Gisagara: Mvukiyehe wari Gitifu w’akarere yatawe muri yombi

5 11-10-2017 - saa 21:18, Prudence Kwizera

Innocent Mvukiyehe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara akaza gusezera ku mirimo ye mu kwezi gushize, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.

Yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017, ahagana i saa kumi nk’uko byemezwa na Polisi y’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yemeje ayo makuru avuga ko akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko no kwiba umutungo wa Leta.

IP Kayigi ati “Akurikiranweho ibyaha bibiri bijyanye n’imikorere mibi y’akazi, cyane cyane bijyanye no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ikindi cyaha cyo konona no gusesagura umutungo wa Leta bikozwe n’uwakagombye kuba awurinda.”

Mvukiyehe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora mu Karere ka Gisagara, mu gihe hategerejwe ko akorerwa dosiye agashyikirizwa ubushinjacyaha.

Yasezeye ku mirimo ye kuwa Kane tariki ya 28 Nzeri 2017, mu ibaruwa yandikiye inama Njyanama y’Akarere yavugaga ko asezeye ku mirimo ku mpamvu ze bwite.

Icyo gihe Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana yabwiye IGIHE ko akekwaho amakosa yo gukoresha nabi umutungo w’uruganda rwenga ibitoki akarere gafitemo imigabane.

Ibiro by'Akarere ka Gisagara

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bosco Nyamagabe 2017-10-12 07:14:00

Erega Haribyo Tureba Bikatuyobera Kuko Ba Gitifu Buterere Iyo Atari Mirikonji Ntakintu Gisohaka Mukarere Adasinye Cyane Cyane Amasoko Rero Mbona Bigoye Kubahakanirako Ntacyo Baba Babiziho Pe Ariko Wenda Nkabameya Bo Birashoboka Gusa Dukorane Umurave Tureke Kunyereza Ahubwo Twubake Urwanda Twifuza

2
g 2017-10-12 01:07:10

Ariko GISAGARA iracyakorera mu nzu imeze gutya kweri? Bazayivamo ryari ngo byayiharire umurenge, nako Akagari;

3
Emmy 2017-10-12 00:27:31

Abagabo bararya imbwa zikishyura, urwo ruganda we ruvugwa kuba muri mngmt yarwo sinjyanama yabyemeje, ibindi bisahuranda byarunyunyuje she ko ntacyo bibazwa, ahaaaa nzaba Ndora ni umwana w’umunyarwanda.

4
gisagara 2017-10-12 00:14:30

Niba yarabikoze birakwiye ko abikurikiranwaho. N’utundi turere turebereho nibiba ngombwa nabo bakurikiranwe. Uhereye kuri bariya baherutse kwitaba PAC. Ibyo bakoze ni amakosa akomeye.

5
seba 2017-10-11 16:06:00

hhhhhhh bose aba mayors barabirengeje, baje bansanga muru buzima nkuwa nyaruguru wari wanyirengeje!! Nabariya babirengeje bazaza kdi bagoomba kuza nabi kurusha, mpere kuwa nyaruguru uri kwirenza benshi mu migambi acura benshi twumwumva, ariko nawe numvise bizamushyikira kuko amagamboye numvise adatyaye kdi abo bababari gupanga......

Kwamamaza