IGIHE

Gianadda yakozwe ku mutima n’imibereho y’abana bafite ubumuga muri Centre Inshuti Zacu

0 8-10-2019 - saa 11:11, Akayezu Jean de Dieu

Umufaransa w’ikirangirire mu njyana y’umuziki w’umwimerere (Classique), Jean Claude Gianadda, uri mu Rwanda muri gahunda zitandukanye yasuye abana bafite ubumuga mu kigo kibitaho kiri i Gahanga muri Kicukiro, akorwa ku mutima n’ubuzima babayemo.

Ku wa Gatandatu nibwo Gianadda uri mu Rwanda yaririmbye mu gitaramo kigamije ibikorwa by’urukundo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali], igitaramo yahuriyemo na Christus Regnat, ndetse kuri iki Cyumweru ataramira abasengera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Ubwo yari mu misa nibwo yashyikirije inkunga y’amayero 1500 yo gufasha Centre Inshuti Zacu, ikigo gifasha abana bafite ubumuga, giherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019, yasuye iki kigo cya Centre Inshuti Zacu kirererwamo abana basaga 40 bafite ubumuga bwiganjemo ubwo mu mutwe n’ubw’ingingo.

Umuyobozi Centre Inshuti Zacu, Soeur Nyirandayizeye Emerithe [Umubikira mu muryango w’Ababikira Inshuti z’Abakene], yavuze ko iki kigo cyashinzwe muri Gicurasi 2000, ku ntego yo gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda by’umwihariko abana bafite ubumuga by’umwihariko abatishoboye.

Yagize ati “Intego yacu tugerageza kugaragariza umukene, urukundo n’impuhwe bya Data wa twese. Aba bana twatangiranye hano ni abo mu miryango ikennye, ba bandi baca inshuro, bivuze ngo umubyeyi yaburaga uko yifata agasigara akingiranye umwana mu nzu ngo ajye kubasha gushaka amaramuko.”

Yasobanuye ko kuri ubu iki kigo gifite inkunga gihabwa na leta ariko bakunganirwa n’inshuti z’umuryango cyangwa abagira neza babasha kuzana inkunga yo gufasha mu kwita kuri aba bana.

Gianadda yavuze ko abana nk’aba babayeho gutya aribo bagaragaza ishusho y’Imana, kandi yiteguye gukomeza gufasha iki kigo n’aho azaba ari hose mu Bufaransa.

Ati “Abihaye Imana bakora akazi gakomeye cyane, aba ni abana 43 bakomeretse ku mutima no ku mubiri, aba nibo bagaragaza ishusho y’Imana. Nakoze akantu gato ntanga ubushobozi bwo kubafasha ariko nzakomeza gutanga umusanzu wanjye nkora icyo nshoboye cyose.”

Ubuyobozi bwa Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, bwatangaje ko nyuma y’inkunga yatanzwe na Gianadda nabo hari iyo bari gutegura bazashyikiriza iki kigo mu minsi iri imbere.

Nyuma yo gusura Centre Inshuti Zacu, Gianadda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, ashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane zisaga 250,000 ziciwe mu Mujyi wa Kigali no hafi yaho.

Uyu musaza wanyuze benshi yavutse mu 1944 mu Bufaransa [ubu afite imyaka 75]. Yabaye umwarimu wa Siyansi n’Umuyobozi w’Ishuri rya Koleji Saint Bruno i Marseille mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994.

Abana baba muri Centre Inshuti Zacu bafite ubumuga butandukanye
Gianadda yacurangiye abana bafite ubumuga muri Centre Inshuti Zacu
Gianadda yashimiwe urukundo yeretse abana berererwa muri Centre Inshuti Zacu
Aha Gianadda yishimanaga n'abana bafite ubumuga barererwa muri Centre Inshuti Zacu
Ababikira bayobora ikigo cya Centre Inshuti Zacu bamuhaye impano
Nyuma yo gusura ikigo Centre Inshuti Zacu bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza