Green Party yasabye leta guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari

1 5-06-2018 - saa 18:39, Evariste Nsengimana

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m’u Rwanda(Democratic Green Party of Rwanda) ryasabye leta n’abo bireba gusuzuma no guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi ku bidukikije, birimo iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bukorwa mu kajagari.

Iri shyaka ryagaragaje ubusabe bwaryo mu itangazo ryageneye abanyamakuru, rijyanye n’umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije uba buri wa 5 Kamena.

Rivuga ko rinejejwe no kwibutsa abanyarwanda n’abatuye Isi ko kurengera ibidukikije ari ingirakamaro kuko nta kintu na kimwe cyagerwaho mu mibereho ya buri munsi no mu iterambere ry’abayituye birengagije kurengera ibidukikije.

Rikomeza rigira riti “Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda nabo bireba bose gusuzuma ndetse no guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi ku bidukikije, muri ibyo harimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bukorwa mu kajagari hamwe na hamwe mu gihugu kubera ko bubangamiye ibidukikije.”

Iri shyaka rivuga ko hari aho bamena imicanga, ibyondo n’ibitaka byavuye aho bacukuye, imvura yagwa ikabisuka mu mazi cyangwa mu migezi, bikagira ingaruka zirimo ibura ry’amazi n’ingufu z’amashanyarazi.

Rinarasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), gukurikirana ibikorwa by’itemwa ry’ibiti byo gucana n’ibyo kubakisha kugira ngo bihagarare, hanashakwe ubundi buryo bworohera abaturage harimo gukoresha ibyuma mu kubaka.

Uretse ibyo, rinasaba ko igiciro cya Gaz kigabanuka kugira ngo ikoreshwa ry’ibiti riveho burundu n’abubaka amagorofa bakoresha ibiti ku bikwa bagakwiye gukoreshwa ibyuma, bikagira ingaruka y’igabanuka n’icyendera ry’ibiti n’ibinyabuzima bimwe na bimwe n’iyangirika ry’umutungo kamere utibagiwe n’ihumanywa ry’ikirere.

Kuri ubu, Gaz igura amafaranga agera ku 1000 Frw ariko ayo kugura amashiga yayo niyo asa n’aho ari menshi kuko irya make rigura agera ku bihumbi 35 Frw.

Mu busabe bw’iryo shyaka ryanakomoje ku miturire itaranoga n’imikoreshereze mibi y’ubutaka.

Ryagize riti “Turasaba kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, gusuzuma ikibazo cy’imiturire itatanye mu byaro n’isatagurwa rikabije ry’amasambu tutirengagije n’imyubakire y’akajagari hamwe na hamwe mu mijyi kuko iyo bidakozwe neza bigira ingaruka zikomeye harimo n’impfu.”

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi iheruka gutangaza ko ibiza bishingiye ku mvura byahitanye abantu basaga 200 kuva muri Mutarama kugera muri Gicurasi 2018 ndetse leta imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 300 Frw mu kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza.

Itangazo ry’iri shyaka ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa ryo, Dr. Frank Habineza, ryanakangurira abanyarwanda muri rusange gushishikarira gufata amazi y’imvura ndetse no kwirinda kujugunya imyanda aho biboneye kuko bigira ingaruka mu gukamya ibiyaga, inzuzi n’ibishanga kubera isuri n’imyanda byoherezwamo.

Umuyobozi Mukuru wa Green Party , Dr. Frank Habineza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gacinya 2018-06-06 07:59:46

Uyumugabo nawe wagirango ni umukinnyi w’urunana cg byendagusetsa ndambiwe amatangazo ye ,twe tubabajwe n’ubucyene butwugarije,ninyerezwa ry’umutungo wa leta wakadufashije kubaho,ahubwo nabaze cash ziva muri ayo mabuye uko zikoreshwa

Kwamamaza