IGIHE

Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

8 14-05-2019 - saa 08:39, Ferdinand Maniraguha

Mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ntabwo byoroshye kubona amakuru ku ngengo y’imari inzego z’umutekano zikoresha mu bikorwa byazo bya buri munsi.

Akenshi ayo makuru agirwa ibanga ku mpamvu bivugwa ko ari iz’umutekano w’igihugu.

Nyamara bamwe mu nzobere zitandukanye bagaragaza ko nubwo impamvu yo kugira ayo makuru ibanga yumvikana, binateye impungenge kuko nta wamenya niba koko akoreshwa mu bifitiye igihugu akamaro.

Icyo kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa Mbere mu nama yiga ku mutekano (National Security Symposium 2019) iri kubera i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Umwarimu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, Dr Peter Kasaija, yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye bagiye bashaka gukora ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari igenerwa igisirikare ariko bakabura amakuru.

Yagize ati “Rimwe na rimwe barakubwira ngo ibi ni amakuru y’ibanga. Kuki igisirikare gitinya kubazwa ibyo gikora? Kuki mudashaka ko tumenya icyo amafaranga akoreshwa ?”

Icyo gitekerezo cyashimangiwe n’Umunya-Sénégal, Abdoulaye Bathily, wavuze ko icyo kibazo bakundaga guhura nacyo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “ Mu Nteko iyo twabazaga ibyo bintu baratubwiraga ngo ariya ni amakuru akomeye agomba kuba ibanga. Ngo ingabo zacu turazizera. Bakavuga ngo rero ingengo y’imari mugomba kuyitora nta bindi bibazo.”

Bathily yavuze ko nubwo ingabo zikwiriye kwizerwa, byaba byiza hagiye hagaragazwa icyo amafaranga yakoreshejwe cyangwa agiye gukoreshwa kugira ngo hatabaho abarengera bakayakoresha mu bindi bidafitiye igihugu akamaro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrcik Nyamvumba umwe mu batanze ikiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko kuba ibihugu byinshi bya Afurika bidakunda gutangaza icyo amafaranga agenewe igisirikare agiye gukoreshwa ari uko ayo makuru ashobora gukoreshwa nabi.

Yagize ati “Nibyo abasirikare bakoresha ubushobozi bwaturutse mu mbaraga z’abaturage bityo bagomba kumenya icyo yakoreshejwe. Nta mpamvu n’imwe tutagaragariza abaturage ibyo dukora ariko ukurikije uko ibintu bimeze muri Afurika, abaturage dukwiye gukura.”

Gen Nyamvumba yavuze ko by’umwihariko benshi mu batavuga rumwe na Leta muri Afurika bakwiriye guhindura imyumvire kuko usanga barwanya buri cyose harimo n’ingamba zigamije kurengera umutekano w’igihugu.

Ati “Muri Afurika turacyafite ikibazo. Nk’iyo urebye uko abatavuga rumwe na Leta bakora muri Afurika, iyo utari muri Guverinoma urwanya buri cyose kiri muri Guverinoma […] ku buryo ushobora no gukoresha ayo makuru mu bintu bibi.”

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko ibihugu byinshi bigira impungenge ku gutangaza amakuru arebana n'ikoreshwa ry'ingengo y'imari igenewe inzego z'umutekano kuko biba bitizeye uko yakoreshwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko hari imyitwarire bamwe mu banyafurika bagiye bagaragaza mu bihe byashize bagambanira abaturage babo ku buryo gushyira hanze amakuru ajyanye n’umutekano bishobora kugira ingaruka.

Ati “Ntabwo mvuga ko tudakwiriye kubazwa ibyo dukora ariko twese tugomba kubibazwa. Nuhabwa ayo makuru ntuyakoreshe nabi ku buryo bwabangamira umutekano w’igihugu ubibazwe.”

Ku kijyanye n’uko ingengo y’imari igenewe inzego z’umutekano ishobora gukoreshwa nabi, Gen Nyamvumba yavuze ko ibyo byaterwa n’uburyo Leta isanzwe ikora.

Yavuze ko mu gihe imikorere ya Leta yaba yaramunzwe na ruswa igisirikare atari cyo cyasigara ariko ko iyo hari ingamba zigamije kuyihashya n’igisirikare gikora neza.

Raporo y’Ikigo Stockholm International Peace Research Institute gikora ubushakashatsi ku makimbirane n’ibijyanye n’intwaro yatangajwe mu Ugushyingo umwaka ushize, yagaragaje ko byinshi mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikomeje gutera imbere mu kugaragaza uko amafaranga y’igisirikare cyabyo cyakoresheje.

Hagati ya 2012 na 2017, icyo kigo cyatangaje ko nibura ibihugu 45 kuri 47 bigize Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, byatanze inyandiko imwe igaragaza uko ingengo y’imari y’igisirikare yakoreshejwe.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba (iburyo), Minisitiri w'Ingabo, Gen.Maj. Murasira (hagati) na Gen. Maj. Jean Bosco Kazura (ibumoso) bakurikiye ikiganiro
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete; uw’Ubutabera, Busingye Johnston; Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe na Prof Adebayo Olukoshi batanga ikiganiro muri iyi nama
Abasirikare n'inzobere zo mu bihugu bitandukanye zikurikiye ibiganiro mu nama yiga ku mutekano
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango akurikiye ikiganiro
Umujyanama wa Perezida mu by'Umutekano n'Igisirikare, Gen. James Kabarebe aganira n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
lg 2019-05-18 08:12:42

Nababigaragaza bishobora kutaba, ukuri, ubundi umuntu ushaka kumenya buri cyose ingabo zigihugu zitunze aba ashaka kugera kuki ! !!uko umutekano wigihugu urindwa bifite ababishinzwe kumena ibanga ryibikoresho byagisirikare namafaranga byatwaye uretse kutabara ibyo uvuga waba uha buri wese amakuru atagombye kumenya waba uha numwanzi, amakuru ubundi atuma a gutinya iyo atayazi ushaka kubimenya afite mo iyihe nyungu *

2
Manirafasha innocent 2019-05-18 02:39:03

Ingabo zigihugu cyacu zirashoboye!
ndazishimira kubwo kuturindira umutekano tukaba twibereye mujyihugu cyuzuye amahoro byumwihariko ngashimira na president wa Repubric y’urwanda! so nanjye ndifuza kwinjira mungabo zurwanda?mumfashe .murakoze

3
Chachu 2019-05-16 15:25:18

Ntago nkekako iyo budget idatangazwa ariyo irinze igihugu, oya pe igihugu gitekanye kuko kirinzwe, that’s all, ibihugu byinshi bitinya kugaragaza budget kubera gutinya ibindi bihugu kenshi abaturanyi, arko c ubundi ubaza budget ikoreshwa mugisirikare aba akeneye iki? ??? Ese we ubundi umubajije ayo akoresha murugo iwe ubuzima bwe bwa burimunsi yayakubwira, plz igisirikare gifite task ikomeye mugihe agahenge, security is expensive than u can imagine

4
Ange Ndatinye 2019-05-16 02:15:35

Ntabwo nemeranya nibyo bihugu bivuga ko bishyira ku ka rubanda uko bikoresha uwo mutungo!
Sinashyigikiye ko u Rwanda rwabikora! Wenda mu myaka ya kera tutagifite ba Victoire nabandi nkabo bagifite ingengabitekerezo ya genocide!
Twitonde, dushishoze,tumenye ababikoze ingora bahura nazo nyuma yigihe cyitazwi byazakunda bikaza korwa.
Twigishije abashinzwe umutekano neza bakamenya ko bari abaprofesionari muruwo mwuga,tukabizera bagakurikiranwa n’abayobozi b’inyangamugayo mbona nta mpamvu yo gushyira ibyacu ku ka rubanda!

5
mazina 2019-05-14 11:52:48

Annual Global Defense Budget irenga gato 1.7 Trillions USD.Namwe munyumvire baramutse bayakoresheje mu burezi,mu buvuzi,imihanda,etc...Ibihugu byose byatera imbere.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13,Imana izakura mu isi intambara zose,ibanje gutwika intwaro zose hamwe n’abarwana,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza nkuko bible ivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bible yita Armageddon.

6
citoyen 2019-05-14 09:28:20

Ubundi se uretse no muri Africa nihe handi muzi inzego z’umutekano zishyira ku karubanda ibyo zikora n’ingengo y’imari igenda ku bikorwa byazo? Kuki duhora twumva ko muri Africa yacu hari ibitagenda neza gusa?

7
Papa Sylla 2019-05-14 06:46:13

Wapi M ntabwo nemeranya nawe rwose.Abasirikare ni abo kurinda umutekano kuyobora abaturage si ibyabo.Ngirango niba atari kwijijisha ku bushake abasirikare bayoboye ibihugu bigatera imbere ni abahe?Reba Sudan,Uganda,Congo n’ahandi.Bageze kuki uretse igitugu gusa.

8
M 2019-05-14 05:02:55

Great!
Ubundi Africa iyobowe n’abasirikare gusa byatuma itera imbere kurushaho. Amahanga aho kubibabuza, ahubwo yakabaye akora ku buryo ntawagira umutungo hanze (y’Africa). Naho ubundi abasiviri nta kigenda cyacu.

Kwamamaza