOMBI NIBAKOMEZE BAREBE UMUTIWAMAHORO TWESETURIBAMWE UBUHAHIRANE NIBWIZA NIDUHABWA UBURENGANZIRA BWOGUHAHIRANA BIZADUSHIMISHA MURAKOZE

2
JUSTICE 2019-06-11 12:19:33

@ MC Nubwo muvandimwe bona utemeranya na Celestin , hali aho wakumva ko umuntu urengeje 18 hali abilities aba afite ndakuka zo guhitamo skiza nikibi in common sense ! ; aba zi gihitamo icyatsi nururo !! nkuko abanyarwanda banyura kuli nyabarongo , kivu , nibindi byashyira ubuzima bwabo mukaga bakabica iruhande kandi ntankeragutabara ihalinze !!!!

MUVANDIMWE , MC : UBU NTABANYARWANDA BARENGA 50.000 BABA MU UGANDA ??? NIBA BAHALI SE KANDI LETA IKABA IMAZE AMEZI ATATU , UDUSHISHIKALIZA KUTAJYA UGANDA , KUBERA UMUTEKANO WABANYARWANDA , KANDI KOKO NIBYO , ABANYARWANDA BARAHOHOTERWA !! YES

LETA YACU KO NTACYO IVUGA KUBANYARWANDA BA ALREADY IN UGANDA !!!?? LETA NIDUFASHE ICYURE ABANYARWANDA BOSE BALI UGANDA IKUMIRE IHOHOTERWA RYABO.

3
Francis mugisha 2019-06-11 11:23:33

Wowe wiyita

4
mumbarize 2019-06-11 10:36:36

Celestin, rwose uko ubyumva byakabaye byo dufashe Leta nk’idafite kureberera abaturage. Ariko wakwibaza ngo kuki Leta ihamagarira abaturage kugira isuku, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana ku ishuri n’ibindi.... Inshingano yo kureberera iyo hajemo kurengera ubuzima n’igitsure kirakoreshwa. Niba utaranabyara uzabyara kandi waranabyawe. Hari umubyeyi wareka umwana ngo akore mu ziko?

5
MC 2019-06-11 10:20:40

Murakoze kutugezaho iyi nkuru, ,bizadufasha muniterambere rirambye. Twifuzaga ko igihe mwatubabarira mukadukorera ubuvugizi ku bijyanye n abana bacu bagiye kwiga Uganda batarafunga imipaka none muri uku kwezi kwa 6 bazaruhuka,dufite impungenge ko mu gushaka kunyura Congo na Tanzaniya,bazahita baburirwa irengero. TURAHANGAYITSE, mudukorere ubuvugizi. MINEDUC na MINAFET n izindi nzego bireba zibafashe!

6
james 2019-06-11 09:12:42

If there is to be peace in the world, there must be peace in the nations. If there is to be peace in the nations, there must be peace in the cities. If there is to be peace in the cities, there must be peace between neighbors. If there is to be peace between neighbors, there must be peace in the home. If there is to be peace in the home, there must be peace in the heart.

7
Juvenal 2019-06-11 08:08:03

None c ? Ndifuza kubaza uyu celestin watanze ibitekerezo. Ese wowe Waba ufite abana? Ese niba ubafite,wabakundira kujya aho bashaka mugihe Waba wamaze kubona ko Hari imbogamizi zishobora kubagirira nabi? Ese ushobora kwihunza ibibazo bahura nabyo kuko wababuriye bakanga? Kubwanjye rero ntiwaba uri umubyeyi! Turi abana b,igihugu cyacu, Let itureberera ntiyaterera iyo ngo Ushaka nagende Kandi ingaruka ziboneka buri munsi

8
Celestin 2019-06-11 06:34:45

Ngewe ntekereza ngo abashaka kugenda nibabareke bagende, bapfa kudatesha umutwe Government y’u Rwanda ngo bahuye n’ibibazo gusa! kuko Minister kuvuga ngo mubagira inama kandi ahubwo mubafungirana nkaho kujyayo byabaye icyaha mu Rwanda nibikurweho rwose! ngewe ndabizi neza ko bizarangira neza babyibwirije kuko ntabwo ari ibigoryi byo kudatandukanya ikibi n’ikiza ndibaza, bapfa kudatesha umwanya leta y’u Rwanda gusa ngo baigiriyeyo ibibazo nkaho hari icyo leta yabatumyeyo!!!! kubindi bageyo ariko bage bimenya k’umutekano.

Kwamamaza