IGIHE

Gatsibo: Akanyamuneza ni kose ku miryango yirukanywe muri Tanzania igahabwa inzu n’ibindi nkenerwa

2 12-06-2019 - saa 18:44, Hakizimana Jean Paul

Bamwe mu banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania mu myaka ishize bagatuzwa mu Karere ka Gatsibo, bagahabwa inzu zo kubamo n’ibindi byangombwa, barishimira uko babayeho ariko bagasaba leta kubaha n’amasambu yo guhinga.

Mu mwaka wa 2013 uwari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete nibwo yatangiye kwirukana hutihuti abanyarwanda babaga muri iki gihugu mu gikorwa cyiswe ‘gutaha neza ku banyarwanda bari bamaze imyaka irenga itanu n’abandi bavukiye muri iki gihugu’

Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka yakira abo banyarwanda babanza gutuzwa mu nkambi hirya no hino mu gihugu, nyuma batangira kugenda bubakirwa bigizwemo uruhare na leta ndetse na gahunda y’umuganda ku banyarwanda bose.

Imiryango 45 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo uherereye mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Nyabikiri, iravuga ko ibayeho neza cyane igashimira leta yayihatuje.

Mirembe Annet wirukananywe n’umugabo we n’abana babo, avuga ko babayeho mu buzima bwiza cyane.

Ati “Ubuzima bwa hano bumeze neza, tumeze neza nta kibazo dufite badutuje mu nzu nziza zimeze neza zirimo ibikoresho byose, baduha inka zikamwa, turivuza neza, amashuri ari hafi, isoko nuko mbese ibintu byose bimeze neza.”

Mirembe Annet avuga ko hari itandukaniro rinini hagati y’ubuzima babagamo mu gihugu cya Tanzania n’ubwo babayemo kuri ubu.

Ati “Ubuzima twabagamo muri Tanzania bwari bubi cyane kuko twararaga mu bishaka kubera gutinya ko batwica, wororaga inka zamara kugwira abaturanyi bakakwiyenzaho bakazitwara ukaba utavuga kuko wabaga ubizi neza ko atari mu gihugu cyawe”.

Avuga ko babirukanye bagataha bafite ubwoba ariko ikabakira, abana bagasubizwa ku ishuri, bagaha imiryango aho gutura ubu bakaba baryama bagasinzira.

Uwamariya Brigitte we avuga ko yari afite imirima n’amatungo ariko ko iyo utari mu gihugu cyawe ibyo waba utunze byose biba ari nta mutekano.

Ati “Muri Tanzania kuvuga uko ubuzima bwaho bwari bumeze ntabwo byoroshye. Njye nari mfiteyo imirima myinshi ihagije, mfite amatungo, mfite abana ubu basigayeyo simbaheruka kuko naje njyenyine”.

“Nubwo wasangaga dufiteyo ibintu byinshi nta mahoro twari dufite kuko isaha n’isaha twari tubizi ko tutari mu gihugu cyacu, iyo uri mu gihugu cy’amahanga nubwo watunga ibya mirenge ntabwo wanezererwa nk’uko waba uri iwanyu.”

Ntabwo barabona ubutaka bahingaho

Aba baturage bavuga ko bashimira leta ku kuba yarabatuje ahantu heza ndetse ikanabitaho ariko bagasaba ko yabashakira imirima bagahinga bakareka gutegereza imfashanyo bahabwa.

Uwamariya yagize ati “Nubwo mu Rwanda tumeze neza, ikibazo dufite ni cyo kubona aho duhinga natwe tukiteza imbere nk’abandi baturage, usanga n’abahafite bafite akantu gatoya kandi turifuza guhinga natwe tukiteza imbere nk’abandi.”

Mirembe yakomeje agira ati “Ikintu tubura ntabwo turabona amasambu duhingamo, abafite abagabo bagifite intege usanga bajya gushakisha bakohereza amafaranga akaba ariyo adutunga, abandi ugasanga barajya guca inshuro mu baturanyi kugira ngo babone ibyo kurya nyamara hari amasambu yo guhingamo ntabwo bajya guca inshuro ahubwo imbaraga bazishora mu guhinga ibyabateza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari kugishakira igisubizo mu buryo burambye, ngo hari amafaranga babaha kugira ngo babashe kwifasha ari nako babakorera ubuvugizi kugira ngo babone ubutaka bwo guhingaho.

Ati “Mu buryo burambye rero turi gutekereza ukuntu twabaha ubutaka bunini bajya banakoreraho ubuhinzi, turi kuganira n’izindi nzego zo ku rwego rw’igihugu n’ubu imibare yabo twamaze kuyitanga.”

“Hari komisiyo imaze iminsi ibarura ubutaka bwa leta bwari bwaratwawe n’abantu bagiye babwigarurira. Mu karere kacu rero turabona tuzagira hegitari ziri hejuru ya 100 z’ubutaka abantu bari baratwaye, tuzazifataho ubundi duhe abantu batuye muri uriya mudugudu badafite ubutaka cyane cyane bariya banyarwanda bavuye Tanzania.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari imiryango mike bamaze kugabanya hegitari 40 zari zabonetse mbere.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri wuzuye utwaye miliyari ebyiri na miliyoni 300 ufite inzu cumi n’imwe buri imwe ibarizwamo izindi nzu enye, hatujwe imiryango 45 hakaba hari ibyangombwa byose birimo ivuriro, ishuri, isoko, ibibuga by’imikino n’ibindi.

Uyu mukecuru witwa Mariya avuga ko nta cyiza nko kuba mu gihugu cyawe
Batujwe mu mudugudu w'icyitegererezo
Bahawe n'inka baroroye ariko barasaba ko bahabwa n'amasambu yo guhinga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Manafasha 2019-06-13 02:38:30

Ibi ni byiza cyane kuba abantu babona itandukaniro hagati yubuzima nubundi. Gusa hakwiye gushyirwamo imbaraga mugufasha urubyiruko kudahanga amaso inkunga nubufasha batagizemo uruhare bakamenya ko akimuhana kaza invura ihise. Yego gufasha umuntu nibyiza ariko biba akarusho iyo umuntu afashijwe kwifasha, umuntu wifashije niwe uhorana ikizere numunezero bifite ishingiro. Guhora wunva ko hari abandi bagomba kurengera ubuzima bwawe biba aribihe bibi umuntu atakwifuza. Umuntu ni umuntu arahinduka nibintu bigahinduka, nonese amaherezo yaba ari ayahe mugihe udafite ubushobozi bwo kwifasha.

Urubyuruko ni rwo maboko yejo heza. Uko uyumunsi biri bishobora guhindurwa nimyunvire myiza yurubyiruko. Ntidukwiye kwizera guhabwa ntacyo dukora, nibibi cyane ni indwara muzindi. Abakuze nibyo bakwiye gufashwa bakitabwaho mugihe bigaragara ko batishoboye rwose, kuko ntayandi mahitamo bafite kandi bakeneye kubaho. Ariko urubyiruko nihagira uguha icyo kurya, wikwicara ngo utekereze ko nejo azakizana. Niba inzara itakikurya wabonye imbaraga koresha izo mbaraga ushake icyo warya kumunsi ukurikiyeho. Nubona ibiryo bihagije utagihangayikishijwe ninzara naho kuryama uzatekereze no kuyindi mishinga. Birunvikana kunganirwa ningombwa ariko ntukabigire ihame kuko akimuhana kaza invura ihise.

2
Justice 2019-06-12 15:18:36

Alike Leta yagorwa , yagorwa mea ndoga Rudahigwa , ese leta yaguha innu nkiyi itagira ideni rya bank
warangiza uti ndashaka ko leta impahira !!! nabize Kaminuza siko base batunze inzu nkiyi itagira ideni !!!

Kwamamaza