IGIHE

Gasabo: Umwana yakubise ifuni uwo bavukana arapfa

8 13-06-2019 - saa 09:42, Akayezu Jean de Dieu

Umwana w’imyaka umunani y’amavuko yakubise ifuni murumuna we w’imyaka ine ubwo bari mu murima bahinga aho bivugwa ko bakinaga akamunyura imbere akayimukubita atabishaka undi akitaba Imana.

Byabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019, mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

Ababyeyi b’aba bana bavuze ko uyu mukuru ashobora kuba atarabikoranye ubushake kuko barimo bakina bahinga munsi y’urugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yabwiye IGIHE ko ababyeyi bahise batwara umwana wari umaze gukubitwa ifuni mu bitaro bya CHUK ariko nyuma aza kwitaba Imana.

Amakuru IGIHE yamenye ubwo twakoraga iyi nkuru ni uko umurambo wa nyakwigendera wamaze gushyingurwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mathieu 2019-06-14 07:15:15

Yooo!!!!!sha mubabarire uwo mwana nukuri nawe siwe nawe azabikurana kuko ntibizamuvamo gusa nyuma yagahinda kenshi muzamwihanganire mumwakire

2
Sarpong Spindy 2019-06-13 16:14:57

Ibi byigeze kumbaho.. twakinishaga isuka na murumuna wanjye, nyimukubita mumutwe kubwamahirwe ifata mugahanga arakomereka gusa! Ariko nanubu byanze kunva mumutwe!

3
gogo 2019-06-13 13:47:03

imiryango yihangane kabisa. iyo ni satani. uwo mwana bamwegere bamuhumurize kuko azakurana igikomere gishobora kutazamuvamo

4
salha 2019-06-13 13:09:17

@kiki jya umusengera cyane.sinzi icyo umubonamo kugira ngo uvuge uko cyane ko uwakoze ibyo utamenya icyabimuteye wenda ni impanuka ariko uwawe nimbanl hari ukundi umubona ndumva abaye akiri muto wamuba hafi hkamufasha guhinduka .abana bakira ibyo tubahaye gerageza umuhe douceur nawe nk umubyeyi

5
serge Ruganintwali 2019-06-13 08:14:48

Imana yakire nyakwgendera mu mahoro,gusa ababyeyi nabo ni babe hafi yabana babo babarinde imikino mibi nk`iyo rwose.murakoze

6
munyemana 2019-06-13 07:59:35

Birababaje cyane.Ababyeyi nibihangane.Gusa ubundi umwana w’imyaka 7 aba azi ubwenge ku buryo bitumvikana ukuntu yakubita isuka murumuna we w’imyaka 2 barimo gukina.Jyewe nk’umukristu,ndakeka yaba ari Satani wabyivanzemo.Mujya mwumva inkuru kandi z’ukuri zivuga ukuntu Satani n’Abadayimoni bivanga mu bwicanyi na violence.Urugero,bajya batera amabuye hejuru y’inzu,washaka abayatera ukababura.Muli Kenya,bigeze gutera abana amabuye ku ishuli.Bashaka urimo kuyatera baramubura.Soma iyi nkuru utagirango nukubeshya .https://www.standardmedia.co.ke/article/2001280502/makueni-school-closed-overs-fears-of-demons.Abadayimoni nibo batuma iyi si yuzuramo intambara,ubusambanyi,ubwicanyi,etc…Nibo batije umurindi Genocide yo muli 1994.Rwose ntitugashidikanye ko Satan n’Abadayimoni be batugiraho ingaruka mu buzima bwacu.Gusa nkuko bible ivuga,Imana izabarimbura baveho burundu,kimwe n’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.It is a matter of time.

7
Grace 2019-06-13 07:57:15

Andika hano

Mana weee!!!! ubwo uwo mwana wishe murumuna we ubwo bizamuvamo koko!!!
Imana imuhe iruhuko ridashira.

8
kiki 2019-06-13 03:54:26

mfite umwana ngirira ubwoba ko yazaba nkuwo

Kwamamaza