Gasabo: Abakobwa 764 barimo abana 28 babyariye iwabo mu mezi 11

11 5-06-2018 - saa 22:12, Evariste Nsengimana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangaje ko guhera muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bwabaruye abakobwa babyariye iwabo 764 barimo abana 28 batarageza ku myaka y’ubukure.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 6 Kamena 2018, mu kiganiro aka karere kagiranye n’itangazamakuru, ubwo haganirwaga ku migendekere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 no gutegura uwa 2018/2019.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirabahire Languida, yagize ati “Ku bijyanye n’abakobwa babyariye iwabo, kuva muri Nyakanga kugeza uyu munsi abakobwa babyariye iwabo twari dufite 764, [...] Abari munsi y’imyaka 15, twagize abana 28. Icyo tubakorera rero, iyo batwise gutyo, ababyeyi babo ntabwo babakunda cyangwa ngo bakunde uwo mwana yabyaye, tugerageza kubegera kugira ngo tubumvishe ko ari umuntu bagomba kumwakira.”

Yakomeje atangaza ko abenshi baba bateshejwe ishuri, bagerageza kubasubiza uburenganzira bwo kwiga, abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagafashwa kubona ibikoresho n’ibindi bibafasha kwiga, abana babo na bo bakura bagafashwa kwiga.

Ati “Ariko hari n’izindi nzego z’umutekano dufatanya, tugashakisha abo babateye inda, ndetse hari n’abo twabashije gufata ubu bakaba bafunze.”

Ikibazo cy’abana baterwa inda, bakavutswa uburenganzira burimo n’ubwo kwiga ni kimwe mu bihangayikishije u Rwanda. Mu 2016, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yatangaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 444 batewe inda bibagiraho ingaruka zirimo no guta ishuri.

Polisi yagaragaje ko muri uwo mwaka, yakiriye ibirego by’abashinjwa ibyaha byo gusambanya abana bingana na 1362 gusa. Ukurikije iyo mibare uko imeze, usanga hari abantu barenga 16082 bateye abana inda batigeze bamenyekana, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kudatanga amakuru. Itangaza ko ibyaha biza ku isonga mu bikorerwa abana harimo icyo gufatwa ku ngufu, gukuramo inda, kubata, kubica, kubashora mu buraya, kubacuruza no kubakoresha imirimo ivunanye.

Umwanzuro wa 22 w’umwiherero w’abayobozi wabaye ku nshuro ya 14, ugaruka ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana aho ugira uti “Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana.”

Ingingo ya 145 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirabahire Languida; Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen n'Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere, Mberabahizi Reymond
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Gasabo, Mberabahizi Reymond

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Yego 2018-06-06 14:07:03

Ariko ubwo minisiteri y umuco siyo igomba kubazwa ibyo? Ni gute uba minisiteri y umuco ntiwigishe umuco koko? Biragaragara ko umuco wa kirazira hari benshi bawutaye bityo ugomba kwigishwa nkuko imibare yigishwa.ibi nibikorwa ibi byose bizashira kuko umuco watangiraga kwigishwa abana bakiri bato bagakura baziko nta busambanyi mpaka bashatse, ariko ibi biri gucika kandi birica umuryango nyarwanda. Ni kuri mutangire kare, nkuko mugira abakangurambaga ba mituel mugire n abumuco kandi bagomba kuba nabo bawufite murebe ngo ibintu biraba uburyohe.

2
Jado 2018-06-06 09:43:11

Umukobwa utasambanyijwe kugahato akwiye gufunganwa nuwo babyaranye kuko bose baba bumvikanye gufunga umwe gusa naryo nihohoterwa rishingiye kugitsina. Mugihe kandi umukobwa aziko azabyara hagafungwa umugabo gusa, Mugihe aziko nabyara azabona ibihembo nko gukomeza gufashwa kwiga, Mugihe kandi aziko nabyara umwana nawe azafashwa kwiga akanahabwa za shisha kibondo nibindi,... ahubwo atabyaye yaba ari igihwinini.

3
seti 2018-06-06 04:29:07

ariko tujye tubwizanya ukuri, iyo mufunze ababateye inda murumva mutaba mugize imfubyi izo nzirakarengane?
Abadepite uretse ko babikomeje, ariko hagombaga kubaho uburyo uwo muntu adafungwa ahubwo akagira ibyo ategekwa: kurongora nyina w’umwana, kumuha ibimutunga, ...
Naho kwicara mu nama ngo twarabafunze, so what? ninde wahombye? URUHINJA

4
kanani eric 2018-06-06 02:08:02

mukomeze mu bashyigikire tu bambare impenure ,umusaruro muzawubona ,wakwikaraga imbere yumugabo
unshuro zigahe umuhenera ,afazari bamufunga aho kugirango aturike,yashoramo aye,kandi murabizi aho
yonnye ihoramo ,biragira umukobwa abonye umusaruro yashakaga yaba HIV

5
kanani eric 2018-06-06 02:08:00

6

7

8
Innocent 2018-06-06 01:17:15

Nkeneyeko ba banyakubahwa bagaragaje ko bshyigikiye imyambarire y’impenure no kwambara ubusa ku bakobwa b’i Rwanda bagira icyo bavuga kuri iki kibazo.
Natangajwe nuko umwe muri abo nyakubahwa ayobora Minisiteri ifite ubutabera mu nshingano ze nibuka uburyo iyi bari mukazi ( abashinjacyaha n’abacamanza bambara neza bikwije ndetse n’abacungagereza na Polisi yacu ) nibaza impamvu umunyeshuri uri mu kazi ke ko kwiga banyakubahwa bamwe bumva kwiga yambaye ubusa ari ibintu bisanzwe.yewe ntababeshye barancanze.Nyamara ngo haba hari amabwiriza ya MINEDIC agenga uko abanyeshuri bagomba kwambara , nyakubahwa wa mineduc azashyire ahagaragara ayo mabwiriza bariya banyakubahwa bayasome.

9
Innocent 2018-06-06 01:17:12

10
KWELI John 2018-06-06 00:55:12

Nibonkwe

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza