Gicumbi: Umuyobozi w’Umudugudu yicishijwe amabuye n’ibyuma avuye ku irondo

3 12-06-2018 - saa 09:28, Emma-Marie Umurerwa

Umuyobozi w’umudugudu wa Gashinge mu kagari ka Kamatora mu Murenge wa Rushaki ho mu Karere ka Gicumbi, Mugarukiye Léandre, yicishijwe amabuye n’ibyuma avuye ku irondo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Asaba Gahima Emmanuel yemereye IGIHE amakuru y’urupfu rwuyu muyobozi, avuga ko basanze bigaragara ‘ko yatewe ibyuma ndetse n’amabuye.’

Uyu muyobozi yavuze ko nyakwigendera yari amaze imyaka isaga 15 ayobora umudugudu wa Gashinge, akaba yakundaga akazi.

Yakomeje agira ati "Yari umukozi w’inyangamugayo yakundaga akazi kandi abaturage bamwiyumvagamo. Ni nawe wari uhagarariye abandi bakuru b’imidugudu mu Murenge. Abacyekwa bamaze gutabwa muri yombi, RIB yatangiye gukora iperereza."

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Byumba ngo ukorerwe ibizamini. Mugarukiye yishwe afite imyaka 42 y’amavuko, asize umugore n’abana bane.

Si ubwa mbere mu Karere ka Gicumbi havugwa ubwicanyi nk’ubu, kuko muri Mata, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashiru yishwe n’umuturage ubwo yari atabajwe ngo yumve ikibazo cy’umusaza wari usanze abana babiri bari kumwiba ubuki.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
usabimana 2018-06-13 00:39:46

abo bagizi banabi bazakurikiranwe babihanirwe cyanee murakoze iloveyou?

2
Nakaga 2018-06-12 05:59:49

Hari rwose ikintu bingora gusobanukirwa igihugu cyacu ko dufite amahoro asesuye aya marondo rwose na kazi ki. Amarando nayibihugu biri muntambara dufite police dasso aba bashijwe umutekano ikibaye bakagikemura nkuyu muyobozi arenda arara ibicuku agenda akora iki

3
nakumiro 2018-06-12 05:14:58

buliya wasanga yishwe naboyabujije kuicururiza zanzoga zinkorano na kanyanga nurumogoi bituruka uganda byamazabantu i gicumbi, uzukuntu baliyabantu aribyihebe. baheraho bakoriperereza

Kwamamaza