IGIHE

Gasabo: Niyomugabo wari umaze gutobora inzu no gukomeretsa nyirurugo yarashwe arapfa

11 14-03-2019 - saa 11:29, Emma-Marie Umurerwa

Niyomugabo Eric, wari umaze gucukura inzu no gukomeretsa umuturage wo mu Mudugudu w’Amarembo, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, yarashwe arapfa.

Ahagana Saa Cyenda n’igice zo mu rukerera, nibwo Niyomugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yatoboye inzu y’uwitwa Uwizeyimana, asohoramo ibintu yashakaga kwiba.

Nyirurugo witwa Uwizeyimana, ngo yamuguye gitumo batangira kugundagurana ari nako atabaza, abanyerondo bari hafi aho bahita batabaza ingabo zari zicunze umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yabwiye IGIHE ko Niyomugabo yarashwe ashaka gutoroka.

Ati “Yari yamaze kwiba ibintu byo muri iyo nzu yanakomerekeje nyirurugo washakaga kumutesha. Abasirikare bamufashe bamushyira mu modoka yabo bashaka kumujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ku Murenge wa Gisozi, ageze mu modoka arasimbuka kugira ngo abacike. Bamurashe yiruka ashaka gucika.”

Yakomeje ati “Amakuru abaturage baduhaye ni uko yari umujura ruharwa wari warajujubije abaturage aho yari atuye mu Kagari ka Kamutwa.”

CIP Umutesi, yakomeje asaba abaturage kwirinda ingeso mbi z’ubujura, kuko uzabufatirwamo azajya abihanirwa n’amategeko. Asaba abaturage kandi kujya batangira amakuru ku gihe no gutabarana kandi bakagira uruhare mu kwirindira umutekano.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
uzayisaba 2019-03-14 16:58:45

Andika hano
nagitikinyoni baharasiyundi wariwamuye umuturage terefone muruyumugoroba umusirikare aramwivuganye ucyeneye iyinkuru yayimbaza kuri 0788301006

2
SIMBA 2019-03-14 12:22:58

UBUJURA BUZABAKORAHO

3
walter 2019-03-14 10:44:48

Nicyo gihano cyari kimukwiriye n’ubundi, n’abandi nkawe barebereho, nicyo kibategereje, kdi bidatinze kirabageraho.

4
Emerita 2019-03-14 10:43:50

Ndabakunda cyane mutugerera ahotwanani kugera sav mugubweneza thank you .

5
Gushima 2019-03-14 09:55:37

Ngabo zacu Turabakunda cyane rwose,abantu babuza abandi amahoro mujye mubereka igikwiye,buri wese akeneye amahoro,bajye babahana rwose.
Ingabo zacu Oyeeee........

6
HIRWA 2019-03-14 08:52:30

Bravo Ngabo zacu na Police mukomeze mubarase ubu dusigaye turara tudasinziriye kubera kwikanga abajura kandi nta ntambara iri mu gihugu.

7
Umugwaneza Marie Aimee 2019-03-14 08:33:50

Munjye mubarasa rwose bajengereje abantu.

8
Kamina 2019-03-14 06:20:10

Kwiruka byo sinemeranya n’abamurashe kuko hari ubundi buryo bakoresha batamurashe mu kico. Gusa yabonye igihano kimukwiriye. Kuko nawe yashakaga kwica nyirurugo

9
Daniel 2019-03-14 06:17:43

Ibisambo.bikwiriye.guhanwa.kuko.arintaza,yiterambere.hano,iwacubarafunga.hashira.iminsi.3.akarekurwa.nuwoyibye.yamwishe.tukababara.nihashakwe.itegekorihana.ibisambo

10
Sando 2019-03-14 06:10:42

bakoze baramurasa arapfa kuko abajura ahantu hose baratujujubije... babura gukura amaboko mumifuka ngo bakore ahubwo bakarara bapanga amazu baratobora. bajye babarasa nicyo cyibakwiriye wenda bazacika kwiba kuko batugeze ahabi.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza