Gatsibo: Pasiteri w’imyaka 51 arakekwaho gutera umwana inda

5 12-02-2018 - saa 20:13, Thamimu Hakizimana

Pasiteri Kayumba Fiston w’imyaka 51 w’Itorero Revelation Church Nyamatete mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo, arakekwaho gutera inda umwana w’imyaka 17 bigahishirwa, abyaye amakuru atangiye kumenyekana, agahita aburirwa irengero.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Rwimbogo avuga ko Pasiteri yateye inda uwo mwana wari urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Abaturage bavuga ko nyuma y’uko inkuru imaze kuba kimomo ko Pasiteri ari we wateye inda uwo mukobwa, yahise abeshya abaturage ko agiye mu masengesho i Nyagatare aburirwa irengero atyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Niyonziza Felicien, yabwiye IGIHE ko hashize iminsi ine bamenye aya makuru ndetse Polisi yatangiye iperereza kugira ngo uyu mupasiteri afatwe.

Yagize ati “Nibyo yamuteye inda babihisha ubuyobozi bimenyekana umukobwa amaze kubyara ariko uwo mupasiteri yaratorotse nyuma y’uko itorero yakoragamo rimuketseho ibyaha byo kuba yarasambanyije uwo mwana w’imyaka 17, anamutera inda.”

Yongeyeho ko amakuru bafite ni uko uwo mupasiteri afite umugore n’abana 11 ndetse ko abo bajya baganira yababwiye ko yagiye mu mwiherero w’amasengesho.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bahise babimenyesha Akarere ka Gatsibo na Polisi kugira ngo uyu akurikiranwe.

Yoseje agira inama abana b’abakobwa yo kujya batekereze ku buzima bwabo bw’ejo hazaza cyane cyane ko uyu mwana ashobora kuvuga ko yafashwekungufu ariko bikaza kugaragara ko bumvikanye kubera ko yanze gutanga amakuru hakiri kare.

Pasiteri yaburiwe irengero nyuma y’uko n’itorero rye rimwirukanye kubera imyitwarire mibi ryamukekagaho.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kadobe 2018-02-13 08:53:30

ubukobwa bwiyi vision mubuzi igice babikora kurusha abakuru

2
manizabayo theoneste 2018-02-13 04:42:39

urubyiruko byumwihariko abari bi gihugu cyacu barugarijwe pe nugushaka umuti urambye w’ iki cyoreze!

3
Sabizeze 2018-02-13 03:40:44

Nanjye nka Citoyen nibajije umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ukibarizwa mu mashuri abanza niba nta RETARD MENTAL aba afite bityo rero kumushuka bikaba byoroshye. Ku myaka 17 yakagombye nibura kuba arangije ine muri secondaire. Hakwiye isuzumwa ryakorwa na PSYCHOLOGUE akagaragaza imiterere yuwo mukobwa. Ariko se pasiteri we w’abana 11 muri iki gihe turimo we ni mutaraga mu mutwe ? Wasanga ari umurokore ngo nibo badakozwa ibyo kuboneza urubyaro. Biteye isoni n’agahinda

4
citoyen 2018-02-13 00:11:23

hhhh harya ubundi umuntu agira imyaka 17 akiri muri primaire byagenze gute? Igisekeje cy’aya madini yadutse ubwo wasanga pasitoro we nta na primaire yarangije!!!

5
Gatolika yacu 2018-02-12 14:27:42

Harya mwene aba si bo birirwa bavuga ngo abapadiri bakwiye kujya bashaka abagore ngo kuko kudashaka bibatera irari ry’umubiri? Uyu ntafite umugore n’abana 11? Abagabo bubatse se bahohotera abana bakanasenyera bagenzi babo bangana iki? Ibi tubyigireho gushakira umuti w’ibibazo ahandi hatari mu kwiyemeza kudashaka!

Kwamamaza