Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda

9 8-08-2018 - saa 20:22, Prudence Kwizera

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Emmanuel Ruvusha, yavuze ku makuru yacicikanye mu minsi ishize y’abantu bigambye ko bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru, yemeza ko ari ibinyoma ariko bikwiye gutanga isomo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018, mu nama yahuje inzego z’umutekano n’abafite amahoteli n’inzu zicumbikira abantu mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe kwiga ku mutekano w’aho bakorera ndetse no kunoza serivisi batanga.

Gen. Ruvusha yagarutse ku mutekano muri rusange avuga ko no kubaheutse kwigamba ku bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga ko bateye u Rwanda ndetse ibintu byacitse.

Yagize ati “Icyo nabanza kubabwira muri iyi ntara yacu umutekano urahari 100% n’ubwo hari abagizi ba nabi baje bagahungabanya umutekano wacu mu Karere ka Nyaruguru, bahungabanyije umutekano wacu ariko icyo kibazo ndizera ko cyakemutse 100%, abaturage bafite umutekano bakora akazi kabo nk’uko bisanzwe”.

Mu minsi ishize umutekano muri imwe mu mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe, wahungabanyijwe n’abantu bitwaje intwaro, bishe abaturage babiri, bakomeretsa abandi batatu, biba ibintu byiganjemo imyaka yari mu maduka.

Gen. Ruvusha yakomeje avuga ko nyuma y’icyo kibazo hari abigambye ko mu Rwanda hari kubera imirwano ariko ari ibinyoma kandi byatanze isomo.

Ati “Abo bagizi ba nabi bamaze guhungabanya umutekano, bamaze kwiba abaturage, bamwe barasimbutse bajya ku mbuga nkoranyambaga barasakuza (bari hanze y’igihugu) baravuga ngo igihugu cyatewe kiri mu mirwano ibintu byacitse. Ariko ndagira ngo mbabwire, biriya ni ibyifuzo ariko ibyo byifuzo nabyo bikwiye kutubera isomo, bikwiye kuduha icyo dutekereza n’icyo dukwiye gukora”.

Yakomeje avuga ko abifuriza inabi u Rwanda baba bashaka kureba utubazo duto buriraho bagaragaza ko byacitse bityo bakwiye kwimwa urwaho.

Ati “Biriya byagiye ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ibyifuzo by’abantu n’imigambi yabo, ni ukuvuga ngo n’ubwo atari ko byagenze ariko muri bo niko bifuza kugira ngo abe ari ko byagenda”.

Ibyo byifuzo nta gupfa kubisuzugura

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Ruvusha, yavuze ko ibyo byifuzo by’abashaka guharabika u Rwanda ntawe ukwiye kubisuzugura ahubwo bikwiye gutuma abantu bitegura kuzahashya uwahirahira ashaka guhungabanya umutekano.

Ati “Ntabwo rero nabyo njyewe mfa kubisuzugura gutyo gusa, cyane cyane nk’inzego z’umutekano ntidupfa kubisuzugura gutyo, ahubwo njyewe binyereka ko n’ubwo ibyo bavuga bitari byo ariko bashobora kuba ari byo batekereza, ibyo rero bikanyongerera kwitegura ko nibanabitekereza batazatinda kumenya ko bibeshye”.

Ibyabaye ntabwo byakongera

Gen. Ruvusha yashimangiye ko kuri ubu igihugu gitekanye yizeza ko n’ibiherutse kubera mu Karere ka Nyaruguru bitazongera kuba kuko abashinzwe umutekano bahari kandi bafite ubushobozi buhagije.

Ati “Ndagira ngo rero mbabwire ko igihugu gifite umutekano, kiratekanye, abashinzwe umutekano turahari turi maso, dufite ubushobozi buhagije bwo kuba twahangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanya umutekano w’iki gihugu”.

“Nta na kimwe cyahungabanya umutekano w’iki gihugu ngo bishoboke. N’ubwo hari abo ngabo baje bagakora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko ndagira ngo mbizeze ko icyo gikorwa kitakongera, ntabwo byashoboka kuko ibuye ryagaragaye ntabwo riba rikishe isuka”.

Abikorera n’abaturage muri rusange basabwe kwicungira umutekano kandi bakagira ubufatanye n’imikoranire ya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba ndetse n’abifuza guhungabanya umutekano bakomwe mu nkokora batarabigeraho.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Emmanuel Ruvusha (hagati) yavuze ko abigambye ko bateye u Rwanda ari ibyifuzo gusa
Abikorera basabwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano kandi bakagira imikoranire ya hafi n'inzego z'umutekano

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rubayita athanase6464forgesbe 2018-08-09 03:44:05

N’ishimiye ko mureba neza inkingi zifashe igisenge kugirango Inzu itazatwubararaho kandi aritwe twayubatse.

2
Isano 2018-08-09 02:56:28

Congs Emmy Ruvusha,uri umugabo uzwiho kuvugisha ukuri kandi ukora ibyo ashinzwe,natwe ibyo dushoboye nk’abaturage bakunda igihugu tuzajya dutanga amakuru ku gihe.
kuba RUVUSHA ayoboye amajyepfo twizeye umutekano wakoze byinshi byiza komeza turagukunda.

3
citoyen 2018-08-09 01:48:01

Ni ibyifuzo kabisa. Ni ubwa mbere ku mugani twumva intambara ibera gusa kuri youtube!!!

4
Ibyisi ni amabanga 2018-08-09 00:51:49

Ikibazo hari abantu bibwira ko RDF iba iri ku blagua! Utazi Ruvusha amuzanaho ubuswa. Azatumura izo ngegera zirirwa ziteza umutekano muke zihorere. Sinari nazi ko ari we uyobora Ingabo mu Majyepfo, buriya umujinya waramwishe. Gusa kera muzi nk’utanatinya kumanuka gato akajya gutobera izo ngegera ku isoko zikomokaho, ari kera yakabaye avuga atyo asize nta n’imwe ihumerayo, ariko za Dipolomasi nazo ntizibikunda. Ruvusha uri umugabo, Umugaba w’Ikirenga akubwiye ati: Bazane bose mpiri warara ubazanye zero seconde kagire Imana!

5
shamimum 2018-08-09 00:44:52

Congratulations Major General RUVUSHA TURABIZI KO NTAWAHIRAHIRA GUTERA U RWANDA NGO AGIRE ICYO AGERAHO. TUKUZIHO UBUHANGA BUHANITSE NDETSE BUTAGERERANWA MUGUPANGA URUGAMBA.

CONGS RDF TURABAKUNDA

6
Munana 2018-08-09 00:43:38

Major General Emmy Ruvusha yarwanye intambara ya Kisangani atsinda abagande,bali bayobowe na Major General James Kazini waje kwicwa n’indaya I Kampala.Ikimbabaza muli Afrika,nuko usanga intambara zihabera ziba ari "Civil wars" (abanyagihugu birwanira hagati yabo).Kandi ugasanga bose bavuga ko barwanira igihugu.Ikindi kimbabaza nuko hafi ya bose bitwa abakristu.Imana isaba abakristu nyakuri gukundana,ikababuza kurwana.Ndetse ikavuga ko abanga kuyumvira bose izabarimbura ku munsi w’imperuka.

7
Kwizera Darius 2018-08-08 15:00:57

Abibwira ko baduhungabanyiriza umutekano baribeshya peee.

Abibeshya ko baduhungabanya ntibazabigeraho

8
Bazimaziki Jean Bosco 2018-08-08 14:55:07

Erega General Ruvusha abatamuzi bagombye kumenya ko are umugabo w’intwari kndi ni umugabo utabeshya! Umutekano niwose twetuba mumajyepfo turi abagabo bokubihamya!

9
alibaba 2018-08-08 13:44:27

Hanyumase ijyitero abarundi bigamba bajyiye kugaba kujyihugu cyacu yacyivuze ho icyi bariya nabo baricyirijyita bagaseka baba badashinga bakabyina

Kwamamaza