Gatsata: Hagaragaye umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe amaze gusambanywa

6 5-06-2018 - saa 16:00, Thamimu Hakizimana

Umurambo w’umukobwa wambaye ubusa wasanzwe mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu Karere ka Gasabo, bikekwa ko yishwe n’abantu babanje kumusambanya.

Uyu murambo w’uyu mukobwa wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko wari wambaye ubusa ndetse ufite ibikomere.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko babiri mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa bamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Abakekwa bafashwe nijoro. Biravugwa ko yasambajijwe, ababikoze umwe arabyemera undi ntabyemera ku buryo ubugenzacyaha burimo gukora akazi kabwo.”

Ingingo ya 145 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese wica undi yabanje kumushinyagurira cyangwa yabanje kumukorera ikindi cyaha cy’ubugome ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Umurambo w’umukobwa wambaye ubusa wasanzwe mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu Karere ka Gasabo, bikekwa ko yishwe n’abantu babanje kumusambanya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rubayita athanase 2018-06-06 09:58:49

Ni ikibazokitiroshye guca niba umuntu adashoboye kwireba kugiticye kandi nani itutsi kugihugu na abagituye: iyongeso kubonerwa igisubizo; kuko inasuzugura umutekano; sinvuze uwabantu na ibintu: arikoni ugusuzugura igihugu na n’Abagishinzwe MBANJIRIJE- KUMUKURU WIGIHUGU. IGICAMUNSI CYIZAKUBANYARWANDABOSE

2
Nteziryayo 2018-06-06 05:22:48

Andika hano,abobantu,bacyekwa,kwica,uwomukobwa,nibahamwa,nicyaha,bahanwe,bakurikije,itejyeko,

3
musemakweli 2018-06-06 01:19:03

ababikoze ni abagome babihanirwe

4
niyonshuti jean 2018-06-05 13:51:48

abantunkabo bakora urugomo bakurikiranwe bahanwenamategeko murakoze

5
Rwakagara Charles 2018-06-05 13:39:02

Ndashima Polisi yacu ukuntu itahura abanyabyaha bidatinze. Mbabajwe n’uwo mukobwa wazize ubusa yishwe n’izo nkora maraso.Ubutabera buzabahane by’intanga rugero

6
Atuhura J 2018-06-05 10:43:51

Ubugizi bwanabi ntibuzacika mwisi pe.

Kwamamaza