IGIHE

Gisagara: Umukobwa w’imyaka 21 akurikiranyweho kubyara uruhinja akaruta mu musarani

1 8-10-2019 - saa 17:48, Prudence Kwizera

Umukobwa witwa Hagenimana Cécile wo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara akurinyweho kubyara uruhinja akarujugunya mu musarani.

Byabaye kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Rugomero mu Kagari ka Nyaruteja aho yari asanzwe abana n’ababyeyi be.

Uwo mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Umwe mu baturanyi babo yavuze ko uwo mukobwa yari amaze ibyumweru bigera kuri bitatu avuye i Kigali atwite.

Ati “Yigaga mu wa gatatu amaze gukora ikizamini yagiye i Kigali; yagarutse atwite. Bivugwa ko yaba yarayiterewe i Kigali kuko nta byumweru bitatu amaze avuyeyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Kayinamura Jean Baptiste, yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturanyi.

Ati “Tumaze kumenya amakuru twagiye dusanga ni byo; umwana twasanze yamaze gupfa. Uwo mukobwa yatweretse ko ari we wamutayemo; yavuze ko yamubyaye abonye atarize amujugunya mu musarani.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko uwo mukobwa yamaze gufatwa akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Nyanza.

Urwo ruhinja rwajyanywe ku Bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyanza bwakoranye inama n’abaturage bugira inama abangavu yo kwirinda gutwita imburagihe.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NITWA NSHIMIYIMANA ALPFONSE 2019-10-08 14:58:10

izo moto 60 muzazana muzampagare mumpe akazi ko gutwara mfite ibyangomba perm mbarizwa muri koperative sun city kabeza umurenge kanombe umugi wa kigali

Kwamamaza